BURI MWAKA HAKORWA ISUZUMABUSHOBOZI RY’ABAKOZI BA LETA BARI MU KAZI.
Umukozi wa Leta akorerwa isuzumabushobozi buri mwaka rigamije gusuzuma umusaruro we mu kazi hagendewe ku mihigo yahize. Iryo suzumabushobozi rikorwa hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Intebe N0 121/03 ryo kuwa 08/09/2010 rishyiraho uburyo bukoreshwa mu isuzumabushobozi n’izamurwa mu ntera ry’abakozi ba Leta.
Igikorwa cy’isuzumabushobozi gikorerwa abakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, kandi gikorwa mu bice bibiri aribyo: Guhiga imihigo no guhigura imihigo, ikurikirwa n’isuzumabushobozi ndetse n’itangwa ry’amanota kw’ijana (100%) ku bikorwa byari byarateganyijwe n’ibyakozwe.
Mu gice kijyanye no guhiga imihigo, iteka rya Minisitiri ryavuzwe haruguru, riteganya ko uhiga abikora bitarenze tariki ya 01/07 by’umwaka barimo. Riteganya kandi ko uhiga ashingira ku iteganyabikorwa (Action Plan) ry’Urwego akorera, ndetse n’inshingano yahawe, maze akagaragaza ibikorwa azakora mu mwaka. Naho uhigura abikora bitarenze tariki ya 31/06 umwaka utaha akagaragaza ibikorwa byari biteganyijwe n’ibyakozwe.
Ingingo ya 17 y’ iri teka ryavuzwe haruguru, isobanura ko isuzumabushobozi ry’umukozi wo mu Butegetsi bwa Leta rigomba gukurikiza ibice bine (4) by’ingenzi aribyo : gutegura akazi no guteganya umusaruro ugomba kuzagerwaho; gukurikirana uko akazi gakorwa no gusuzuma aho kageze nyuma y’amezi atandatu(6); isesengura n’isuzuma ry’umusaruro wagezweho buri mwaka; no guhura k’umukozi n’umuyobozi wamusuzumye.
Ingingo ya 21 ivuga ko isuzumabushobozi rikorwa buri mwaka rigizwe no gusesengura no kugaragaza umusaruro kuri buri gikorwa umukozi yagezeho kigahabwa amanota ukwayo, guhuza ibikubiye mu isuzumabushobozi n’amanota umukozi yahawe, gushyira ku ifishi yabugenewe ibikubiye mu isuzumabushobozi igashyirwaho umukono n’umukozi n’umuyobozi we.
Mbere y’uko ifishi ishyikirizwa urwego rwisumbuye, igahabwa umukozi akagira icyo avuga ku bijyanye n’ibyavuzweho ndetse n’amanota yahawe no ku buryo Umuyobozi we yagiye amugira inama ngo arusheho kugera ku byo yari yiyemeje.
Ingingo ya 23 kubijyanye no kugena amanota n’ingaruka zijyana na yo; isuzumabushobozi ry’Umukozi wa Leta rishyirwa mu manota atangwa hifashishijwe imibare hashingiwe ku ngano, ubwira n’ibipimo by’umusaruro w’ibikorwa umukozi yagaragaje mu kazi ashizwe biryo buri musaruro w’igikorwa cyose umukozi wa Leta yagezeho uhabwa agaciro hakoreshejwe imbonerahamwe ifite ibyiciro bitanu ,ako gaciro kakabarizwa ku manota cumi n’atanu (15) ku buryo bukurikira :
Icyiciro cya: 1 kuvuga ko iyo Umukozi yageze ku musaruro w’igikorwa ku buryo burenze igipimo fatizo, ahabwa amanota (15); Icyiciro cya 2 cyo kivuga ko iyo Umukozi yageze ku musaruro w’igikorwa ku rugero ruhwanye n’urwasabwe, ahabwa amanota ari hagati ya (12-14); Icyiciro cya 3: kivuga ko iyo Umukozi yage ku musaruro w’igikorwa ashinzwe ariko bigoranye we ahabwa amanota ari hagati ya (8- 11) ; cyiciro cya 4: kivuga ko iyo umusaruro w’igikorwa cy’Uumukozi ari muke ku gipimo fatizo ahabwa amanota ari hagati ya (4-7) no mu cyiciro cya 5 cyo kivugako iyo nta musaruro w’igikorwa Umukozi yagerageje cyangwa uwo musaruro ari muke cyane ugereranyije n’ibyo yasabwaga, ahabwa amanota ari hagati ya (0-3).
Ingingo ya 25 ku bujyanye n’icyegeranyo cy’amanota urebye ku Bayobozi, Abakozi b’impuguke n’Abaprofesioneli igiteranyo cy’amanota yabo kibarirwa ku manota 100, muri ayo manota ijana, 70% ni ay’umusaruro w’ibikorwa bifatika byakozwe naho30% ajyanye n’imyitwarire yabo mu kazi.
Ingingo ya 33 kubijyanye n’ubujurire yemeza ko Umukozi wese wumva ko yarenganyijwe ku birebana n’isuzumabushobozi yakorewe , ashobora gusaba ko amanota yahawe ndetse n’icyemezo cyafashwe ku byerekeye isuzumabushobozi yakorewe byasubirwamo nanone umukozi ukora mu Butegetsi Bwite bwa Leta, ubujurire bwe bushyikirizwa ku rwego rwa mbere Umuyobozi mukuru w’urwego Umukozi akoreramo akifashisha itsinda ryasesenguye rikanasuzuma imihigo ku nzego zombi , ku rwego rwa kabiri(2) bushyikirizwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.
Ubujurire bw’Umukozi ukorera mu Kigo cya Leta /Komisiyo bushyikirizwa ku rwego rwa mbere mu nama y’Ubuyobozi y’Ikigo/Komisiyo ya Leta. Ku rwego rwa kabiri ubujurire bushyikirizwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta naho mu Nzego z’ibanze ubujurire bw’ Abakozi bushyikirizwa ku rwego rwa mbere Inama Njyanama y’Akarere, ku rwego rwa kabiri bugashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.
Iri teka rya Ministiri w’Intebe rigena uko isuzumabushobozi rikorwa ry’Abakozi bo mu Butegetsi bwa Leta rigomba gukurikizwa kugirango Umukozi wese yite ku kazi ke kandi agakore neza.
MWENYEMALI Grace
Umunyeshuri wimenyereza umwuga
mu Ishami ry’Inozabubanyi.