Dusobanukirwe uko Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ikora igenzura nyuma y’ishyirwa mu myanya ry’abakozi.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ikora igenzura mu Nzego za Leta zakoresheje amapiganwa nyuma yo gusuzuma raporo z’amapiganwa ziba zayishyikirijwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya kane (4) y’itegeko N° 39/2012 ryo kuwa 24/12/2012 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta. Muri izo nshingano harimo kugenzura ko Inzego za Leta zishyira abakozi mu mirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose, gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’Inzego za Leta zishaka abakozi no kugenzura ko Inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta.
Igenzura rya nyuma y’uko abakozi bashyirwa mu myanya rikorwa hagamijwe kureba niba abakandida batsinze barashyizwe mu myanya batsindiye bakanahabwa amabaruwa abashyira muri iyo myanya by’agateganyo; niba abakozi bashyizwe mu myanya barakorewe amadosiye y’akazi yujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko; niba abakozi bashyizwe mu myanya barahawe amahugurwa yo kubamenyereza imirmo mishya batangiye ( Induction course); niba abakozi bashyizwe mu myanya bararahiye nk’uko Amategeko abiteganya; niba Abakozi bashya barasinye imihigo y’igihe cy’igeragezwa; no kugenzura niba Urwego rwakoresheje ibizamini rwaroherereje Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo urutonde rw’abakandida batsinze amapiganwa batabonewe imyanya bashyirwamo nk’uko biteganywa n’Amategeko.
Komisiyo iyo imaze gukora iri genzura igasanga muri izi ngingo harimo izitarubahirijwe, isaba Inzego bireba kubahiriza ibiteganywa n’Amategeko.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irashimira Inzego za Leta ubufatanye zikomeje kugaragaza mu guteza imbere iyubahirizwa ry’Amategeko ajyanye no gushaka no gushyira mu myanya Abakozi ba Leta.
Léa Bakazayire
Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.