Gushaka akazi hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho, uko gushyira umukozi mu mwanya bikorwa.
Iteka rya Perezida nimero 144/01 ryo kuwa 13 Mata 2017 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho e –recruitment riteganya uko gushyirwa mu mwanya ku mukozi watsinze ibizamini bikorwa. Iri Teka riteganya ko uwatsindiye umwanya agomba kuwushyirwamo nyuma y’iminsi 30 amanota y’ibizamini atangajwe.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko iyi minsi yashyizweho kuko mbere nta minsi yo gushyira umukozi mu mwanya yari yarashyizweho bityo bigatuma bitinda bikaba byanatuma hibazwa niba urwego rwatangaje uwo mwanya rwari rukeneye umukozi. Kuri ubu ariko iki kibazo cyavuyeho kuko hubahirizwa ibikubiye mu Iteka.
Ufite ububasha bwo gushyira umukozi mu mwanya nawe ateganywa n’iri Teka aho umukozi watsinze ibizamini ashyirwa mu mwanya n’umuyobozi w’urwego abiherewe ububasha n’inama y’ubuyobozi bw’urwo rwego .Ibi ariko bigakorwa ku mwanya udasaba uburambe kuko kumwanya usaba uburambe bikorwa n’inama y’ubuyobozi cyangwa bigakorwa na Minisitiri iyo ari urwego rukuriwe na Minisiteri. Iyo ari umwanya usaba ko dosiye y’umukandida inyura mu nama y’abaminisitiri icyo gihe umukozi ashyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri.
Ku bakozi bashyirwaho bitanyuze mu mapiganwa Iteka riteganya ko nabo bashyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri.
Umukandida watsinze mu nzego ebyiri za Leta mu gihe kimwe ,Iteka riteganya ko umwanya we wa kabiri uhabwa umukurikira mu manota . Aha hiyambazwa urutonde rw’ababa barakoze ibizamini bagatsinda ntibabonerwe imyanya y’imirimo aho uru rutonde rugira agaciro mu gihe cy’amezi atandatu.
Nk’uko umukozi ugiye gusaba akazi hari ibyangombwa asabwa n’umukozi watsinze ibizamini hari ibyo asabwa mbere yo gushyirwa mu mwanya birimo icyangombwa cya muganga cyerekana ko nta ndwara yandura yaba arwaye, icyemezo cy’uko atigeze akatirwa n’inkiko cyangwa nta cyaha akurikiranyweho, kopi y’impamyabumenyi yemejwe na noteri ndetse n’ibindi bijya muri dosiye .
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta igaragaza ko gusaba akazi hifashishijwe inzira bw’ikoranabuhanga mu itumanaho byafashije abasaba akazi haba mu buryo bw’umwanya ndetse n’amafaranga ugereranyije na mbere ubu buryo butarashyirwaho.
Nubwo hari ibyagezweho byiza biturutse kuri ubu buryo bw’ikoranabuhanga Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta isanga ko inzira y’ikoranabuhanga yanogwa akajyamo(E-shortlisting) n’uburyo bwo gukora ibizamini hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga ( E-examination) kuko umubare w’abasaba akazi ari munini n’uburyo bwo gukora ibizamini busaba ikiguzi kinini. Ibyo bizafasha kwihutisha igihe cyo gushaka abakozi no kugabanya ikiguzi mu ishakwa ry’abakozi ba Leta.
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communication Officer/NPSC