Skip to main content Skip to page footer

Abayobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bizihije umunsi mpuzamahanga w’Umurimo.

Ku wa 31 Gicurasi 2023, Abayobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo bagezwaho ikiganiro cyateguwe ku nsanganyamatsiko “Umurimo unoze, inkingi y’iterambere rirambye”.

Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Madamu Angelina MUGANZA yashimiye abakozi bose ubwitange bakorana akazi bigatuma Komisiyo igera ku nshingano zayo. Abibutsa ko Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo uhuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize Komisiyo ishyira mu bikorwa inshingano zayo. Yagize ati:” Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye mu myaka 15 ishize, no gufata ingamba zo kurushaho kunoza umurimo dukora. Mbifurije umunsi mwiza w’umurimo”.

Mu kiganiro cyatanzwe hasobanuwe ibiranga umurimo unoze, indangagaciro zishamikiye ku gukunda umurimo no kuwunoza, ibisabwa umukoresha mu kwita ku buzima n’umutekano mu kazi n’uruhare rwa buri rwego mu guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no guhanga umurimo.

Muri iki gikorwa abakozi ba Komisiyo batoye Madamu MUKAMANA Gertrude (Umukozi wunganira Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Administrative Assistant to The Executive Secretary) nk’umukozi wabaye indashyikirwa kurusha abandi mu mwaka wa 2021-2022.

Madamu MUKAMANA yashimiye abakozi bamutoye, avuga ko kugera ku murimo unoze biterwa n’imikoranire myiza n’abandi bakozi b’urwego.

Visi Perezida w’Inama y’Abakomiseri  Madamu KANAKUZE Jeanne d’Arc yashimiye abakozi bose uburyo buzuza inshingano zabo. Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2008 Komisiyo itangira inshingano yagiye itera intambwe umunsi ku wundi. Yagize ati:” Iyo ntambwe nziza Komisiyo igenda itera ituruka ku mikorere myiza y’Abakozi n’imiyoborere myiza y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Icya kabiri nuko Komisiyo yagiye igira abakozi beza, kuba Komisiyo igeze kuri iyi ntambwe byatewe n’abakozi beza. Dushima cyane imikorere yanyu, uburyo mwesa imihigo n’uko mukemura ibibazo by’abagana Komisiyo”.

Madamu KANAKUZE Jeanne d’Arc yashishikarije abakozi kurushaho kunoza umurimo bashinzwe bikababera umurage muri Komisiyo n’ahandi hose bazakora.