Skip to main content Skip to page footer

AMAKOSA YO MU KAZI KU BAKOZI BA LETA AGENEWE IBIHANO (Igice cya gatatu)

Mu gice cya kabiri hasobanuwe uburyo bukurikizwa mihanire y’amakosa yakozwe mu kazi nk’uko biteganyijwe mu iteka rya Perezida no65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku Bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi. Iki gice cya gatatu kiribanda ku gusobanura uburyo bwo gutanga ibihano ku mukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi.

Igihano cyose gitangwa mu buryo bw’ibaruwa aho umuyobozi ubifitiye ububasha agaragariza umukozi mu buryo burambuye ikosa yakoze n’ingaruka zaryo.

Ibaruwa y’igihano gitanzwe ishyikirizwa umukozi ubwe, na we akayishyiraho icyemezo cy’iyakira mu nyandiko. Kopi y’iyo baruwa y’igihano yashyizweho icyemezo cy’iyakirwa ibikwa muri dosiye y’umukozi.

Iyo igihano cyatanzwe ari ugukererezwa kuzamurwa mu ntera, umuyobozi ubifitiye ububasha agaragariza umukozi ingazintambike ariho kandi azakomeza kugumaho ubwo igihe cyo kuzazamurwa mu ntera kizaba kigeze.

Igihano cyo gukererezwa kuzamurwa mu ntera kigira agaciro ku ikererezwa mu kuzamuka ku ngazi ntambike imwe gusa ijyana n’imyaka itatu (3) y’akazi ibarwa guhera igihe cyari giteganyijwe mu kuzamuka ku ngazi ntambike. Iki gihano ntikibangamira uburenganzira umukozi afite ku ishimwe rijyana n’isuzumabushobozi rya buri mwaka.

Iyo igihano cyahawe umukozi wa Leta ari uguhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahemberwa, umuyobozi ubifitiye ububasha agaragaza mu ibaruwa itariki ahagarikiweho n’itariki azagarukiraho ku kazi.

Mu gihe cyose umukozi ari mu gihano cyo guhagarikwa ku kazi ntagenerwa umushaharan’ibindi bigenerwa umukozi mu rwego rwo kumufasha gutunganya imirimo ye.

Umukozi wirukanywe burundu ku kazi ahita ashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya w’akazi mu Butegetsi bwa Leta.

Urutonde ruvugwa mu gika kibanziriza iki rukorwa kandi rushyirwaho amakuru ajyanye n’igihe na Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta ifatanije na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.

Umukozi wahawe igihano kubera ko yangije cyangwa yataye igikoresho cy’akazi ahabwa igihano nk’uko biteganywa n’iri teka kandi akishyura Urwego akorera amafaranga angana n’agaciro k’icyangijwe cyangwa icyatawe.

Ingano y’amafaranga umukozi wahanwe agomba kwishyura muri icyo gihe igaragazwa mu ibaruwa imumenyesha igihano. Iyo umukozi wa Leta agaragaweho amakosa yo mu kazi y’uruhurirane akomotse ku gikorwa kimwe, ahabwa igihano kimwe gusa gisumba ibindi mu biteganyirijwe amakosa yakozwe.

Umukozi watijwe indi serivisi ya Leta ubonetseho ikosa akurikiranwa kandi agahanwa hakurikijwe amategeko y’urwego yaturutsemo.

Iyo umukozi wavuzwe mu gika cya mbere k’iyi ngingo yabonetseho ikosa rigomba guhanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, gukurikirana ikosa no kurihana bikorwa ku bufatanye bw’Urwego umukozi yashyizwemo n’urwego yaturutsemo.

Ubujurire mu nzego z’ubuyobozi no kuregera inkiko

Umukozi wa Leta utishimiye igihano yahawe mu rwego rw’akazi, afite uburenganzira bwo kujuririra inzego z’ubuyobozi. Mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi amenyeshejwe icyemezo yafatiwe, umukozi wahanwe iyo atishimiye igihano yahawe, ajuririra mu nyandiko ku rwego rwa mbere umuyobozi wamufatiye igihano, agahabwa igisubizo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi uhereye umunsi ubujurire bwakiriwe n’umuyobozi wamufatiye igihano.

Iyo icyemezo cy’umuyobozi wahannye umukozi ku bujurire yagejejweho kitanyuze umukozi, umukozi wahanwe ajuririra Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, mu rwego rwa nyuma, mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye ku munsi yaherewe igisubizo. Komisiyo itanga umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) y’ingengaminsi. Icyemezo cya Komisiyo ntikijuririrwa mu rundi rwego rw’ubuyobozi.

Abakozi ba Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta bajuririra ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma Inama y’Abakomiseri ya Komisiyo.

Umukozi wa Leta utanyuzwe n’icyemezo cy’umuyobozi yajuririye ku rwego rwa nyuma, ashobora gutanga ikirego cye mu rukiko rubifitiye ububasha hakurikijwe amategeko abigenga.

Alice Nambaje