Skip to main content Skip to page footer

Dusobanukirwe uko ubujurire bw’abakozi bagengwa na Sitati rusange ndetse n’ubw’abagengwa na Sitati zihariye bukorwa.

Ubujurire buteganywa n’amategeko haba muri  Sitati rusange igenga abakozi ba Leta no muri Sitati zihariye nka sitati igenga abarimu bo mu mashuri y’inshuke,abanza,ayisumbuye, ubumenyingiro nay’imyuga.

Umukozi wa Leta wese yemerewe kujurira nk’uko Madamu Mwemayire Helena, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane abisobanura :’’Umukozi wa Leta  wese wumva ko yarenganyijwe ashobora kujurira akurikije uko amategeko y’urwego rwa Leta akorera abiteganya’’.

Mu kujurira hakurikizwa inzira z’ubujurire bivuze ko agira aho ahera n’aho akurikizaho mu kujurira. Madamu Helena agaragaza ko ku bakozi bagengwa na Sitati rusange igenga abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 44 hateganyijwe uko ubujurire bukorwa. Umukozi  wumva ko yarenganyijwe abanza kujurira umukoresha we, akamusubiza mu minsi cumi n’itanu (15), iyo atanyuzwe n’igisubizo amuhaye ajuririra ku rwego rwa kabiri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, kimwe n’iyo adasubijwe mu gihe cyagenwe n’itegeko.

 

Abarimu nabo bagira uburyo bajurira hakurikijwe ibiteganywa n’Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’abarimu mu ngingo yayo y’ 118 kugera ku 120 aho umwarimu utanyuzwe n’igisubizo ku rwego rwa mbere ashobora kujurira ku rwego rwa kabiri ajuririra ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa ubw’Akarere  ishuri riherereyemo. Ni ubujurire butangwa mu minsi itanu (3) uhereye igihe umwarimu yaherewe igisubizo cyangwa yagombaga kugiherwa. Ubuyobozi bw’Umujyi cyangwa ubw’Akarere ishuri riherereyemo  busubiza mu minsi cumi n’itanu (15) y’akazi uhereye igihe ubujurire bwakiriwe.

Umwarimu utanyuzwe n’igisubizo yahawe ku rwego rwa kabiri afite uburenganzira bwo kujuririra Minisitiri ufite uburezi mu nshingano. Aha ubujurire nabwo butangwa  mu minsi itanu (5) uhereye igihe umwarimu yaherewe igisubizo. Uwajuriye asubizwa mu minsi mirongo itatu (30)  yaba atanyuzwe akajurira ku rwego rwa nyuma arirwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta .

 Umukozi wese ugiye kujurira agomba kuba afite impamvu zifatika ndetse n’ibimenyetso biri mu nyandiko bitewe n’icyo ajuririra. Ujuririra Komisiyo  agomba kuba yarabanje kujurira ku rwego rwa mbere.

 Hari  ubwo Komisiyo itakira ubujurire bw’umukozi wa Leta, ibi bikaba bituruka ku kuba atarubahirije ibihe byo kujurira biteganywa n’amategeko cyangwa  atubahirije inzira z’ubujurire nkuko bigaragara mu Iteka rya Perezida No 144/01ryo kuwa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka , gushyiraho no gushyira abakozi mu myanya.

Komisiyo nk’urwego rwa nyuma umukozi ajuririra yakira ubujurire mu minsi itanu (5) y’akazi uhereye igihe umukozi yasubirijwe n’urwego yajuririye  ku rwego rwa mbere. Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta  isubiza mu minsi mirongo itandatu (60) y’akazi igenwa bitewe n’imiterere y’ubujurire. Icyakora ubujurire bujyanye n’isuzumabushobozi no gushyira abakozi mu myanya bushobora  gusubizwa mbere y’iyo minsi.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer

NPSC