Skip to main content Skip to page footer

ABAYOBOZI N’ABAKOZI BA KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

Ku wa 28 Mata 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Abayobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, bifatanyije n’Abakozi b’Inzego zikorera mu nyubako imwe (A&P Building) zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Abahanzi (Rwanda YouthArt), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Abana (NCDA), Rwanda Cooperation Initiative (RCI) n’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’ u Rwanda (REAF), kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gikorwa banakurikiye ikiganiro kuri Jenoside cyatanzwe na Amb. François Xavier NGARAMBE wagaragaje uko Jenoside yagiye itegurwa uhereye ku ngoma ya Kayibanda igashyirwa mu bikorwa n'iya Habyarimana Juvenal wari warateguwe neza n'abakoloni b'Ababiligi, bashakaga kurengera inyungu zabo mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gisumba ibindi byose kandi ari icyaha gikorwa na Leta, kuko ikorwa ari uko Leta ibishaka, igihe abayobozi bakuru bacengerwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera inyungu babifitemo. 

Yaboneyeho gusaba Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ko urubyiruko rukwiye kwigishwa uburyo buhoraho amahame aganisha ku kurandura burundu ingengabitekerezo y’ivangura, urwango no kuyimbura hakimakazwa politike ireba umutekano wa buri wese, abagabo n’abagore, abato n’abakuru, abakire n’abakene bose bafite uburenganzira bungana n’amahirwe.

Urubyuruko rukwiye kwigishwa ubwirinzi buhoraho hashyizweho umwete kuko arirwo buyobozi bwejo, Leta ntabwo ikwiye ku barinda bo batirinda batarinda n’Igihugu, asoza yavuze ko twakwishimira yuko u Rwanda rwashyizemo ingufu zo kuzuka zishingiye ku butwari bw’Inkotanyi zakoze ibintu bitigeze bibaho na rimwe mu mateka y’Isi zikabohoza igihugu. 

Umuyobozi w’Ungirije uhagarariye IBUKA, Madamu MUHONGAYIRE Christine, mu butumwa yatanze yabanje gushimira Inkotanyi ku bwitange zagaragaje kuko zarwanye urugamba rutoroshye kandi rukomeye zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka abacu tukibonamo ibintu bitatu bikomeye, guhumuriza abacitse ku icumu, guha agaciro n’icyubahiro abacu bambuwe ubuzima bazira uko bavutse, guhamya ubumwe bwacu bw’Abanyarwanda. Yagaruse ku ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yagize ati: ntabwo tutazapfa kabiri ko ubumwe bwacu n’ubudaheranwa tuzakomeza kubisigasira u Rwanda rukabaho ingoma ibihumbi Igihugu kigahorana imbaraga kigakomeza kigatera imbere. Yasoje asaba ko twese dukora uko dushoboye kugira ngo turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside dukomeza kwibuka twiyubaka.  

Mu ijambo rya Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu UWIMANA Consolée, yavuze ko byumwihariko twibuka abari Abakozi Minisiteri y’Umuryango, yongeraho ko kwibuka buri mwaka bitari umuhango ni inshingano no gusubiza agaciro ubuzima bw’abishwe bazira uko bavutse n’umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Gufata umwanya wo kuzirikana amateka yatumye Jenoside iba mu Gihugu cyacu no kuyakuramo amasomo atuma tutazongera gutuma twemera ko ibaho. 

Yavuze ko aya ari amateka aha amasomo akomeye ku bayobozi bariho uyu munsi aduha inshingano zo kurinda no guharanira ukuri, ubumwe n’ubutabera yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubutwari budasanzwe bagaragaje byumwihariko bahitamo kudaheranwa, gutanga imbabazi, babaye inkingi ikomeye yo kubaka u Rwanda bagaragaza ko kubaho bishoboka niyo amateka yaba ashaririye. Imbabazi batanze ni isomo rikomeye ku Banyarwanda twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bwacu no kubaka iterambere ry’igihe kirekire. Yasoje yongera kwibutsa ko u Rwanda rw’ejo ruri mu maboko yacu kandi ko twese dufite inshingano zo kururinda no kurusigasira twirinda icyo aricyo cyose cyadusubiza inyuma.