Akamaro k’ Indahiro ikorwa n’Umukozi wa Leta mbere yo gutangira akazi
Umukozi wa Leta utangiye akazi bwa mbere mu Nzego za Leta abanza kurahira. Tukaba tugiye gusobanura uko umuhango wo kurahira ukorwa n' uko ugomba kubahirizwa, gusonura Umukozi wa Leta urahira uwo ari we n' itandukaniro ry' indahiro Abakozi ba Leta bakora hashingiwe ku mwanya barimo ndetse n' icyo amategeko ateganya k’Umukozi wa Leta wakwanga gukora indahiro haba ku bushake bwe cyangwa se ku mpamvu z' imyemerere ye.
Bwana Nkurunziza Fernand Umuyobozi w' ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, yasobanuye ko kurahira ari ngombwa kuko biteganyijwe n' Itegeko Nshinga rya Repubulika y' u Rwanda ndetse na Sitati Rusange ingenga Abakozi ba Leta, ko indahiro ifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda kuko umuntu aba yemeza neza n' umutima we wose ko ibyo agiye gukora azabikora neza, ariko mu ndahiro bikavugwa mu mvugo iteganywa n' amategeko.
Bwana Nkurunziza Fernand kandi yasobanuye ko abarahira ari Abakozi ba Leta kuva ku wo ku rwego rwo hasi kugera k’uwo ku rwego rw' Ubuyobozi bwo hejuru, ariko indahiro zabo zikaba zitandukanye. Abakozi ku rwego rutari urw' Ubuyobozi bukuru barahira hashingiwe ku itegeko ribagenga ari ryo Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya 10 mbere yo gutangira akazi kandi imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha, naho Abayobozi Bakuru bagenwa n' itegeko bo barahira indahiro iteganywa n' Itegeko Nshinga rya Repubulika y' u Rwanda mu ngingo yaryo ya 63. Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 11 igena uburyo ukora indahiro agomba kuba yitwaye aho ivuga ko azamura akaboko ke k' iburyo, ak' ibumoso gafashe ku ibendera ry' Igihugu ubundi akavuga indahiro.
Iyi ngingo ya 11 kandi inagena uko abafite ubumuga bw' amaboko barahira kuko baba badashobora gufata ku ibendera ry' Igihugu kandi nyamara na bo bemerewe kuba Abakozi ba Leta; aho iyi ngingo ivuga ko bamwambika ibendera bityo na we agakora indahiro.
Bwana Nkurunziza Fernand yasobanuye ko abakozi bakorera ku masezerano yaba ay' igihe kigufi cyangwa ay' igihe kirekire bagengwa n' itegeko ry' umurimo mu Rwanda bityo bo bakaba batarebwa n' indahiro, ariko abandi bose bagengwa na Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta baba bagomba kurahira, yewe n' abari mu gihe cy' igeragezwa ntibagomba kuvuga ngo reka babe bakora bazaba barahira, ahubwo bagomba kurahira bagihabwa ibaruwa ibinjiza mu kazi by' agateganyo.
Iyo wigeze urahira mu rwego runaka ukaruvamo ukajya mu rundi rwego ku mwanya w' abakozi basanzwe barahira indahiro iteganywa na Sitati Rusange Ingenga Abakozi ba Leta, aho ntabwo wongera kurahira. Yongera kurahira gusa iyo agiye mu cyiciro cy' imyanya y' Ubuyobozi Bukuru ari bo bagenerwa indahiro itandukanye n' iy' abakozi basanzwe iteganywa n' Itegeko Nshinga rya Repubulika. Naho ku bandi bakozi basanzwe iyo bahinduye urwego bagiye ku mwanya w' umukozi usanzwe yitwaza kopi y' inyandiko warahiriyeho ukayereka umuyobozi wawe bityo ntiwongere kurahira.
Ku bashobora kwanga kurahira ku mpamvu zabo bwite cyangwa se impamvu z' imyemerere, Bwana Nkurunziza Fernand yasobanuye ko gukorera Leta atari itegeko ahubwo ni amahitamo, kimwe n'uko umuntu yahitamo gukorera abikorera, kwikorera cyangwa se gukorera imiryango mpuzamahanga; akavuga ko iyo wahisemo gukorera rumwe muri izo nzego uba wemeye n' amategeko agenga urwo rwego ugiye gukoramo. Iyo ugiye gukorera Leta ugomba kwemera gukurikiza amategeko agenga izo nzego ugiye gukoramo kandi amwe mu mategeko agenga Umukozi wa Leta, igihe waba ugengwa n' itegeko rigusaba kurahira, uba ugomba kurahira. Icyo gihe rero niba ari akazi wagiye gusaba uba ugomba kwibuka ko uzarahira, wakumva utazarahira ukabyihorera kuko si agahato iyo uhawe umwanya uba ufite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kutemera.
Bwana Nkurunziza Fernand kandi avuga ko uko indahiro n' imihango iyiherekeza bigenwa n' amategeko bigomba gukorwa uko, igihe umuntu yasanga mu ndahiro harimo nk' amagambo atemera cyangwa se akaba atemera gufata ku ibendera ry' Igihugu, icyiza ari uko yabyihorera kuko nk' uko byavuzwe haruguru gukorera Leta atari itegeko.
Mu nama bwana Nkurunziza Fernand atanga, ashishikariza abakandida bashaka akazi muri Leta kujya bamenya amategeko azabagenga igihe bazaba babonye akazi bikabafasha guhitamo hakiri kare, nanone ashishikariza abayobozi b' inzego za Leta kujya babanza kurahiza abakozi mbere y' uko batangira akazi kuko ari ko biteganywa n' amategeko kandi bakaba basaba kubahiriza itegeko. Bityo aho abakozi bakora batararahiye bikosorwe barahizwe mu buryo butegenywa n’itegeko.
Bwana Nkurunziza Fernand yanaboneyeho umwanya wo gushishikariza Abakozi ba Leta kubahiriza ibiteganywa n' indahiro, niba barahira bavuga bati tuzubaha Itegeko Nshinga n'andi mategeko, tuzakorana umurava, tuzagira ibanga mu kazi; asaba ko abakozi ba Leta babishyira mu ngiro bagakorana ubupfura n' umurava, bagakunda akazi bakakagira akabo kugirango umusaruro igihugu kibatezeho bawutange neza kandi ku gihe nkuko baba barabirahiriye.
Alice Nambaje
PRCO/PSC