Skip to main content Skip to page footer

Dusobanukirwe uko umukozi wa Leta ufite ubumuga acungwa, inshingano n'uburenganzira bwe mu kazi.

Kuva mu gusaba  akazi kugera ku gutanga umusaruro ategerejweho mu kazi abakozi ba Leta bafite ubumuga bafite uburenganzira n’inshingano bingana n’abakozi ba Leta basanzwe.

Uwineza Jacqueline, umukozi muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu ishami rishinzwe kugenzura imicungire y’abakozi ba Leta n’imitangire ya serivisi yasobanuye ko gushaka akazi no kugatanga mu Nzego za Leta bishingira ku Iteka rya Perezida n°144/01 ryo ku wa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba Leta, iri Teka  mu ngingo yaryo ya munani n’iya cumi na kabiri  rigaragaza ko umukandida usaba kazi afite ubumuga agomba kubigaragaza muri dosiye ye isaba akazi n’ubwoko bw’ubumuga afite, icyo gihe yoroherezwa mu gukora ikizamini hitawe ku bumuga afite, iyo atsindiye umwanya upiganirwa afashwa mu gutangira akazi nk’abandi.

 Aba afite uburenganzira bumwe n’abandi, ariko akaba ashobora koroherezwa mu buryo bwo gukora ikizamini bitewe n’ubumuga afite.

Kimwe n’abandi bakozi ba Leta, umukozi wa Leta ufite ubumuga ategerezwaho kuzuza inshingano nk’uko Bwana Olivier Muhayimana, umukozi mu ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no Gukemura Amakimbirane abisobanura. Ati « Umukozi wa Leta ufite ubumuga afite inshingano zimwe n’umukozi wa Leta udafite ubumuga. Umukozi ufite ubumuga afite inshingano zo kwubahiriza itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse na gahunda za Leta, ntabwo ashobora kutubahiriza gahunda za leta kubera ubwoko bw’ubumuga afite akagira kandi n’inshingano zo kwitabira akazi bishatse kuvuga ko afite inshingano rusange nk’abandi bakozi ba Leta, akanashyira ubwitange n’inyungu rusange imbere nka bo.»

Akomeza avuga ko umukozi wa Leta ufite ubumuga  afite inshingano yo kwitabira akazi nk'abandi bakozi bose, kubahiriza amasaha yo kugera ku kazi ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe yo gukora akazi. Umukozi wa Leta ufite ubumuga kandi akagira inshingano yo guha igihe agaciro no kugikoresha neza. Ati "ntabwo umukozi wa Leta ufite ubumuga yakwitwaza ko afite ubumuga ngo ajye agera ku kazi saa ine kandi akazi gatangira saa moya cyangwa se ngo ajye ataha saa kumi kandi akazi karangira saa kumi n'imwe".

Bwana Olivier Muhayimana akomeza avuga ko  uwo  umukozi wa Leta na we kimwe n'abandi bakozi agomba kwemera kubazwa no gusobanura ibyo akora, ni ukuvuga ko adashobora kwitwaza ubwoko bw'ubumuga afite ngo abe yavuga ko imihigo yahize atayesheje kubera ko afite ubumuga.

Abakozi ba Leta bafite ubumuga kandi bakwiye kubona ibiborohereza mu kazi kabo ngo babashe kugasohoza neza bitewe n’ubumuga bwabo.  Madamu Nyinawabana Triphine umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no Gukemura Amakimbirane akomeza agira ati: « Habaho kumworohereza mu bijyanye n’ibikoresho, kugera ku kazi  n’ibindi biteganyijwe n’amategeko yihariye yo gucunga abakozi ba Leta bafite ubumuga ariko ibindi bagendera ku mategeko amwe n’abandi.»

Igihe ngo bibaye ngombwa kandi ku mpamvu z’akazi, ufite ubumuga agenerwa ahantu ho gukorera hatabangamiye imiterere y’ubumuga bwe n’imibereho ye muri rusange, akanahabwa ibiruhuko bigenwa n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

Twabibutsa ko mu  Rwanda dufite  Itegeko no 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange. Umutwe waryo wa gatandatu  uteganya ko inyubako zitangirwamo  serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa.

Alice Nambaje