Skip to main content Skip to page footer

Amanota y' abakoze ibizamini by' akazi ka Leta atangazwa gute, ese ubujurire bukorwa gute? Ibisubizo turabihabwa n’Iteka rishya.

Bwana Olivier Kanamugire, Umuyobozi w' Ishami rishinzwe imicungire y' abakozi n'imitangire ya serivisi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.
Hashingiwe ku iteka rishya rya Perezida N°144/01 ryo kuwa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu mwanya abakozi ba Leta, gutangaza amanota y' abakoze ibizamini by' akazi bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 10 y' akazi ibarwa uhereye igihe amapiganwa yarangiriyeho kandi bigakorwa mu buryo bw' ikoranabuhanga. Kujurira na byo bikorwa mu buryo bw' ikoranabuhanga. Nk' uko bisobanurwa na Bwana Olivier Kanamugire, Umuyobozi w' ishami rishinzwe imicungire y' abakozi ba Leta n' imitangire ya serivisi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, gutangaza amanota bikorwa binyuze mu nzira y' ikoranabuhanga. Ati " gutangaza amanota bikorwa hifashishijwe inzira y' ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi kandi abakandida bakamenyeshwa  hifashishijwe e-mails n' ubutumwa bugufi(sms) ndetse n' amanota y' ikizamini gikozwe mu buryo bw' ikiganiro agomba gutangazwa muri ubwo buryo". Iri teka rya Perezida kandi rivuga ko ikizamini gikorwa mu buryo bw' ikiganiro kigomba  kuba  kigizwe n' ibibazo bimwe ku bakandida bakora ku mwanya umwe. Bwana Olivier Kanamugire avuga ko ibi bikorwa hagamijwe guha amahirwe angana abakandida bose. Ati "ni kugirango hatazavuka ikibazo kivuga ngo kanaka bamubajije ibibazo bike njye bambaza byinshi cyangwa se kanaka bamubajije ibibazo byoroshye njye bambaza ibikomeye bigatuma hakomeza kubaho ubujurire". Nyuma y' ikizamini cyanditse kandi hashobora kubaho ubujurire. Iri teka risobanura ko iyo habayeho ubwo bujurire bigenda. Bwana Olivier Kanamugire asobanura iby' iyi ingingo yagize ati "icyo gihe ikizamini gikurikiyeho kiba gihagaze kugeza igihe Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta itangiye umwanzuro kuri ubwo bujurire kuko uwo mukandida wajuriye iyo adasubijwe mbere y' uko ikindi kizamini gikorwa bikaza kugaragara ko yari afite ukuri bibangamira cya kizamini cy' ikiganiro cyakoreshejwe ". Ibi ariko bikorwa mu gihe gito kuko iri teka riteganya ko umukandida aba afite iminsi itatu kuba yajurira, urwego rukaba rufite iminsi ibiri yo gusubiza, batamusubiza cyangwa atakwishimira ibyavuye mu gisubizo yahawe n' urwego akagana Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Komisiyo na yo ikaba ifite iminsi itanu ntarengwa hyo kuba yamusubije; bisobanuye ko byose hamwe ari iminsi 10 y' akazi; bityo mu byumweru bibiri amapiganwa arongera agasubukurwa iyo nta kindi kibazo cyagaragaye. Iri teka rya Perezida rinavuga ku bizamini byihariye bishobora gutangwa. Rivuga ko bitewe n' ubwinshi bw' abakandida cyangwa imiterere y' akazi hashobora gutangwa ikizamini kimwe kihariye kiri ku manota 100%; aho urwego rwandikira Komisiyo rusaba ko rwakoresha icyo kizamini, Komisiyo yasanga bifite ishingiro ikemerera urwo rwego gukoresha oicyo kizamini kihariye. Aha atanga urugero nk' igihe hashakwa abashoferi, icyo gihe bitewe n' imiterere y' ako kazi ushobora gutanga ikizamini kimwe cy' uburyo batwara imodoka kigashyirwa ku 100%. Bwana Olivier Kanamugire, Umuyobozi w' ishami rishinzwe imicungire y' abakozi ba Leta n' imitangire ya serivisi muri Komisyo ishinzwe Abakozi ba Leta, asobanura ko ikizamini kihariye gishobora no gukoreshwa iyo uwo mwanya ukenewemo umukozi ku buryo bwihutirwa. Ati "icyo gihe ushobora kuba ufite abakandida babiri cyangwa batatu ugahita ubakoresha ikizamini mu buryo bwa Video Conferencing cyangwa Skype cyangwa Telephone, cyonyine gikozwe mu buryo bw' ikiganiro". Ibijyanye n' ubujurire muri rusange, iri teka riteganya ko umukandida shobora kujurira mu byiciro bitandukanye. Icya mbere ni igihe yatanze dosiye ye agasanga ataratoranyijwe, ashobora no kujurira nyuma y' ikizamini cyanditse ndetse na nyuma y' ikizamini cy' ikiganiro. Uko bikorwa ni uko umukandida ajurira ku rwego rwa mbere ku rwego rukeneye umukozi, ruba rufite iminsi ibiri yo kuba rwagusubije, utasubizwa cyangwa utanyurwa n' ibisubizo uhawe ukagana Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta na yo iba ifite iminsi itanu yo kuba yasubije. Bwana Olivier Kanamugire ati "iri teka rishya riteganya ko n' ubujurire bukorwa binyuze mu ikoranabuhanga rya e-appeal". Ku bijyanye n' uko hamenywa umukandida watsinze, muri iri teka ntibitandukanye n' uko byari biteganyijwe mu iteka ryambere. Umukandida aba yatsinze iyo yagize byibura amanota 70% mu bizamini byombi yakoze, n' iyo yakoze ikizamini kimwe kihariye kibarirwa ku 100% nanone bareba uwagize byibura 70%, iyo nta mukandida wagejeje kuri ayo manota umwanya urongera ugatangazwa hagakoreshwa ibindi bizamini. Bwana Olivier Kanamugire asobanura uko bigenda iyo hari abakandida batsinze banganya amanota. Ati "habanza kurebwa ko hari ufite ubumuga akaba ari we uhabwa amahirwe, iyo bombi bafite ubumuga cyangwa batabufite harebwa urusha undi uburambe, iyo babunganya cyangwa bose ntabwo harebwa ihame ry' uburinganire". Akomeza avuga koIhame ry' uburinganire risobanuye ko iyo mu rwego abagabo ari benshi kurusha abagore amahirwe ahabwa umugore, iyo abagore ari benshi kurusha abagabo amahirwe ahabwa umugabo. Iri teka kandi rigaragaza ibyangombwa umukandida watsinze agomba gutanga mbere y'uko ashyirwa mu mwanya. Ibyo ni umwirondoro wuzuye (CV), agasabwa kopi y' impamyabumenyi iriho umukono wa notaire, ifoto ngufi, icyemezo cy' uko yakatiwe cyangwa takatiwe n' inkiko kuko Leta ntiyemera gukoresha umuntu wakatiwe n' inkiko igihe kirenze amezi atandatu, ndetse hagasabwa n' icyemezo cyo kwa muganga kugirango abashe kwitabwaho cyangwa hafatwe ingamba z' uburyo atakwanduza abandi bakozi. Alice Nambaje PRCO