Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Bakozi ba Leta
Imyitwarire mbonezamurimo iteganywa n’iteka rya Perezida nimero 021 ryo kuwa 24 Gashyantare mu 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo.Mu nshingano nshya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakoz ba Leta yahawe harimo no guteza imbere iyi myitwarire.
Iri Teka rya Perezida risobanura ko imyitwarire mbonezamurimo ari amahame n’indangagaciro bigenga imyitwarire myiza n’imyitwarire y’umukozi wa Leta, nk’umuntu ufitiwe icyizere n’abaturage.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’ishami rishinwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo n’imicungire y’abakozi Bwana Kanamugire Olivier, yagaragaje ko mu igenzura Komisiyo ikora ikiba kigamijwe atari ukuvumbura amakosa ko ahubwo haba hagamijwe gufasha inzego kugera ku musaruro wifuzwa ariko ko muri iyo nzira yo kugenzura hari ubwo hagaragara amakosa cyangwa ibiganisha ku makosa nubwo hari aho amakosa atagaragara. Mu bisanzwe bisuzumwa, harimo uko abakozi bashakwa bakanashyirwa mu mwanya ariko kuri ubu hakaba hariyongereyemo imyitwarire mbonezamurimo nayo izajya isuzumwa.
Bwana Kanamugire avuga ko hari amakosa akunze kugaragara agaragaza ko hakenewe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo nko kuba hari aho bigaragara ko umukozi wa Leta adakora inshingano ze mu buryo bunoze, abakozi badakora kinyamwuga, kuba hari abatemera kubazwa inshingano bafite mu kazi, kutaba inyangamugayo urugero akaba yasesagura umutungo wa Leta cyangwa akangiza ibya rubanda.
Irindi kosa rikunze kugaragara ni irijyanye no kudaha serivisi umuturage kandi ayigenewe aho usanga hari abakozi badatanga servise inoze ahubwo bakaba basiragiza umuturage ntibanamusobanurire. Aha Bwana Kanamugire agaragaza ko umuturage ahera ku bo mukorana mu kazi bityo umukozi akaba akwiriye guhera kuri mugenzi we bakorana atanga serivise nziza.
Bwana Kanamugire avuga ko hari ibibazo byakemuka imyitwarire mbonezamurimo iramutse yimakajwe birimo icyizere umuturage agirira Leta muri serivisi itanga, ikindi ni uko byazamura umusaruro w’inzego za Leta mu kazi ka buri munsi.
Komisiyo nk’urwego rwahawe inshingano yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo ngo hari ibikorwa isanzwe ikora muri iyi gahunda bikozwe mu buryo bw’inama nyunguranabitekerezo aho ihura n’inzego zitandukanye hagamijwe kugaragaza intambwe yatewe n’imbogamizi zigihari. Aha hagaragazwa n’amakosa cyangwa inzitizi bituma inzego zitagera ku musaruro wifuzwa. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utaha Komisiyo ikaba iteganya gukora igenzura n’ubukangurambaga ku myitwarire ikwiriye kuranga umukozi wa Leta bijyanye n’inshingano nshya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yahawe .
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ishishikariza abakozi ba Leta kwimakaza umuco wo kubahiriza amategeko no kunoza serivisi bahereye kuri bagenzi babo bakorana umunsi ku wundi ndetse bikagera no ku bandi bose. Ikindi bashishikarizwa ni ukujya begera Komisiyo bakayigisha inama aho bumva bafite ikibazo.
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communication Officer /NPSC