Skip to main content Skip to page footer

Ibiganiro byahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye

Ku wa 07 Mutarama 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yitabiriye ibiganiro yatumiwemo n’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye byari bigamije kungurana ibitekerezo ku buryo imyumvire imwe n’imwe itanoze iri mu Banyarwanda yahinduka kugira ngo itazabangamira Igihugu mu kugera ku Ntego z’Icyerekeza 2050.

Inararibonye Dr. Laurien NGIRABANZI ukuriye itsinda ry’Inararibonye ryakiriye Komisiyo, atangiza ibi biganiro yayishimiye ko yitabiriye Ubutumire yagejejweho avuga ko Imiyoborere myiza n’inzego zikora neza ari yo inkingi y’ingenzi y’impinduka u Rwanda rutegereje mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza. Ni byo bintu bigomba kubanza kugerwaho kugira ngo Igihugu kibashe kugera ku byo cyifuza mu nzego zose z’ubuzima bwacyo. Kugira ngo igihugu kibashe kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kigomba kugira inzego zikora neza na Leta ishoboye kandi ikora neza inshingano zayo.

Nubwo bimeze bityo ariko Abayobozi n’abakozi bo mu nzego za Leta bakomeje kunengwa imicungire mibi y’umutungo wa Leta n’iy’abakozi ba Leta, gutanga serivisi zitanoze, ruswa n’akarengane no kutagira uburambe mu nzego bakoramo. Iyi mikorere ikomeje, ikaba yabangamira icyerekezo 2050.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yavuze ko inshingano za Komisiyo usanga ziganisha ku Ihame remezo ry’uko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana. ’Akazi kaba gakwiye guhabwa umukozi ushoboye, wabigaragaje binyuze mu ipiganwa, mbese kagahabwa ushoboye kurusha abandi’. ‘Hari ibigaragara mu ma raporo twakira, ubujurire dusuzuma na Audit dukora bigaragaza ko hakiri akarengane mu gushaka no gucunga abakozi ba Leta: Gutoranya umukandida utabikwiye, kudatoranya ubikwiye hari n’aho bigera mu gushyira mu mwanya umukozi’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yanagaragaje ko hari imyumvire itanoze ifitwe n’abakozi bamwe na bamwe usanga batanga Serivisi nabi, bavuga ngo” Karushya isaba”. Iyi mvugo ikaba igaragaza ko umukozi arushywa no gushaka akazi, yakageramo agashaka kwiruhukira aribyo bivamo gutanga ya serivisi itanoze no kutagira umurava mu gushyira mu bikorwa inshingano ze. Yanavuze ko Abayobozi nabo bafite uruhare mu guteza Leta igihombo giturutse ku manza bayishoramo kubera gufatira abakozi ibyemezo bidakurikije amategeko.

Inararibonye Madamu KAYIJIRE Agnés, yavuze ko imyumvire ari imwe mu nkingi zishingirwaho mu rugendo rw’iterambere, bityo hakaba hakwiye ubukangurambaga buhoraho mu guhindura imyumvire.

Yagize ati,”kugera ku cyerekezo 2050 birasaba gukora mu buryo budasanzwe no kuzamura imyumvire”

Inararibonye POLISI Denis yavuze ko kwiyemeza (Commitment) bikiri hasi mu bakozi ba Leta nk’uko bavuga ko karushya isaba, avuga ko iyo myumvire idahindutse ishobora kudindiza Igihugu mu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050. Indi mikorere yavuze ko igaragaza imyumvire mibi ni ukutemera amakosa kw’abakozi, abayobozi badakurikiza amategeko, abayobozi binangira gushyira mu bikorwa inama bagirwa n’Inzego zibifitiye ububasha nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

Inararibonye RUCAGU Boniface yashimiye Komisiyo akazi ikora, avuga ko Komisiyo itarajyaho byari bimeze nabi cyane kuko umuyobozi yashoboraga kwirukana umukozi amurenganya ntabone aho abariza ndetse hakaba harabagamo ruswa n’itonesha mu itangwa ry’akazi no mu micungire y’abakozi.

Yagarutse ku bayobozi bashora Leta mu manza, avuga ko kuba baburanirwa na ba Mandataire ba Leta bishobora gutuma batumva uburemere bw’amakosa baba bakoze; yagize ati ” Kuki batabareka ngo biburanire?”

Inararibonye zagaragaje ko mu bakozi ba Leta hari ikibazo cyo kutagira uburambe mu kazi kuko usanga abakozi batamara igihe mu Nzego bakorera kubera Inzego zidahemba imishahara ingana. Ibi bituma abakozi badashikama hamwe ahubwo bakora akazi bashakisha akandi gahemba umushahara wisumbuyeho.

Naho ku bijyanye n’imyumvire ikiri hasi mu banyarwanda ”Ko nta wukira atibye, ko akazi karushya isaba, ko ubonye akazi akuramo aye”: ibyo byose bavuze ko ari imvugo zigaragaza imyumvire yabangamira Igihugu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 kandi ko guhindura iyo myumvire bisaba ubukangurambaga buhoraho n’abatoza bashobora guhindura imitekerereze y’abantu.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer/NPSC