AMAKOSA YO MU KAZI KU BAKOZI BA LETA AGENEWE IBIHANO (Igice cya kabiri)
Mu gice cya mbere hasobanuwe amakosa yo mukazi n’ibihano biyagenewe nk’uko biteganyijwe mu iteka rya Perezida no65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku Bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi. Iki gice cya kabiri kiribanda ku gusobanura uburyo bukurikizwa mihanire y’amakosa.
Ububasha bwo guhana umukozi
Ibihano byo mu rwego rwa mbere bitangwa n’umuyobozi ukuriye urwego umukozi akoramo amaze kumva inama abigirwaho n’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa. Ibihano byo mu rwego rwa kabiri bigatangwa n’umuyobozi washyize umukozi mu mwanya amaze kumva inama abigirwaho n’Akanama gashinzwe gukurikirana Amakosa na Minisitiri. Umuyobozi ukuriye urwego uvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora guha undi muyobozi ububasha bwo guhana umukozi mu kigwi cye.
Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa
Buri rwego rwa Leta rugomba gushyiraho Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa kagizwe n’abantu nibura batanu (5).
Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosakagizwe n‘aba bukurikira:
1° umuyobozi w’Ishami ufite Abakozi mu nshingano ze, ari na we Perezida w‘Akanama;
2° umukozi ufite imicungire y’Abakozi mu nshingano ze, Umunyamabanga w’Akanama;
3° Umujyanama w’urwego mu by’Amategeko.
Abandi bagize Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa batorwa ku buryo bukurikira:
1° umukozi uhagarariye abakozi bo mu cyiciro cy’imirimo y’abaporofesiyoneli utorwa na bagenzi be;
2° umukozi uhagarariye abakozi bo mu cyiciro cy’imirimo ya tekiniki utorwa na bagenzi be. Inzego za Leta zifite abakozi babarizwa mu bindi byiciro by’imirimo, zongera mu bagize Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa umukozi uhagarariye abandi uturutse muri buri cyiciro cy’imirimo.
Uretse Umujyanama mu by’amategeko w’urwego na Perezida n’Umunyamabanga ba Komite, bakora imirimo y’Akanama mu buryo buhoraho, abandi bagize Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa batorerwa manda y’umwaka umwe (1), ishobora kongerwa inshuro imwe gusa. Iyo ugize Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa akurikiranyweho ikosa, ntiyitabira imirimo ijyanye no gusuzuma ikosa rye.
Akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa gafite inshingano zo gukora iperereza ryo mu rwego rw’akazi ku ikosa umukozi akekwaho hagamijwe gusesengura uburyo ikosa ryabayemo, ingaruka zaryo, ndetse no kugaragaza ibimenyetso bishimangira ko ikosa ryabayeho koko; no gutanga inama ku gihano cyafatirwa umukozi no gushyikiriza umuyobozi ufite ububasha bwo guhana raporo y’iperereza.
Uko gukurikirana ikosa ry’umukozi wa Leta bikorwa
Buri mukozi wa Leta afite inshingano yo kumenyesha umuyobozi ubifitiye ububasha ikosa ryakozwe n’uwarikoze. Umukozi wagaragaweho ikosa asabwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuhana, gutanga ibisobanuroku ikosa akekwaho. Ibyo bisobanuro umukozi abitanga mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi, uhereye igihe yaboneye urwandiko rumusaba kwisobanura.
Umuyobozi wasabye umukozi kwisobanura agomba kumumenyesha ko ibisobanuro yatanze byumvikanye cyangwa bitumvikanye mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) y’akazi, ibarwa uhereye igihe umukozi yagejeje ibaruwa itanga ibisobanuro mu bunyamabanga rusange bw’Urwego umukozi akoramo. Iyo icyo gihe gishize umukozi ataramenyeshwa mu nyandiko umwanzuro ku bisobanuro yatanze, ibisobanuro bye bifatwa nk’aho byumvikanye kandi byemewe.
Iyo umukozi ukekwaho ikosa atanze ibisobanuro byumvikana, gukurikiranwa birahagarara na dosiye yari akurikiranyweho igashyingurwa burundu.
Iyo ibisobanuro umukozi atanze bitumvikana, umuyobozi ubifitiye ububasha ahita asaba Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa, gukurikirana iryo kosa kugira ngo karitangeho raporo mu gihe kitarenze iminsi cumi n‘itanu (15) y’akazi uhereye igihe kasabiwe gutangira gukurikirana ikosa. Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 17 y’iriteka, Umuyobozi ubifitiye ububasha amenyesha Umukozi mu nyandiko umwanzuro yafatiwe mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye igihe yaboneyeho inama abigirwaho n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa cyangwa Minisitiri.
Iyo Umukozi wa Leta akurikiranweho ikosa ntashobora koherezwa mu mahugurwa cyangwa kwemererwa gusezera ku kazi hatarafatwa umwanzuro ku ikosa akurikiranweho. Umukozi wa Leta ukekwaho ikosa riremereye rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, ashobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku ikosa rye. Muri icyo gihe umushahara w’umukozi wahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza ukomeza kubarwa wose akanawubikirwa. Iyo nta kosa rimuhamye ahabwa imishahara ye uko yayibikiwe, iyo ikosa rimuhamye, atakaza uburenganzira ku mishahara yose yari yarabikiwe.
Iyo igihe cyo guhagarikwa by’agateganyo kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirangiye, kandiumukozi ataramenyeshwa icyemezo yafatiwe ahita asubira ku murimo kugeza igihe iperereza rirangiriye. Icyemezo gihagarika umukozi by’agateganyo ku mpamvu z’iperereza gifatwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo guhana umukozi ashingiye ku nama yabigiriweho n’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa.
Iyo Umukozi wahagaritswe ku kazi kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa ahamwe n’ikosa igihano ahawe kigira agaciro kuva igihe Umukozi yahagarikiwe by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza.
Biracyaza…..
Alice Nambaje