Skip to main content Skip to page footer

Amwe mu makosa akunda gukorwa n'Inzego za Leta zifite abakozi bafunzwe by'agateganyo.

Bwana NIYIGENA Elie, umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama no gukemura Amakimbirane.
Bwana NIYIGENA Elie, umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta mu Ishami rishinzwe Ubujyanama no gukemura Amakimbirane yasobanuye ko hari igihe umukozi afungwa by'agateganyo, urwego akorera rukamuhagarika by'agateganyo nk'uko  Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya 40 ibiteganya ariko agafungurwa mbere y'uko amezi atandatu ashira ndetse n'urubanza rutaracibwa, uwo mukozi agasaba gusubizwa mu kazi ariko urwego akorera ntirubimwemerere. Bwana Elie agira ati, "uyu mukozi aba afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi kuko impamvu yari yaratumye  ahagarikwa by'agateganyo iba yavuyeho". Ati "Urwego rwa Leta yakoragamo ruba rukwiye kumusubiza mu kazi haba hari amakosa yo mu kazi rumukekaho ashingiye kuri ibyo byaha akurikiranweho rukaba rwakurikiza inzira ziteganywa n'Iteka rya Perezida No 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi". Hari n'igihe umukozi wa Leta afungwa by'agateganyo mu gihe kirengeje amezi atandatu, agafungurwa agizwe umwere ariko urwego rwa Leta yakoragamo rutarigeze rumuhagarika by'agateganyo. Aha Bwana NIGIYENA Elie yasobanuye ko n’ubwo urwo rwego ruba rwarirengagije ibiteganywa n'amategeko uwo mukozi aba nta burenganzira aba agifite bwo gusubira mu kazi ahubwo aba agomba guhita asezererwa nta mpaka bamaze kureba igihe amezi atandatu yarangirirye. Kuko Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta iteganya ko umukozi wa Leta ufunzwe mu gihe kirengeje amezi atandatu asezererwa nta mpaka, yaba yagizwe umwere cyangwa se urubanza rutaracibwa ngo bigaragare ko ari umwere ariko amezi atandatu agashira afunzwe, aba agomba guhita asezererwa nta mpaka. Bwana NIYIGENA Elie atanga inama yagize ati "inzego za Leta zikwiriye kujya zihutira guharagarika umukozi by' agateganyo mu gihe zamenye ko afunzwe by'agateganyo mu rwego rwo kwirinda gukomeza guhemba umukozi udakora, bifatwa nko gusesagura umutungo w'igihugu". Bwana Elie akomeza asaba inzego za Leta kujya zisubiza mu kazi umukozi wafunguwe mbere y'uko amezi atandatu ashira mu rwego rwo kwirinda gushora Leta mu manza. Asaba kandi inzego za Leta kujya zirinda ibirarane by'imishahara y'abakozi babikiwe mu gihe bari bahagaritswe by'agateganyo kubera gufungwa by'agateganyo. Bwana Elie yibutsa inzego ko umukozi ufunzwe by'agateganyo adakwiriye kujya ahita asimbuzwa undi kubera gutinya ko hari inshingano zishobora kudakorwa neza. Atanga inama z'uko inshingano z'uwo mukozi zajya zihabwa undi mukozi usanzwe mu rwego akazimusigariraho by'agateganyo(acting) bitashoboka izo nzego zigasaba Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo uburenganzira bwo gushaka undi mukozi waba akora muri uwo mwanya agengwa n'amasezerano. Inzego za Leta kandi ziributswa kujya zihutira gusezerera nta mpaka abakozi bamaze amezi atandatu bafunzwe by'agateganyo. Abakozi kandi nabo hari inama bagirwa; Bwana NIYIGENA Elie ati "umukozi wafunzwe by' agateganyo akwiye kujya yihutira kumenyesha urwego akorera ko afunzwe by' agateganyo mu rwego rwo kwirinda ko yafatwa nk'umukozi wataye akazi". Alice NAMBAJE PRCO/PSC