Skip to main content Skip to page footer

DUSOBANUKIRWE N’IMICUNGIRE Y’ABAKOZI BAGENGWA N’AMASEZERANO BAKORA MU NZEGO ZA LETA (Igice cya mbere).

Madamu Uwimana Angélique,Umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no Gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.

Ubusanzwe Abakozi ba Leta bari mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku mategeko abagenga. Hari abakozi bagengwa na Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta; abagengwa na Sitati Zihariye, n’abakozi bagengwa n’Amasezerano y’Akazi.  Madamu Uwimana Angélique,Umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no Gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, yasobanuye  iby’ingenzi mu mategeko agenga abakozi bagengwa n’amasezerano y’Akazi.

 

Uko umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi ashakwa

Abakozi bagengwa n’amasezerano y’Akazi bashakwa mu buryo bumwe n’abakozi bagengwa n’Abakozi bagengwa na Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta. Ibi biteganywa mu ngingo ya gatanu (5) y’Iteka rya Minisitiri No 03/Mifotra/15 ryo kuwa 09/06/2015 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi bagengwa n’Amasezerano mu Nzego z’Imirimo ya Leta iteganya ko Urwego rwa Leta rukeneye umukozi ugengwa n’amasezerano kandi rubifitiye uruhushya rumushaka rwifashishije inzira yo gushaka abakozi iteganywa n’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka no gushyira abakozi ba Leta mu myanya.

Madamu Uwimana Angélique yashimangiye  ko ubusanzwe Inzego za Leta ziba zikwiye gukoresha Abakozi bagengwa na Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta, ariko mu gihe bibaye ngombwa urwego rushaka abakozi rushingira ku bitenganywa n’ ingingo ya kabiri (2) y’Iteka rya Minisitiri N°03/Mifotra/15 ryo kuwa 09/06/2015 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi bagengwa n’Amasezerano mu Nzego z’imirimo ya Leta iteganya ko Urwego rwa Leta rushobora gushaka Umukozi wa Leta ugengwa n’amasezerano igihe hari imwe mu mpamvu zikurikira:   

 

1° mu gihe umukozi ushakwa asimbura umukozi wa Leta udahari kandi akaba azamara igihe kingana cyangwa kirenga amezi atandatu (6), kubera impamvu ziteganywa n’amategeko;

2° mu gihe hashakwa abakozi bateganijwe mu mbonerahamwe y’imirimo yemejwe y’ishami rishinzwe Imishinga ya Leta;

3° mu gihe hari impamvu ifatika ituma hakenerwa umukozi ukora imirimo yihutirwa ariko idateganyijwe mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo;

4° mu gihe hashakwa umukozi ukora imirimo idafitiwe abahanga bahagije kandi bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

 

Gusaba uruhushya rwo gushaka Umukozi ugengwa n’amasezerano biteganyijwe gusa mu gihe urwego rukeneye umukozi uvugwa mu gace ka gatatu n’aka kane tw’ingingo imaze kuvugwa haruguru.

Uko umukozi ugengwa n’amasezerano y’akazi acungwa

Madamu Uwimana Angélique yasobanuye ko umukandida watsindiye umwanya w’umurimo w’umukozi ugengwa n’amasezerano adahabwa ibaruwa itanga akazi ahubwo asinyana n’urwego rumuhaye akazi amasezerano y’akazi hakurikijwe Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Ayo masezerano y’akazi mu Butegetsi bwa Leta ntabwo agomba kurenza igihe cy’umwaka umwe (1). Icyakora iyo umwaka urangiye, ayo masezerano ashobora kongerwa, bigakorwa mu nyandiko.

Ariko nanone, hashingiwe ku mpamvu zidasanzwe, Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta ishobora gutanga uruhushya rutuma umukozi akorana n’Urwego amasezerano y’igihe kirenga umwaka umwe (1). Ibi biteganywa mu ngingo ya karindwi (7) y’Iteka rya Minisitiri No 03/Mifotra/15 ryo kuwa 09/06/2015 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi bagengwa n’Amasezerano mu Nzego z’imirimo ya Leta.

Biracyaza……

 

Alice Nambaje