Skip to main content Skip to page footer

GUTORANYA ABAKOZI BA LETA BAGOMBA KUJYA MU MAHUGURWA N’IBIGENDERWAHO

Mbere yo gushyikirizwa Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego bireba kugira ngo yemezwe ndetse no kuyishyikiriza Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga uruhushya rwo kujya mu mahugurwa, umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi mu rwego rwa Leta afatanyije n’Agashami, Ishami cyangwa Urwego umukozi akoramo, bashinzwe gutoranya abakozi bagomba koherezwa mu mahugurwa no gutegura raporo igaragaza abakozi batoranyijwe bagendeye ku bigenderwaho bikurikira:

1o Amahugurwa agomba kuba yarateganyijwe muri gahunda y’urwego y’amahugurwa, cyakora ibi ntibireba amahugurwa y’igihe gito abera imbere mu Gihugu ategurwa n’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikoranire yazo no kuzuza inshingano zazo;

2° Amahugurwa agomba kuba arebana n’ubushobozi bukenewe mu butegetsi bwa Leta by’umwihariko mu byiciro by’ubumenyi byihutirwa kurusha ibindi;

3° Amahugurwa agomba kuba afitanye isano no kongera ubushobozi bw’umukozi wa Leta mu kazi hakurikijwe imirimo ashinzwe n'ibisabwa ku mwanya arimo;

4° Umukozi wa Leta agomba kuba yerekana icyizere mu kuzamuka no gutera imbere mu mirimo akora ku buryo buzagirira inyungu zifatika urwego akorera mu gihe kizaza;

5° Igihe ari amahugurwa yo mu mahanga, agomba kubanza gukorerwa ubushishozi, hakarebwa niba ayo mahugurwa atakorerwa imbere mu Gihugu, kujya mu mahanga bikaba igihe amahugurwa ari mu bijyanye n’ubumenyi budafitiwe abahanga mu Rwanda, cyangwa ibijyanye n’amasomo adatangirwa mu Rwanda cyangwa mu karere gukora ku buryo hasaranganywa neza amahirwe yo guhugurwa hashingiwe ku bushobozi bukenewe mu rwego rwa Leta bireba kandi hirindwa ko amahirwe yo guhugurwa ahora ahabwa umukozi umwe;

7° Umukozi wa Leta agomba kuba yararangije igihe cy’igeragezwa;

8° Mu gihe hagaragaye abakandida barenze umwe babereye amahugurwa, bitewe n’uburyo ubushobozi bukenewe, umukozi ugaragaza imikorere myiza kurusha abandi ni we utoranywa.

a.      Kwemererwa kujya mu mahugurwa n’itangwa ry’uruhushya rwo kuyajyamo

Umukozi ashobora kwemererwa cyangwa kwangirwa kujya mu mahugurwa hashingiwe ku isuzuma ryimbitse ry’ibigenderwaho nk’uko byavuzwe haruguru.

Umukozi wa Leta wemerewe kujya mu mahugurwa y’igihe gito imbere mu Gihugu, mbere yo kugenda ahabwa uruhushya n’Umuyobozi w’Urwego akorera, cyangwa undi muyobozi yabihereye ububasha.

Umukozi wa Leta wemerewe kujya mu mahugurwa mu mahanga ariko ayo mahugurwa akaba adatanga impamyabumenyi yo mu rwego rw’amasomo, ahabwa uruhushya mbere y’uko agenda na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, abisabiwe n’urwego akorera kandi binyujijwe kuri Minisiteri ireberera urwo rwego.

Umukozi wa Leta wemerewe kujya mu mahugurwa imbere mu Gihugu cyangwa mu mahanga kandi ayo mahugurwa akaba atanga impamyabumenyi yo mu rwego rw’amasomo, agomba, mbere y’uko agenda, gusabirwa uruhushya n’Urwego akoramo binyujijwe kuri Minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze, uruhushya rugatangwa na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze. Umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa nta ruhushya ahawe afatwa nk’uwataye akazi, kandi abihanirwa hakurikijwe amategeko abigenga. 

Amahugurwa atari mu rwego rw’amahugurwa Leta yemerera abayagiyemo gukomeza kuba abakozi bayo:  Amaze kubitangira ibimeneyetso, umukozi wa Leta ashobora gusaba uruhushya rwihariye rwo guhagarika akazi mu gihe kitazwi kugira ngo ajye mu mahugurwa y’igihe kirekire atari mu rwego rw’amahugurwa Leta yemerera abayagiyemo gukomeza kuba abakozi bayo.  Umwanya w’umukozi wa Leta wasabye kandi agahabwa uruhushya rwihariye ruvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ushakirwa undi mukozi hakurikijwe uburyo busanzwe nk’uko amategeko abigenga. Nyuma y’amahugurwa, umukozi wa Leta wahawe uruhushya rwihariye rwo kujya mu mahugurwa aba afite uburenganzira bwo gushaka akazi binyuze mu buryo bwo gushaka no guhabwa akazi buteganywa n’amategeko abigenga.

Biracyaza……

HAGENIMANA Théoneste

Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta