Gukora kinyamwuga bikwiriye kuranga umukozi igihe cyose aho ari hose
Imyitwarire mbonezamurimo ni imico n’imyitwarire myiza bikwiriye kuranga umukozi wa Leta mu rwego rwo kunoza neza inshingano mu mwanya w’umurimo akoramo. Ibi kandi biteganywa n’amategeko: nk’amategeko mpuzamahanga agenga umurimo, Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo za 112,120,122 n’iya 176 ndetse n’ Iteka rya Perezida numero 021/ ryo kuwa 24 Gashyantare 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’abakozi ba Leta.
Bwana Mbonigaba Etienne, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no kugenzura imicungire y’abakozi ba Leta arasobanura gukora kinyamwuga ku bakozi ba Leta aho ngo bivuze kuzuza inshingano wahawe hashingiwe ku bumenyi n'ubuhanga mu kazi kawe ka buri munsi kandi ukarangwa n’imyitwarire mbonezamurimo iranga umukozi wa Leta.
Umukozi ukora kinyamwuga hari imyitwarire ikwiriye kumuranga irimo kuba inyangamugayo umukozi akizerwa,kwita ku bagenerwabikorwa cyangwa se ku bagenerwa serivise,kutabogama,gukorera mu mucyo,kurangwa n’ubudashyikirwa n’ubuhanga mu byo akora. Kubazwa ibyo akora haba ibyo yakoze cyangwa ibyo atakoze.
Umukozi udakora kinywamwuga ni umukozi ukora ariko ntarangwe n’imyitwarire mbonezamurimo yavuzwe haruguru.Mu bimuranga harimo kudatanga serivisi inoze ku bo igenewe,urugero ni nk’igihe umukozi ukorera mu biro afite abagenerwa serivisi yahaye gahunda yo kubakira saa mbiri n’igice . Igihe bategereje ko abakira we agahugira ku mbuga nkoranyambaga nka youtube,whatsapp n’izindi… kandi bari aho bamutegereje. Icyo gihe ntabwo aba aranzwe n’imyitwarire mbonezamurimo iranga umukozi wa Leta.
Ikindi ni ukudakorana neza na bagenzi be hagamijwe kugera ku musaruro.Ugasanga nk’urugero niba bafite inshingano bahawe bahuriyeho,agatererana bagenzi be ,muri cya gikorwa cyangwa se mu nshingano bahawe kugira ngo bagere ku musaruro. Ikindi ni ukudakorera mu mucyo,gufata ibyemezo bibogamye,umukozi utarangwa n’ikinyabupfura aho akorera cyangwa hanze y’akazi.Umukozi utari inyangamugayo,utizerwa.
Gukora kinyamwuga hari icyo bifasha haba ku mukozi no kuri Leta muri rusange nk’uko Bwana Mboniga abivuga. Ku mukozi ukora kinyamwuga itegeko rigena uburyo isuzumabushobozi rikorwa ku bakozi ba Leta ,riteganya ko umukozi wesheje neza imihigo ye nyuma y’umwaka agenerwa amashimwe. Ayo mashimwe kugira ngo ayagereho biba byanyuze muri kwa gukora kinyamwuga akabona amanota meza.Icyo gihe bigira akamaro kanini ku mukozi.Ikirenze kuri ayo mashimwe ya buri mwaka ni uko nyuma y’imyaka itatu iyo yabashije gukora neza azamurwa mu ntera.
Ku ruhande rwa Leta umukozi wakoze kinyamwuga atuma urwego akorera rubasha kugera ku ntego zarwo neza ndetse bikanafasha mu iterambere ry’igihugu rikihuta kuko abakozi baba bageze ku ntego igihugu cyihaye.Gukora kinyamwuga kandi bituma himakazwa imiyoborere myiza kuko bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi cyangwa Leta muri rusange binyuze muri kwa gukora neza kw’abakozi ba Leta.
Nubwo gukora kinyamwuga bikwiriye kuranga buri mukozi wa Leta ,Bwana Mbonigaba avuga ko hari ibishobora kubangamira umukozi gukora muri ubu buryo birimo kugira imyitwarire idahwitse ku mukozi ubwe,kutagira ubumenyi n’ubuhanga bihagije mu byo umukozi akora bityo ntakore neza za nshingano ze,ikindi ni ukutubahiriza amategeko,politike,amahame ndetse n’amabwiriza ya Leta ,kutabyubahiriza byatuma umukozi adakora kinyamwuga.
Kimwe n’andi makosa yo mu kazi kutarangwa n’imyitwarire mbonezamurimo na byo bihanwa n’amategeko. Bwana Mboniga avuga ko umukozi utaranzwe no gukora kinyamwuga akarangwa n’imyitwarire idahwitse nk’ubusinzi ifatwa nk’ikosa ry’akazi bikaba binateganyirizwa igihano. Ikindi ni nko kuba umukozi yakwijandika mu bikorwa byo kwakira ruswa cyangwa se gushaka indonke,ibi na byo hari amategeko abihana.
Bwana Mbonigaba atanga inama ku bakozi ba Leta abashishikariza kugira umwete mu kazi kabo ka buri munsi,bubaha amategeko n’amabwiriza bahabwa n’ababayobora hagamijwe gukora kinyamwuga ndetse bakarangwa n’imyitwarire mbonezamurimo ikwiriye kuranga umukozi wa Leta nko kuba inyangamugayo,kutabogama,gutanga serivisi inoze ku bagenerwabikorwa, gukorera mu mucyo,kurangwa n’ubudashyikirwa n’ubuhanga mu byo bakora.
Abakoresha n’abayobozi bashishikarizwa guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu nzego bayoboye,kugira imyitwarire myiza bakaba intangarugero ku bo bayobora. Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta kandi ibashishikariza gushyiraho no guteza imbere umubano mwiza n’imikoranire no gukorera hamwe mu bo bayobora hagamijwe gutanga umusaruro mu nzego bayobora.
Antoine SHYAKA,
Public Relations and Communication Officer/ NPSC