AKAMARO KO GUSABA AKAZI HIFASHISHIJWE INZIRA Y’IKORANABUHANGA (E-RECRUITMENT).
Gushaka akazi mu nzego z’imirimo ya Leta biteganywa n’Iteka rya rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi.Ibi bikorwa hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga ibizwi nka e-recruitment mu rurimi rw’icyongereza. Iyi nzira y’ikoranabuhanga mu gushaka abakozi ni uburyo bwifashishwa mu gushaka abakozi ba Leta binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Leta.
Madamu UMUGWANEZA Claudine, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko avuga ko Iteka Perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta ryashyizweho rigamije gutanga umurongo ku buryo bwo gushaka abakozi mu nzego za leta haba ku gukoresha ipiganwa cyangwa mu buryo butaziguye no mu gushyirwa mu mwanya kw’umukozi.
Madamu UMUGWANEZA avuga ko gushaka abakozi mu buryo butaziguye bibaho igihe umwanya w’umurimo ushakirwa umukozi usaba ubumenyi bw’imbonekarimwe cyangwa uwo mwanya warashyizwe ku isoko inshuro eshatu hakabura umukandida wujuje ibisabwa kuri uwo mwanya.
Iteka rya Perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi kandi rireba abakozi bose ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, rireba abakozi bagengwa n’amasezerano y’umurimo ndetse rikareba abakozi ba Leta bagengwa na Sitati zihariye iyo izo Sitati zihariye zidateganya uburyo bwo gushaka abakozi cyangwa ngo ziteganye uburyo amahugurwa kuri abo bakozi bagitangira akazi akorwamo.
Madamu UMUGWANEZA asobanura ko hashyizweho inzira y’ikoranabuhanga mu gushaka abakozi muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 ari uburyo bwo kworoshya uburyo bwo gushaka akazi mu nzego za Leta aho ubu buryo bwagize umumaro mu gufasha abakandida bashaka akazi kubona amakuruy’ahari imyanya ishaka abakozi ku gihe kandi bitabagoye, ikindi ni uko byagabanyije amafaranga yatangwaga mu gutanga amatangazo mu binyamakuru no ku maradiyo, ibi byanagabanyije amafaranga abakandida bakoreshaga byaba mu gutegura inzandiko zigomba gushyikirizwa urwego mu gusaba akazi no mu ngendo bakoraga bajya gutanga ibyangombwa bisaba akazi.
Inzira y’ikoranabuhanga mu gusaba akazi yatumye abakandida bse bahabwa amahirwe angana aho babona amakuru y’ahari akazi bakaba bagasaba batiriwe bahaguruka aho bicaye.
Iteka rya Perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta rigaragaza ibisabwa kugirango umukozi ashakwe haba ku ruhande rw’urwego n’urw’umukandida usaba akazi. Ibi bisabwa harimo kuba urwego rufite imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ruzakoresha kugira ngo rugere ku ntego zarwo, kuba umwanya w’umurimo ushakirwa umukozi ufite inshingano n’ibisabwa kugira ngo umukandida abashe kuzuza neza izo nshingano zemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Ikindi ni uko umwanya ushakirwa umukozi ugomba kuba warateganyirijwe ingengo y’imari kugira ngo umukozi uzajya muri uwo mwanya azabone umushahara wo kumuhemba.
Mu gusaba akazi mu nzego z’imirimo ya Leta hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga umukandida usaba akazi aba agomba kuzuza amakuru ku rubuga rwa e-recruitment system. Umukandida ajya ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo akahasanga ahashakirwa akazi(link). Umukandida asabwa kubanza kwiyandikisha kuri rwa rubuga. Uyu asabwa kuba afite indangamuntu, akuzuzamo na imeli ndetse na telephone ye, ibi bigatuma amakuru ye ahuzwa n’amakuru ari ku indangamuntu. Ibi bituma abona konti azajya akoresha mu gihe cyose ari gushaka akazi ndetse azanakomeza gukoresha mu bihe bikurikiraho.
Umukandida wamaze kuzuza amakuru no guhabwa konti abona amatangazo y’imyanya y’akazi ndetse akabasha kohereza ubusabe bwe aho abona yujuje ibisabwa. Usaba akazi agomba kuzuza muri sisiteme ibyangombwa birimo impamyabumenyi ye, ibyemezo by’aho yakoze, amashimwe cyangwa se amahugurwa yagiye abona.
Icyiciro gikurikiraho cyo gutoranya abakandida bikorwa hasuzumwa amadosiye y’abakandida bose basabye akazi kuri wa mwanya. Hakarebwa niba bujuje ibisabwa nk’uko babisabye mu itangazo. Iyo urwego rusanze abakandida bujuje ibisabwa barabatoranya bakoresheje sisiteme, nyuma yo gutoranywa bakabona ubutumwa bubereka ko batoranyijwe ku mwanya bagategereza umunsi bazamenyesherezwaho gukora ibizamini n’aho ibizamini bizabera.
Kugira ngo gushaka akazi mu nzego za Leta bikorwe hubahirizwa icyo amategeko ateganya, Komisiyo isaba inzego za Leta kubahiriza ibikubiye mu iteka rya perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta mu gihe bashaka abakozi. Abakandida nabo bashishikarizwa kuzuza imyirondoro yabo neza muri sisiteme y’ikoranabuhanga ibafasha gusaba akazi. Bakareba ko ibyangombwa byose basabwa babishyizemo ndetse bakanirinda gusiba ibyagiyemo kuko bishobora gutuma babura amahirwe mu gihe cyo gutoranya abujuje ibisabwa.