Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bahawe amahugurwa ku mitangire ya Serivisi.
Ku wa 01 Kanama 2023, Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bahawe amahugurwa ku mitangire ya serivisi hagamijwe kongera ubumenyi mu buryo bwo kwakira neza abagana Komisiyo no kurushaho kubaha serivisi inoze. Aya mahugurwa yatanzwe n’Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe Imitangire ya serivisi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB), Bwana MWISENEZA Abdel Aziz KANYAMUPIRA.
Atangiza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA yashimiye RGB yageneye Komisiyo aya mahugurwa y’ingirakamaro. Yagize ati: “Ubu buryo bw’amahugurwa twabuhisemo dushingiye ku byo abakozi bacu bakeneye, aho tureba Inzego za Leta zifite inararibonye mu bumenyi abakozi bacu bakeneye tukabasaba kuza kudusangiza ubumenyi”.
Muri aya mahugurwa, abakozi ba Komisiyo basobanuriwe ikerekezo cy’Igihugu ku bijyanye n’imiyoborere n’imitangire ya Serivisi, ibikwiye kwitabwaho mu gutanga serivisi inoze,ubumenyi bukenewe mu mitangire ya serivisi,akamaro ko gutanga serivisi inoze,ibipimo bya serivisi inoze n’imbogamizi zikibangamira imitangire ya serivisi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitangire ya Serivisi muri RGB, Bwana MWISENEZA Abdel Aziz yashimiye Komisiyo yateguye aya mahugurwa, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi. Ati: “Ubufatanye buzatuma Inzego zose zigira imyumvire imwe ku mitangire ya serivisi no kongera umusaruro”.