Skip to main content Skip to page footer

GUSHIMIRA KOMISIYO ISHINZWE ABAKOZI BA LETA

Espèrance MUKAMISHA

Nitwa Espèrance Mukamisha, ndi umukoziwa Leta mu karere ka Bugesera kuva mu mwaka wa 2006. Natangiye akazi ndi umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere, nza guhindurirwa umwanya mu ivugurura ryabaye mu mwaka wa 2014 mpindurirwa umwanya njya ku mwanya w’umukozi ushinzwe  ubwisungane mu kwivuza mu Karere.

Nagize ibibazo mu kazi bitewe n’uko ntanyuzwe n’amanota 54% nahawe mu isuzumabushobozi nakorewe kuko yatumaga nsezererwa mu bakozi ba Leta kubera ubushobozi buke kandi ayo manota atajyanye n’umusaruro nagezeho mu kazi. Najuririye Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, ntiyansubiza,  njuririra    Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.

Imaze gukora isesengura ku bujurire bwange, Komisiyo yasanze narakorewe isuzumabushobozi mpabwa amanota mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza abigenga kuko nari umukozi wa Leta wimuriwe ku wundi mwanya ariko ntarahinduriwe urwego, bityo nkaba naragombaga gukorerwa isuzumabushobozi kuri iyo myanya yombi kuko nimuwe mu mwaka hagati.

Komisiyo yasabye ko byakosoka, birakosoka ngira amanota 70% nkaba nemerewe gukomeza gukorera Leta kandi ubu ndi mu kazi nkishimiye.

Ndashimira Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ko yakurikiranye ikibazo cyanjye ikandenganura, ndayishimira ku nyigisho n’inama yampaye bizamfasha kuzuza inshingano zanjye uko bikwiriye  kugirango nanjye nzabe umwe mu bakozi bafasha Akarere nkorera kwesa imihigo.

Espèrance Mukamisha