Skip to main content Skip to page footer

Abakozi ba Leta bongererwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa bategurirwa.

Amahugurwa  ahabwa abakozi ba Leta ni inyigisho umukozi ahabwa kugira ngo yongere ubushobozi  bwe mu kazi ashinzwe  ka buri munsi cyangwa se kugira ngo yongere  impamyabumenyi  n’impamyabushobozi kuyo yari asanganywe. Amahugurwa ateganywa n’Iteka rya Minisiitiri w’Intebe  ryo mu 2016 rigena uburyo amahugurwa  y’abakozi ba Leta akorwa.

 

Madamu Nikuze Laure Ariane umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta  ushinzwe imicungire y’abakozi avuga   ko hari ibishingirwaho mu gutegura gahunda y’amahugurwa muri buri rwego .Ibyo bishingirwaho ni  isuzumabumenyi cyangwa isuzumabushobozi ry’umukozi , riba ryagaragaje aho akwiriye kongera imbaraga  igihe bamusuzuma ibyo yakoze, ikindi ni uko hashingirwa kuri gahunda rusange y’urwego ijyanye no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi,mu gutegura iyo gahunda kandi igomba kuba igaragaza umubare  w’abakozi bagomba guhugurwa , ikagaragaza amahugurwa azakorwa,aho azakorerwa n’ingengo y’imari izayagendaho. Ikindi ni uko hagomba kugaragazwa igihe amahugurwa azamara niba ari igihe gito cyangwa igihe kirekire.

 Abakozi bose ntibakwitabira amahugurwa mu gihe kimwe ,Madame Nikuze avuga ko guhitamo abakozi bazitabira amahugurwa bishingira  ku kuba ayo mahugurwa yarateganyijwe muri gahunda y’urwego y’amahugurwa, akaba areba n’ubushobozi bukenewe mu butegetsi bwa Leta  by’umwihariko mu byiciro by’ubumenyi byihutirwa kurusha ibindi.

 

Ayo mahugurwa agomba kuba afitanye isano no kongera ubushobozi bw’umukozi , umukozi agomba kuba yerekana icyizere mu kuzamuka no guteza imbere imirimo ye kandi bikaba bigaragaza n’inyungu zifatika urwego ruzakura muri ayo mahugurwa. Ni byiza kandi kubanza gushishoza ko ayo mahugurwa atatangirwa mu gihugu aho kwihutira kujya hanze. Icya nyuma ni ugukora ku buryo hasaranganywa neza amahugurwa ntihagire umukozi umwe uhora  ajya mu mahugurwa wenyine.

 Umukozi wa Leta ushyizwe mu mwanya mu butegetsi bwa Leta agenerwa  amahugurwa yo kumumenyereza akazi gashya no kumumenyereza imikorere y’urwego.Umukozi usanzwe mu kazi nawe ahabwa amahugurwa y’igihe gito cyangwa y’igihe kirekire. Ay’igihe gito amara igihe kiri munsi y’amezi atandatu kandi ntatange impamyabumenyi   yo mu rwego rw’amasomo. Amahugurwa y’igihe kirekire ni inyigisho zimara cyangwa zirengeje igihe cy’amezi atandatu kandi zikaba zitanga impamyabumenyi  z’imyigishirize yo mu rwego rw’amasomo.

 

Hari impamvu zishobora gutuma umukozi atemererwa kwitabira amahugurwa ,izo mpamvu zirimo  kuba umukozi yasabye amahugurwa adateganyijwe muri gahunda y’amahugurwa,kuba umukozi yasaba amahugurwa y’igihe kirekire kandi atararangiza igihe cy’isuzumwa cyangwa igihe cy’igeregezwa , kuba umukozi yasaba  amahugurwa atajyanye n’ibyo akora mu mirimo ye ya buri munsi,ikindi ni uko iyo abakozi basabye kujya mu mahugurwa ari benshi  hitabwa ku kureba umukozi ugaragaza imikorere myiza kurusha abandi.

 Umukozi ugiye mu mahugurwa y’igihe kirekire arasimburwa  kugira ngo akazi yakoraga kadapfa cyangwa kakadindira. Itegeko riteganya ko umukozi wasigaye mu nshingano z’undi wagiye mu mahugurwa nyuma y’iminsi mirongo itatu  uwo mukozi atangira guhabwa uburenganzira ku byahabwaga uwo yasigariyeho.

 

 Madamu Nikuze avuga ko umukozi ugiye mu mahugurwa agirana amasezerano na Leta  hakurikijwe ibiteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe , aho nyuma y’amahugurwa umukozi agomba kugaruka gukorera urwego akorera bitewe n’igihe amahugurwa yamaze. Umukozi wamaze mu mahugurwa igihe kirenze amezi atandatu ariko kitarenze amezi cumi n’abiri akora amasezerano ko azakorera urwego imyaka ibiri. Uwabonye amahugurwa y’igihe kirenze amezi 24 akora amasezerano yo kuzakorera urwego  imyaka itanu.

 Umukozi wa Leta utubahirije amasezerano y’amahugurwa arabihanirwa  aho yishyura amafaranga yamwishyuriwe ndetse n’ayahawe umuryango we ku kigereranyo cy’igihe yari asigaje gukorera urwego rwa Leta , giteganyijwe  mu masezerano y’amahugurwa.

 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ishishikariza inzego  gukurikirana izi gahunda z’amahugurwa zikagenda neza ndetse n’abayitabiriye basabwa kujya batanga raporo igihe amahugurwa arangiye  bakanagenera kopi Minisiteri ifite abakozi mu nshingano n’ikigo cy’igihugu gifite iterambere ry’ubushobozi mu nshingano.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication officer/NPSC