E-recruitment: ikoranabuhanga ryorohereje abashaka akazi mu Nzego za Leta.
Gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho biteganywa n’Iteka rya Perezida nimero 144/01 ryo kuwa 13 Mata mu mwaka wa 2017. Iyi nzira yo gushaka akazi ni yo ikoreshwa n’abasaba akazi mu nzego z’imirimo hafi 99 % ndetse hari byinshi yafashije mu gihe imaze itangiye gukoreshwa harimo kugabanya umwanya n’amafaranga byatwaraga umucandida upiganira umwanya w’akazi.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko uburyo umukozi ashaka akazi mu nzira y’ikoranabuhanga bitandukanye n’uburyo byakorwaga mbere.Ubu ntibikiri ngombwa ko umuntu ushaka akazi akora urugendo rwo kujyana dosiye isaba akazi ku kigo cyatangaje umwanya w’akazi kuko ashobora kubyohereza yifashishije ikoranabuhanga kandi akabikorera aho yaba ari hose.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Imicungire y’Abakozi muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana Kanamugire Olivier, asobanura ko mu gusaba akazi ugasaba yuzuza ifishi y’umwirondoro we izwi nka electronic file yuzuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse agafotora indangamuntu ye cyangwa ikindi kimuranga,impamyabumenyi n’ibindi byangombwa ashobora gusabwa nk’ibyerekana uburambe afite mu kazi. Ibyo byangombwa bikaba ari byo byoherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hakurikijwe amabwiriza aba yatanzwe mu itangazo ry’akazi.
Mu bijyanye no gutoranya abakandida no gukora ibizamini , Bwana Kanamugire Olivier agaragaza ko muri buri kigo hashyirwaho itsinda ry’abantu batatu bashinzwe gutoranya abakandida ndetse ko kubatoranya bikorwa mu gihe cy’iminsi 10 ariko ishobora kongerwa mu gihe hagaragaye umubare munini w’abasabye akazi.
Mu kumenyeshwa igihe cy’ikizamini Komisiyo ivuga ko hari uburyo bwagenwe bwo kumenyesha abakandida aho bahamagarwa kuri telephone, bakanohererezwa ubutumwa bugufi.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ibona ubu buryo nko gukoresha amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga ariko bikaba n’inzira yo gukemura ibibazo byagaragaraga mbere mu gushaka no gushyira mu myanya abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta. Aha iboneraho no gusaba abasaba akazi bakoresheje inzira y’ikoranabauhanga mu itumanaho kujya bareba ko amakuru batanze ku myirondoro n’ibibaranga yuzuye ndetse yatanzwe neza kugira ngo hatagira ubura amahirwe biturutse ku gutanga amakuru atuzuye.
Bimwe mu byo abasaba akazi bakwiriye kwitondera ni nimero za telephone na imeli (Email) kuko ari byo byifashishwa bamenyeshwa niba batoranyijwe mu bujuje ibisabwa bazakora ibizamini ndetse n’igihe bamenyeshwa ibyavuye mu bizamini bakoze. Abasaba akazi kandi bashishikarizwa kuba banahamagara urwego basabyemo akazi kugira ngo bamenye iby’akazi basabye aho bigeze.
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communications Officer/ NPSC