Akarere ka Kirehe kiyemeje guteza imbere imicungire myiza y’Abakozi n’Imyitwarire mbonezamurimo.
Ku wa 11 Ugushyingo 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku micungire y’Abakozi n’Imyitwarire mbonezamurimo.
Iyi nama yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe,abagize Komite Nyobozi y’Abayobozi b’Akarere, Abayobozi b’Amashami, yo ku rwego rw’Akarere, Abakozi bashinzwe imicungire y’Abakozi mu Karere ka Kirehe n’Abagize Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa.
Perezida w’Inama Njyanama, Prof. KABERA Callixte atangiza inama yavuze ko umukozi ufite dosiye yuzuye kandi ucunzwe neza ari we utanga umusaruro, avuga ko mu micungire y’abakozi hajya habamo amakosa bityo iyi nama ikaba ari umwanya mwiza wo gusobanuza intumwa za Komisiyo.
Visi Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri, Madamu KANAKUZE Jeanne d’Arc yavuze ko Komisiyo ari umufatanyabikorwa n’izindi nzego z’Igihugu ikaba ari yo mpamvu ifatanya n’inzego gukumira amakosa. Yasabye abitabiriye inama kuyibyaza umusaruro uganisha ku mpinduka mu micungire y’abakozi.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatanzwemo ibiganiro bine bishingiye ku mategeko akurikizwa mu micungire y’abakozi ari yo: Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo kuwa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’Amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi, Itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, Iteka rya Perezida N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta n’Iteka rya Perezida N° 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho Sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Abitabiriye inama babajije ibibazo kuri ayo mategeko yose n’uburyo ashyirwa mu bikorwa, abakozi ba Komisiyo barabisubiza.
Abitabiriye inama bafashe imyanzuro ikurikira:
- Guha abakozi bagitangira akazi amahugurwa agamije kubatoza indangagaciro, imyitwarire mbonezamurimo no kubamenyesha inshingano zabo;
- Kwimakaza umuco wo gusubiza ubujurire bwose buba bwagejejwe ku Karere;
- Kubika neza ibimenyetso kugira ngo bizifashishwe mu gihe umukozi wakoze ikosa agejeje ikibazo cye mu zindi nzego bireba;
- Gukora ibiganiro ku myitwarire mbonezamurimo kandi raporo y’ibyo biganiro ikajya ishyikirizwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta buri gihembwe.
Mu gusoza iyi nama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Bwana NZIRABATINYA Modeste yashimiye Komisiyo ku nyigisho yabateguriye avuga ko by’umwihariko nka Komite Nyobozi itaramara igihe kinini mu nshingano bizabafasha kumenya uko bitwara ku bijyanye n’imicungire y’abakozi. Icyakora yongeyeho ko aya mahugurwa akwiriye no kugera ku bandi batari bari muri iyo nama avuga ko bigiye gutegurwa neza, Akarere kakazatumira izindi nzego z’Abayobozi zitari mu nama kakazasaba Komisiyo ko nabo yabahugura ku micungire y’abakozi.