Skip to main content Skip to page footer

Ibiruhuko bihabwa abakozi ba Leta n’uko bitangwa.

Ibiruhuko    umukozi wa Leta yemererwa mu kazi biteganywa n’ingingo ya 17 ya sitati nshya y’Itegeko numero 017/2020 ryo kuwa 7/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Iyo ngingo iteganya ko umukozi yemerewe ibiruhuko birimo:

Ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cy’ingoboka,ikiruhuko cyo kubyara ,ikiruhuko cy’uburwayi, ikiruhuko rusange n’uruhushya  umukozi asaba mu kazi .

Bwana Muhoza Emmanuel umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, mu ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane  agaragaza uko ikiruhuko cy’umwaka gifatwa aho abakozi b’urwego bakora gahunda y’uko bazafata ibiruhuko hanyuma iyo gahunda ikemezwa n’ubuyobozi bw’urwego bakorera , iyo gahunda igomba kwemezwa bitarenze itariki ya 31 Nyakanga ya buri mwaka w’ingengo y’imari. Iyo igihe umukozi yagennye kuzafata ikiruhuko kigeze,yuzuza urupapuro rwabugenewe  hanyuma rugashyikirizwa umukozi ushinzwe abandi mu rwego akorera.

Muri urwo rupapuro umukozi wa Leta agaragaza imyirondoro ye, amazina ,urwego akorera,ishami akoramo,iminsi y’ikiruhuko yifuza gufata,igihe azatangirira icyo kiruhuko n’igihe azagisoreza hanyuma urwo rwandiko akarushyikiriza umuyobozi we ku rwego rwa mbere ari na we umwemerera ikiruhuko. Umuyobozi akamusinyira n’umukozi ushinzwe abandi akamusinyiraho .

 

Ikiruhuko cy’umwaka itegeko  riteganya ko kitarenza iminsi 30,umukozi wa Leta wagifashe akaba yemerewe kuba yakigabanyamo inshuro zitarenze eshatu gusa iyi ni  impinduka yabaye kuko  muri sitati yo mu 2013 ho umukozi  yashoboraga kugabanyamo ikiruhuko inshuro zitarenze ebyiri.

Birashoboka ko umukozi wa Leta yasaba ikiruhuko ntahite agihabwa kubera impamvu z’akazi ,icyo kiruhuko kigijweyo umukozi aba ashobora kugifata bitarenze itariki ya31 Ukuboza y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho. Aha twanakwibaza uko bigenga ku mukozi watijwe cyangwa akimurirwa ahandi adafashe ikiruhuko cy’umwaka.Itegeko rishyiraho sitati rusange ry’uyu mwaka 2020, riteganya ko uwo mukozi ikiruhuko cy’umwaka agifata mu rwego  yagiye gukoreramo .

Hari kandi ikiruhuko cy’ingoboka aho umukozi ahabwa ikiruhuko kubera ibyiza cyangwa ibyago yagize mu kazi kikaba kimwemerera kuba atari mu kazi mu buryo buteganywa n’amategeko.Ni ikiruhuko gitangwa n’umuyobozi wo ku rwego rwa mbere .Ibirukuko by’ingoboka bikaba biteganyijwe mu buryo bukurikira:

Umukozi wa Leta washyingiwe imbere y’amategeko ahabwa ikiruhuko cy’iminsi  ibiri (2),umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine (4) iyo umugore we yabyaye,iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera kuyo yari yahawe.Umukozi wa Leta wapfushije uwo bashyingiranwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi(7) iyo umugore asize umwana utarageza ku mezi atatu umugabo ahabwa  ikiruhuko cy’ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi igenerwa umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye .Umukozi wa Leta wapfushije umwana cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi itanu, umukozi wa Leta wapfushije se,nyina , sebukwe cyangwa nyirabukwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine ,umukozi wa Leta wapfushije umuvandimwe bavukana ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine,uwapfushije sekuru cyangwa nyirakuru agahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu.Umukozi waLeta wimuriwe aharenze ibirometetro 30 avuye aho asanzwe akorera ahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu kugirango abe yabashije kugera aho yimuriwe.

Sitati nshya ivuga no ku mukozi wa Leta w’umugore wapfushije umwana  aho ivuga ko umukozi wa Leta wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru umunani (amezi abiri)bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye gusa uwabyabye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara.

 Hari ikiruhuko kandi kigenerwa umugore igihe inda yavuyemo cyangwa igihe umwana yavutse igihe cyo kuvuka kitaragagera. Bwana Muhoza avuga ko biri mu itegeko mu ngingo  ya 23 y’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi  ba Leta aho riteganya ko umugore wari utwite inda ikavamo mbere y’ibyumweru 20 byo gusama  ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi giteganyijwe n’itegeko  naho umukozi wa Leta w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kubyara kitaragera agahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda (9).

Umukozi wa Leta ashobora guhabwa n’ikiruhuko cy’inyongera .Iki ni ikiruhuko kiyongera ku cyo kubyara igihe habayeho ingorane zishingiye ku kubyara ariko iki kiruhuko ntikigomba kurenza ukwezi kumwe.

 Mu biruhuko umukozi wa Leta aba yemerewe hari ubwo habaho impurirane y’ibiruhuko igihe umukozi ari mu kiruhuko akaba yagira uburenganzira ku kindi kiruhuko yemererwa n’itegeko. Bwana Muhoza avuga ko icyo gihe  ikiruhuko kimwe gisubikwa kikazakomeza nyuma y’ikindi.

 Ikiruhuko cy’uburwayi nacyo kiri mu nbyavuguruwe muri sitati shya igenga abakozi ba Leta aho ikiruhuko  kigufi cy’uburwayi kidashobora kurenza igihe cy’ukwezi kumwe naho ikiruhuko kirekire cy’uburwayi  ntikirenze amezi atandatu ndetse kigatangwa gusa n’umuyobozi w’urwego umukozi akorera ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga batatu bemewe na Leta.

Abayobozi mu nzego z’imirimo ya Leta bashishikarizwa kujya baha abakozi ibiruhuko kubera ko  iyo umukozi akoze ataruhutse bigira ingaruka ku musaruro mu kazi ndetse bigakurura amakimbirane mu kazi.

 

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication Officer/ NPSC