AKAMARO K’ INZIRA Y’IKORANABUHANGA MU ITUMANAHO MU GUSHAKA ABAKOZI MU NZEGO ZA LETA.
Ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi ba Leta rizwi nka (E-Recruitment) mu cyongereza ryatangiye gukoreshwa muri Gicurasi 2017 rikaba rikoreshwa n’ Inzego za Leta zishaka gushyira abakozi mu myanya rigakoreshwa kandi mu gihe abakandida bari gusaba akazi, buzuza imyirondoro yabo n’andi makuru akenewe kugira ngo basabe akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikoranabuhanga mu gushaka akazi rigengwa n’iteka rya Perezida N0 144/01 ryo kuwa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba Leta. Nk’uko biteganwa n’ingingo yaryo ya kabiri ivuga ko “abakozi ba Leta bagengwa na Sitati rusange igenga abakozi ba Leta rikareba kandi abakozi ba Leta bagengwa na Sitati zihariye iyo Sitati zidateganya uburyo bwihariye bwo gushaka abakozi”, hakurikijwe Iteka rya Perezida byatumye ubwo buryo bwavuzwe haruguru butangirwa gukoreshwa kubera ko ari bwiza kandi ubu buryo butuma inzego za Leta zibona abakozi zikeneye mu gihe gito kandi bukorohereza abashaka akazi.
Ibigenderwaho mu gushaka umukozi wa Leta ni ukuba urwego rufite imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha ; kuba uwo mwanya w’umurimo ushakirwa umukozi uba udafite umukozi wawemejweho; kuba uwo mwanya ushakirwa umukozi warateganyirijwe ingengo y’imari no kuba uwo mwanya ushakirwa umukozi warakorewe inshingano zawo ariko zemejwe n’urwego rubifitiye ububasha. Ikindi kandi Urwego rushaka abakozi rugomba gutegura no gukoresha ipiganwa risesuye kandi rigakorwa mu mucyo nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya kane y’iri teka.
Bwana MBONIGABA Etienne umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yasobanuye uburyo iri Koranabuhanga rikoreshwa “mbere yo gusaba umwanya watangajwe, umukandida agomba kuzuza ifishi akoresheje murandasi kandi agafotoza impamyabumenyi n’indangamuntu ye mu buryo bubika kopi y’ikoranabuhanga; akohereza indangamuntu ye yaba atayifite akohereza ikiyisimbura na kopi y’impamyabumenyi”.
Iri koranabuhanga rifitiye inzego za Leta akamaro kuko ryagabanyije amafaranga yakoreshwaga mu gucisha amatangazo ku maradiyo no mu bitangazamakuru byandika, ryatumye kandi ihame ryo guha abanyarwanda amahirwe angana mu kazi yiyongera kuko Umunyarwanda ushaka akazi aho ari hose biramworohera gusaba akazi; Kwiyongera kw’abashaka kazi kandi byatumye Inzego za Leta zishobora kubona umukozi ushoboye kuko amapiganwa aba yakozwe n’abantu benshi .
Madam NIRERE Nadine nk’uwakoresheje iri koranabuhanga yashimangiye akamaro kiri koranabuhanga “iri koranabuhanga ni ryiza cyane kuko ryatumye umuntu asigaye yiyandikisha mu buryo bworoshye urugero mbere twiyandikishaga dukoresheje impapuro kandi kuzifotoza byabaga bihenze no ku bijyana ku rwego rushaka abakozi byabaga bigoye kuko byasabaga kuba umukandida afite amafaranga y’ urugendo yaba atayafite amahirwe akaba yamucika kandi afite ubumenyi n’ubushake”.
Imbogamizi zikigaragara
Bwana MBONIGABA Etienne yasobanuye ko n’ubwo iri koranabuhanga rifite ibyiza ryagejeje ku banyarwanda muri rusange ko hakigaragara imbogamizi “ dufite imbogamizi mu gutoranya abakandida bujuje ibisabwa ku mwanya kuko babaye benshi kandi tugomba kutarenza iminsi itanu (5) gusa” iyo nimwe mu mbogamizi ku ruhande rw’urwego rwa Leta rushaka abakozi rukunda kugira, ikindi “ iyo ikoranabuhanga rya murandasi (internet) rigize ikibazo akazi karahagarara bikaba byatwara igihe .
Bwana MUNEZERO Prudence nk’ukoresha iri koranabuhanga yasobanuye ko “hakiri imbogamizi ku bakandida bataragira ubushobozi bwo gukoresha itumanaho babicishije kuri murandasi bitewe n’aho baherereye”.
Twakwibutsa ko iri koranabuhanga mu itumanaho rikoreshwa mu gushaka abakozi ba Leta rizwi nka (E-Recruitment) riri mu nshingano za Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, naho kugenzura uburyo gushaka akazi binyuze muri iryo koranabuhanga bikorwa biri mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta .
MWENYEMALI Grace
Umunyeshuri wimenyereza umwuga
Mu Ishami ry’Inozabubanyi