Skip to main content Skip to page footer

IBIKUBIYE MU KIGANIRO CYA KABIRI KU GUSHAKA AKAZI HIFASHIHSIJWE INZIRA Y’IKORANABUHANGA

Gushaka akazi mu nzego z’imirimo ya Leta biteganywa n’Iteka rya rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi. Ibi bikorwa hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga ibizwi nka e-recruitment mu rurimi rw’icyongereza. Iyi nzira y’ikoranabuhanga mu gushaka abakozi ni uburyo bwifashishwa mu gushaka abakozi ba Leta binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Leta.

Imwe mu nzira yo gusaba akazi harimo gukora ikizamini cy’akazi. Bwana Wellars KANYEBINJA umukozi muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe imicungire y’Abakozi avuga ko urwego rushaka umukozi arirwo rufite inshingano zo  gutegura no gukoresha ikizamini ariko ko  hari ubwo urwego rwa Leta rushaka  umukozi rushobora kwifashisha urundi rwego cyangwa rukifashisha ibiro by’impuguke mugutegura no gukoresha ibizamini.

Bwana Wellars agaragaza ko urwego rushaka umukozi rudashobora kwiyambaza urwego rufite munshingano kureberera ishakwa ry’abakozi arirwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta.

Ibizamini bikorwa bitegurwa mu ndimi eshatu zemewe mu butegetsi bwa leta noneho umukandida agakora ikizamini mu rurimi rumwe  ahisemo.Aha bitewe n’imiterere y’akazi umukandida azakora ,urwego rushobora gusaba gukoresha ikizamini mu rurimi rumwe.

Ibizamini bikorwa biri mubyiciro aho hakorwa ikizamini cyanditse n’ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro ku mwanya w’umurimo yasabye. Gusa hari ubwo biba ngombwa ko umukandida akora ikizamini cyo gushyira mu ngiro ibyo azakora kizwi nka pratique bitewe n’imiterere y’akazi uwo mukandida ahamagariwe kuzakora.

Inzira y’ikoranabuhanga ikomeza kwifashishwa mu byiciro bitandukanye byo gusaba akazi mu nzego z’imirimo  ya Leta. Mu gihe cyo kumenyesha uwatsinze ibizamini bisaba akazi ngo ashyirwe mu mwanya naho iyi nzira irifashishwa nk’uko bwana Wellars abisobanura. Umukandida watsinze ikizamini cy’akazi nyuma yo gutangaza amanota ya nyuma, urwego rushaka umukozi  ruhamagararira umukandida watsinze gutangira akazi mu buryo bw’inyandiko hashingiwe ku buryo bakurikirana mu manota. Umukandida watsinze yohererezwa inyandiko imuhesha akazi izwi nka job offer aho mu buryo bw’ikoranabuhanga asabwa kuyemeza, yamara kuyemeza urwego rukaba rwamuhamagara agatangira akazi mu buryo bw’agateganyo.

Nyuma y’uko urwego rwashatse umukozi rwohereje raporo y’ipiganwa muri Komisiyo, bikagaragara ko gushaka abakozi byakozwe hubahirije  amategeko  abakozi bashyirwa mu mwanya hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Iteka rya rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi riteganya igihe ntarengwa cyo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu ishinzwe  Abakozi ba Leta raporo y’amapiganwa. Bwana Wellars avuga ko  igihe cyo gushaka abakozi kitagomba kurenga iminsi mirongo itatu hatabariwemo iminsi y’ubujurire. Raporo ishyikirizwa Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi irindwi duhereye igihe amanota yanyuma yatangarijwe.

 Mu byiciro byo gusaba akazi uhereye ku gutoranya abakandida kugeza umukozi ashyizwe  mu mwanya, umukandida utanyuzwe n’ibyemezo byamufatiwe ashobora kujurira. Igihe abonye atatoranyijwe kandi yujuje ibisabwa umukandida ashobora kujurira anyuze muri sisiteme aho butangwa mu gihe cy’iminsi itatu uhereye igihe icyemezo cyafatiwe. Iyo  umukandida atishimiye uko ubujurire bwe bwakemuwe ashobora kujurira ku rwego rwa Kabiri arirwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta. Ibi ni nako bigenda igihe atanyuzwe n’amanota y’ikizamini cyangwa se igihe cyo gushyirwa mu mwanya.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta  ikangurira abakandida bashaka akazi mu nzego za Leta ndetse n’abashinzwe imicungire mu nzego za Leta gusoma neza ibikubiye mu Iteka rya Perezida ryerekeye gushaka abakozi kugira ngo abashinzwe abakozi birinde amakosa agaragara mu mitangire y’akazi ariko kandi n’abakandida bamenye uburenganzira bwabo mu byerekeranye no gushaka akazi. Komisiyo kandi ishishikariza ibigo bya Leta bifite Sitati zihariye kujya byubahiriza ibikubiye muri izo Sitati ku byerekeranye no gushaka abakozi mu Nzego za Leta.