AMAHUGURWA KU IHAME RY’UBURINGANIRE NO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Ku wa 09 Nzeri 2025 Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, bahawe amahugurwa y’umunsi umwe hagamijwe kwibutswa ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni amahugurwa yabereye ku cyicaro cya Komisiyo, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Amahugurwa yatanzwe n’umukozi ushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri MIGEPROF Bwana HITIMANA Jean Baptiste.
Atangiza aya mahugurwa, Bwana SINDAHERA Olivier wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza twabonye wo guhabwa amahugurwa ku ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko twungukiyemo byinshi kandi ko bizadufasha gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohotrwa iryo ariryo ryose, duharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire dukumira icyazana amakimbirane mu bakozi ba Leta no mu miryango yacu”.
Mu ijambo rye, Bwana HITIMANA yashimiye Abayobozi n’abakozi bitabiriye amahugurwa anabibutsa ko kugira ngo umuryango ubeho utekanye ari uko habaho kumenya ko waba umugabo cyangwa umugore bakwiye kuganira ku ihame ry’uburinganire n’uburyo bwo gufata inshingano z’undi igihe adahari. Yaboneyeho umwanya asobanura ihohoterwa icyo ari cyo, avuga ko ari igikorwa icyo aricyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina, kumwima uburenganzira bwe kubera ko ari uw’igitsina gore cyangwa igitsina gabo, ibyo bikorwa bikaba byamuvutsa uburenganzira bwe bikamugiraho ingaruka mbi. Avuga ko iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo. (ibi tubisanga mu ngingo ya 2 y’itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rigahana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina).
Bwana HITIMANA asoza, yashimye uburyo abakozi ba Komisiyo bakurikiranye amahugurwa n’ubwitabire bagaragaje bikaba bigaragaza inyota n’ubushake kandi yizeye ko ari inyigisho nziza bazageza ku bandi kugira ngo ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricike burundu.