Skip to main content Skip to page footer

DUSOBANUKIRWE N’IMICUNGIRE Y’ABAKOZI BAGENGWA N’AMASEZERANO BAKORA MU NZEGO ZA LETA (Igice cya kabiri).

Nk’uko byari byasobanuwe, Abakozi ba Leta bari mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku mategeko abagenga.  Madame Uwimana Angélique, yari yasobanuye ibijyanye n’uko Umukozi ugengwa n’amasezerano yinjira mu kazi n’uko acungwa iyo akagezemo. Umukozi wa Leta ugengwa n’amasezerano afite uburenganzira n’ibyo yemererwa n’amategeko harimo umushahara, n’ ibiruhuko bitandukanye.

 

Umushahara w’umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi

Madamu Uwimana Angélique,Umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no Gukemura amakimbirane mu Bakozi ba Leta, yasobanuye ko umushahara n’ibindi bihabwa umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi mu Butegetsi bwa Leta  biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 03/Mifotra/15 ryo kuwa 09/06/2015 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi bagengwa n’Amasezerano mu Nzego z’Imirimo ya Leta mu ngingo yaryo ya karindwi (7)iteganya ko  uwo umushahara   ugomba kuba ungana n’umushahara n’ibindi bigenerwa umwanya w’umurimo uhoraho bihuje urwego mu Butegetsi bwa Leta.

Iyo nta mwanya w’umurimo bisa mu buryo butaziguye, umushahara n’ibindi bigenwa hakorwa igereranya ry’imyanya.  Icyakora, umushahara n’ibindi bigenerwa umukozi ugengwa n’amasezerano bishobora kugenwa mu buryo bwihariye igihe umwanya ushakirwa umukozi usaba ubumenyi bwihariye kandi budafitiwe abahanga bahagije ku isoko ry’umurimo, kandi Minisiteri ifite Abakozi ba Leta n’Umurimo mu nshingano zayo ikaba yabitanzeho inama.

 

Ibiruhuko ku mukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi

Madamu Uwimana Angélique, yasobanuye ko Umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi ahabwa n'umukoresha ikiruhuko cy’umunsi umwe n'igice byo ku mibyizi buri kwezi kw'akazi. Ibi bivuze ko minsi y'ikiruhuko yashyizweho n’amategeko itabarirwa mu kiruhuko cy'umwaka gihemberwa.

Yagize ati: "Umukozi ufite uburambe mu kigo kimwe bwa buri myaka itatu bimuhesha umunsi umwe w’inyongera ku kiruhuko cy’umwaka gihemberwa. Ariko, nta mukozi ushobora kurenza iminsi makumyabiri n’umwe y’akazi y’ikiruhuko cy’umwaka gihemberwa".

 

Ikiruhuko cyo kubyara

Umukozi ugengwa n’amasezerano w’umugore iyo abyaye agira uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara cy’ibyumweru cumi na bibiri (12) bikurikirana. Ashobora kugitangira ibyumweru bibiri (2) mbere y’itariki ateganyaho kubyara.  Naho Umugore wabyaye umwana upfuye cyangwa upfushije umwana utaramara ukwezi ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bine (4) uhereye igihe ibi byabereye.

Umukozi ugengwa n’amasezerano w’Umugore kandi agira ikiruhuko cyo konsa kingana n’isaha imwe ku munsi, mu gihe cy'amezi cumi n’abiri (12) uhereye ku ivuka ry'umwana. Ikiruhuko umugore wonsa yemererwa n’amategeko gikurwa ku masaha y’akazi kandi agomba kugihemberwa. 

 

Ikiruhuko cy’uburwayi

Kugira ngo umukozi ugengwa n’amasezerano ashobore guhabwa ikiruhuko cy’uburwayi agomba guha umukoresha we icyemezo gisinywe na muganga wemewe na Leta cyerekana ko adashobora gukora. Iyo ikiruhuko cy’uburwayi kirengeje iminsi cumi n’itanu (15), umukoresha ashobora gusaba umukozi icyemezo cy’abaganga batatu bemewe na Leta. Umukozi urwaye afite uburenganzira ku mushahara we mu gihe cy’amezi atatu (3) ya mbere y’uburwayi.

Ku bijyanye n’ibiruhuko Madamu Uwimana Angélique yongeyeho ko iyo umukozi ugengwa n’amasezerano y’Akazi akomeje kurwara nyuma y’amezi atatu (3) ahemberwa, asigarana uburenganzira ku isubikwa ry’akazi mu gihe cy’amezi atatu (3) adahemberwa.

 

Ikiruhuko cy’ingoboka

Umukozi ugengwa n’amasezerano afite uburenganzira ku kiruhuko cy’ingoboka kubera ibintu byiza cyangwa ibyago byabaye mu muryango we. Ibiruhuko by’ingoboka bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

 

Ubujurire bw’umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi

Ubusanzwe amasezerano y’akazi umukozi asinya agomba kuba akubiyemo ingingo zose zerekeranye n’Uburenganzira bw’umukozi, inshingano ze ndetse n’inshingano z’umukoresha.

Amasezerano kandi agomba guteganya uko impaka zose zishobora kuvuka zishingiye ku kazi cyangwa zitewe n’uko hari aho umwe muri bo atubahirije inshingano ze bikabyara impaka, itegeko No 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 mu ngingo yaryo y’ijana na mirongo ine (140) riteganya ko: iyo havutse impaka zihariye ku kazi hagati y’umukozi n’umukoresha, uruhande bireba rubanza gusaba uhagarariye abakozi iyo ahari, gukemura ayo makimbirane ku bwumvikane. Iyo intumwa z’abakozi zidashoboye gukemura ayo makimbirane, uruhande bireba rubimenyesha Umugenzuzi w’Umurimo rusaba ko yakemurwa ku bwumvikane. Iyo kumvikana bidashobotse, ikirego gishobora gushyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha. Iyo kunyura mu nzego zivugwa muri iyi ngingo bitubahirijwe, urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kutakira ikirego.

Mu gusoza Madamu Uwimana Angélique, yashimangiye ko umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi  asohoka mu kazi iyo amasezerano ye arangiye kandi ntiyongerwe, , iyo hagati y’umukozi cyangwa  umukoresha  harimo ushaka kuyasesa agaha undi integuza ingana n’iminsi cumi n’itanu (15) k’umukozi umaze igihe kiri munsi y’umwaka mu kazi,  n’ igihe cy’ukwezi kumwe k’umukozi umaze igihe cy’umwaka cyangwa urenga mu kazi.

 

Alice Nambaje