AMAHUGURWA KU BAYOBOZI BASHYA BAKORERA MU RWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE KUGENZURA IMIKORERE Y’INZEGO ZIMWE ZIRIMO IFITIYE IGIHUGU AKAMARO
Ku wa 21, Ukwakira 2025, abayobozi n’abakozi bashya bakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe zirimo ifitiye Igihugu akamaro bahawe amahugurwa ku imicungire y’abakozi, imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga. Ni amahugurwa yatangiwe muri urwo rwego hagamijwe kwibutswa indagagaciro ziranga umukozi yaba ari mu kazi no hanze yako.
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umukozi ushinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga Madamu UZAYISENGA Séraphine yagaragaje inshingano za Komisiyo zirimo kugenzura ko Inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose; Kugenzura ko Inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta; Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta; Gukora ubushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama; Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta yajuririwe; Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse nuko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.
Umuyobozi w’Ungirije muri urwo rwego, Bwana Col. Claude NKUSI yashimiye komisiyo ku nshingano zayo ifite zirimo kugenzura uko abakozi ba Leta bashakwa n’uko bacungwa, avuga ko ku ruhande rwe atarazi inshingano za komisiyo n’uko ikora ariko ko ari amahirwe yo kumenya no gusobanukirwa icyo ikora. Yakomeje agaragaza ko bashimishijwe n’umwanya bahawe wo guhugurwa kuko byabafashije kumenya uburenganzira bw’umukozi ndetse n’uko umukozi yitwara mu kazi.
Madamu UZAYISENGA, yagaragarije abayobozi n’abakozi bashya bitabiriye amahugurwa ko umukozi ugitangira akazi aba agomba guhabwa amahugurwa y’ibanze anagaragaza ibigenerwa umukozi uri mu mwanya w’akazi birimo Guhabwa ibiruhuko, uburenganzira kuri dosiye ye y’akazi; Umushahara; Guhabwa ibikoresho bimufasha gukora neza inshingano. Yaboneyeho kugaragaza inshingano z’umukoresha ko ari Guha umukozi Ibikoresho Gukumira no kurinda abakozi impanuka zo ku kazi; Kumenyekanisha impanuka cyangwa indwara bikomoka ku kazi; Gusubiza abajuriye n’ibindi. Muri aya mahugurwa yanagarutse ku myitwaririre mbonezamuriko asobanura ko ari amahame n’indangagaciro bigenga imyitwarire myiza y’Umukozi wa Leta, nk’umuntu ufitiwe icyizere n’abaturage.” Muri aya mahugurwa hagaragajwe amakosa akunze kugaragara yateje igihombo mu micungire y’abakozi mu buryo bukurikira:
- Kwirukana burundu mu kazi umukozi mu buryo budakurikije amategeko;
- Guhagarika umukozi by’agateganyo mu buryo budakurikije amategeko;
- Kutishyura uduhimbazamusyi;
- Kutishyura imishahara yabikiwe abakozi bagizwe abere n’urukiko;
- Kudatanga ikiruhuko cy’umwaka;
- Gusesa amasezerano y’akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko
- Kudahemba umukozi umushahara wo ku mwanya w’ubusigire,
- Kudaha umukozi icyangombwa cy’imirimo yakozwe (icyemezo cy’umukoresha wa nyuma)
Umunyambanga Nshingwabikorwa, asoza yashimangiye ko Gushaka no gucunga abakozi ari ingenzi kandi bikwiye guhabwa umwanya aho imicungire itameze neza Ubuyobozi bukwiye kubyitaho no kubigiramo uruhare kugira ngo habeho imicungire y’abakozi myiza kandi ukora kinyamwuga.