Dusobanukirwe n’amahame agenga uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi. (Igice cya mbere)
Dusobanukirwe n’amahame agenga uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi. (Igice cya mbere)
Amahame agenga uburyo bwo guhana ikosa ryo mu kazi ryakozwe n’umukozi wa Leta agaragara muri Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta guhera ku ngingo yayo ya 76 kugeza ku ya 85 ,ariko mu ngingo yayo 82 ikavuga ko hari Iteka rya Perezida rigena uko ibyo bihano bitangwa ari na ryo ribisobanura neza. Iryo ni iteka rya Perezida N°65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa yo mu kazi; iri teka ni ryo rivuga ku buryo burambuye igihano icyo ari cyo, igihe gitangirwa, ikosa icyo ari cyo n' uko rihanwa.
Mu gusobanura ikosa ryo mu kazi icyo ari cyo, Madame Angélique Uwimana, Umukozi mu ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane, yavuze ko ikosa ryo mu kazi ari igikorwa cyakozwe cyangwa kitakozwe cyangwa se imyitwarire umukozi wa Leta yagize bitubahiriza cyangwa binyuranye n' inshingano z' umukozi mu rwego rw' akazi.
Madame Angélique Uwimana yanagarutse ku mahame uko ari 8 agenga uburyo bwo guhana umukozi wa Leta wakoze ikosa ryo mu kazink’uko biteganywa n’ingingo ya kane y’Iteka rayavuzwe haruguru, maze ayatondeka ku buryo bukurikira ari na ko agenda ayasobanura yifashishije n' ingero:
- Umukozi ukurikiranyweho ikosa akomeza kubahirwa uburenganzira bwe ntayegayezwa nk' umuntu. Aha Madame Angélique Uwimana asobanura yifashishije ingero, avuga ko nk' umukozi wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta wakoze ikosa ryo mu kazi bitamubuza gukomeza kwitwa umukozi wa Komisiyo igihe cyose atarayirukanwamo; anavuga ko n' ubundi burenganzira rusange umukozi wakoze ikosa agombwa nk' umuntu agomba ku buhabwa. Aha atanga nk' urugero rw' uko umukozi wakoze ikosa ryo mu kazi atahurira mu nzira n' umuyobozi ngo amutuke cyangwa amubwire amagambo mabi kuko yakoze ikosa ryo mu kazi.
- Gukurikirana ikosa ry' umukozi no kumuhana bikorwa mu nyandiko. Aha Angelique Uwimana yatanze urugero rw' uko umuntu wakoze ikosa ryo ku kazi umuyobozi we ataza ngo amubwire mu magambo ko amuhagaritse ngo ahite ataha. Avuga ko inzira zose zikurikizwa mu guhana umukozi zigomba gukorwa mu nyandiko, kandi ko igikozwe mu magambo amategeko atagiteganya.
Yasobanuye kandi uko byagenda umuyobozi aramutse akoze inzira zo gukurikirana no guhana akoresheje amagambo, avuga ko iyo bikozwe mu magambo bitavuze ko nta gaciro biba bifite ahubwo byaterwa n' icyaba kigambiriwe. Avuga ko umuyobozi ashobora kubona ko ari byiza ko abanza kuganira n' umukozi wakoze ikosa akamwereka aho yakoze nabi kugirango yikosore n' ubutaha bitazongera, ariko icyo gihe ntiyaba yahaye agaciro guhita atanga ibihano. Madamu Angelique Uwimana asobanura ko na byo ari byiza ku bayobozi kujya babanza kuganiriza abakozi bakoze amakosa, bakareba aho baguye n' icyabibateye bakabagira inama; ariko ibyo ntabwo ari uburyo bwo gutangira inzira z' ibihano mu buryo buteganywa n' amategeko.
- Nta kosa na rimwe umukozi ashobora guhanirwa atabanje guhabwa umwanya wo kuryisobanuraho mu nyandiko. Aha inyandiko ya mbere umukozi wakoze akosa agomba kubona ni imusaba ibisobanuro ndetse agahabwa n' umwanya wo kwisobanura, nyuma yo kuryisobanuraho akaba ari bwo umuyobozi afata umwanzuro wo kumuhana cyangwa kumureka.
Madame Angélique Uwimana kandi asobanura ko umukozi asabwe ibisobanuro ntabitange, mu Iteka rya Perezida hagenwa iminsi itanu yo gusubiza ku mukozi wasabwe imisobanuro; ariko umuyobozi akaba ashobora na we kugena iminsi ye gusa itarenze itanu ivugwa mu iteka (Urugero: Iminsi 2, 3 cyangwa se 4 ariko ntirenge itanu). Iyo iminsi itanu ishize umukozi yarakiriye ibaruwa ntasubize, ubuyobozi bukomeza inzira ikurikiyeho; kimwe n' uko umukozi yatanze ibisobanuro umuyobozi ntagire icyo abivugaho hagashira iminsi 10, ibyo bisobanuro bifatwa nk' aho byemewe. Umukozi rero na we umaze iminsi 5 ataratanga ibisobanuro, bifatwa nk' aho yemera ikosa inzira zo kumuhana zikomeze.
Biracyaza…
Alice NAMBAJE
PSC/PRCO