Skip to main content Skip to page footer

AMAKOSA YO MU KAZI KU BAKOZI BA LETA AGENEWE IBIHANO (Igice Cya mbere).

Iteka rya Perezida no65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku Bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi  riteganya ko  abakozi ba Leta bose bahabwa ibihano hashingiwe kuri ryo, uretse abagengwa n’amategeko ateganya ukundi uburyo bw’imihanire.

Gukurikirana ikosa no guhana umukozi warikoze bigomba kubahiriza amahame akurikira: umukozi ukurikiranyweho ikosa akomeza kubahirwa uburenganzira bwe ntayegayezwa nk’umuntu; gukurikirana ikosa ry’umukozi no kumuhana bikorwa mu nyandiko;  nta kosa na rimwe umukozi ashobora guhanirwa atabanje guhabwa umwanya wo kuryisobanuraho mu nyandiko; ikosa ryo mu kazi rihanwa hashingiwe ku buremere bwaryo;  ikosa cyangwa igihano byo mu kazi ntibibangamira cyangwa ngo bibangamirwe n’uburyozwe n’uburyo bwo gukurikirana icyaha cyangwa ikosa biteganywa n’amategeko ahana cyangwa agenga uburyoze bw’indishyi;  nta mukozi ushobora guhanirwa inshuro irenze imwe ikosa rimwe yakoze rimwe mu rwego rw’akazi;uburyozwe bw’ikosa ryo mu kazi ni gatozi ku warikoze; gukurikirana ikosa no guhana umukozi bikorwa mu mucyo, nta kubogama cyangwa gutonesha uko ari ko kwose.

Iri teka riteganya ko inzego z’ibihano byo mu rwego rw’akazi bitangwa uhereye ku gihano  cyoroheje ujya ku gikomeye, ibihano byo mu rwego rwa mbere bikurikirana ku buryo bukurikira:  kwihanangirizwa; hanyuma hakaza  kugawa.

Naho ibihano  byo mu rwego rwa kabiri ni ibijyana n’amakosa aremereye bitewe n’uburemere bwayo. Uhereye ku gihano cyoroheje ujya ku gikomeye kiremereye ku rwego rwo hejuru, ibihano byo mu rwego rwa kabiri bikurikirana ku buryo bukurikira: gukererezwa kuzamuka mu ntera;  guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu adahemberwa; no kwirukanwa burundu ku kazi.

Ibihano byo mu rwego rwa mbere n’amakosa ajyana na byo

Kwihanangirizwa ni igihano cyoroheje kurusha ibindi bihano byose. Gihabwa umukozi mu rwego rwo kumwihanangiriza kuri rimwe mu makosa yoroheje yavuzwe haruguru.

Ahanishwa kwihanangirizwa Umukozi wa Leta: ukererewe ku kazi nta mpamvu ifatika izwi; ubeshye mu bijyanye n’akazi ke; ukoze imirimo itari iy’akazi mu masaha y’akazi igihe ari mu kazi; ugize umwete muke mu gukora icyo yasabwe gukora mu kazi; winubiye amabwiriza yahawe ajyanye n’akazi ashinzwe mu gihe ayo mabwiriza atanyuranya n’amategeko;  utambaye ikarita y’akazi kandi yarayihawe;   waje ku kazi adafite isuku; udahaye ikaze abyitayeho abamugana bashaka serivisi;  ushyingura dosiye y’akazi itarangiye mu gihe atabiherewe uburenganzira n’umuyobozi umukuriye mu kazi;  udatanze serivisi ashinzwe gutanga kandi nta mpamvu yumvikana kandi ifatika ashingiyeho; utaye ku burangare bwe cyangwa wangije igikoresho cyo mu kazi gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari munsi cyangwa agera ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw).

Ahanishwa igihano cyo kugawa umukozi wa Leta: usibye akazi mu gihe cy’umunsi umwe (1) nta ruhushya;  utanze amabwiriza yo gukora igikorwa cyangwa kudakora igikorwa kandi atabifitiye ububasha; udatanze amabwiriza ashinzwe gutanga cyangwa utagenzura abakozi cyangwa ibyo ashinzwe kugenzura; usinziriye mu kazi, uretse nijoro igihe abyemerewe bitewe n’imiterere yihariye y’akazi;  utambaye umwenda w’akazi ategetswe igihe ari mu kazi;  ukoresheje ibikoresho by’akazi mu byo bitagenewe; ugandishije abandi bakozi mu kazi;  utubahirije ibihe byagenwe n’Urwego akorera mu gusubiza inyandiko n’ibibazo by’abakeneye serivisi atanga; utitabiriye ibikorwa rusange bikorwa mu masaha atari aya akazi ariko bisabwa mu rwego rw’akazi akora; udatanze ku gihe ku nzego zibifitiye ububasha raporo y’ubutumwa cyangwa iy’amahugurwa yagiyemo; unywereye itabi ahakorerwa imirimo ya Leta cyangwa ahatarabugenewe; unyweye inzoga mu masaha y’akazi igihe bitagenwe n’urwego akorera; utaye cyangwa wangije igikoresho cyo mu kazi gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda kari hejuru y’ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) ariko katarengeje miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

Ibihano byo mu rwego rwa kabiri n’amakosa ajyana na byo

Gukererezwa kuzamurwa mu ntera ni igihano gito mu bihano biremereye bigize urwego rwa kabiri rw’ibihano. Ahanishwa igihano cyo gukererezwa kuzamurwa mu ntera, umukozi wa Leta: udakoze amasezerano y’imihigo y’umwaka mu buryo buteganywa n’amategeko; ukora cyangwa utangaje inkuru igamije gukanga cyangwa gutera ubwoba mu rwego rw’akazi;  umennye ibanga ry’akazi;   ututse umuyobozi mu rwego rw’akazi uri ku rwego rwo munsi y’umuyobozi w’urwego akorera cyangwa umwungirije. wiha akazi agamije inyungu ze bwite;  ukoze dosiye y’akazi nabi mu nyungu ze bwite;  woherejwe mu butumwa cyangwa amahugurwa mu rwego rw’akazi ntabe ar ho ajya;  waje ku kazi yasinze cyangwa yanyweye ibiyobyabwenge;   utangaje inkuru isebya cyangwa yangisha abantu Urwego akorera cyangwa inzego za Leta muri rusange;   wangije igikoresho cy’akazi gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda gahera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.500.000 Frw) kujyana hejuru.

Kwirukanwa burundu ku kazi ni igihano kiremereye kuruta ibindi bihano byose mu rwego rw’akazi. Ahanishwa igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu, umukozi wa Leta:wanze kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko;  utaye akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu (15) ikurikirana;  uhamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu (6); ukoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi, cyangwa iy’undi mukozi;  watanze ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi;  wibye mu kazi;  wakubise undi muntu ku kazi;   watutse umuyobozi w’Urwego akorera cyangwa umwungirije cyangwa undi muyobozi wo mu Butegetsi bwa Leta uri ku rwego rumwe na we cyangwa urusumba; wakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi; usaba, wakiriye cyangwa watanze ruswa cyangwa indonke kugira ngo hatangwe serivisi;uhoza undi muntu ku nkeke agamije gukorana na we imibonano mpuzabitsina ku buryo bufitiwe ibimenyeto;  n’ ukoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi.

Kugena ibindi bikorwa bifatwa nk’amakosa yo mu rwego rw’akazi

Iyo umukozi akoze igikorwa cyangwa agize imyitwarire binyuranya n’inshingano ze z’akazi bikabyara ikosa ridateganijwe muri iri teka, umuyobozi w’urwego akorera ashingiye ku myanzuro y’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa, agena uburemere bw’icyabyaye ikosa n’ubwoko bw’igihano bikwiranye mu bihano biteganyijwe n’iri teka.  Mu gihe Umukozi akoze ikosa ryo mu rwego rw’akazi rijyanye n’imenyekanishamutungo ahanwa mu buryo buteganywa n’Itegeko rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi.

Biracyaza……

Alice NAMBAJE