IBYIZA BYO KUGISHA INAMA KOMISIYO MBERE YO GUFATA IMYANZURO
Mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga Abakozi ba Leta, Inzego za Leta zishobora guhura n’imbogamizi zo kudasobanukirwa ibiteganywa n’amategeko cyangwa kumenya ibyemezo byafatwa mu bijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, no mu micungire y’Abakozi muri rusange.
Mu rwego rwo kunoza imikorere y’Inzego za Leta, ni byiza ko Ubuyobozi bw’Urwego ruhuye n’izo mbogamizi rugisha inama Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta kugira ngo birufashe kwirinda ingaruka zaterwa no gufata imyanzuro inyuranyije n’amategeko.
Kubahiriza amategeko
Kugisha inama Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ku myanzuro ijyanye no gushaka no gushyira mu myanya Abakozi ba Leta, ndetse n’imicungire y’abakozi muri rusange, ni buryo bufasha Inzego za Leta gufata imyanzuro ishingiye ku mategeko.
Kugisha inama Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta mu bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya bifasha Inzego gushyira abakandida mu myanya bujujeho ibisabwa kandi mu buryo buteganywa n’amategeko (Urugero: Iyubahirizwa ry’ingingo ya 34 y’Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta).
Kudatakaza igihe
Kugisha inama Komisiyo ku birebana n’uburyo amategeko yubahirizwa bishobora gutuma hirindwa gufata umwanzuro nyuma ukazavuguruzwa na Komisiyo bitewe n’uko isanze harabayeho kutubahiriza amategeko.
Ingaruka zishobora guterwa no kutagisha inama Komisiyo mbere yo gufata imyanzuro
Gufata imyanzuro idashingiye ku mategeko
Mu gihe Komisiyo itagishijwe inama, haramutse habayeho imbogamizi mu gusobanukirwa ibiteganywa n’amategeko bishobora gutuma urwego rufata imyanzuro itanoze bikaba byatuma habaho ubujurire bwashobioraga kwirindwa.
Guteza Leta igihombo
Gufata imyanzuro idashingiye ku mategeko bishobora guteza Leta igihombo kubera gutsindwa mu manza.
Guteza amakimbirane mu kazi
Kutagisha inama Komisiyo bishobora gutuma habaho gufata imyanzuro idakurikije amategeko bikaba byateza amakimbirane hagati y’abakozi n’Ubuyobozi bw’Inzego zafashe iyo myanzuro cyangwa hagati y’abakozi ubwabo.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irashimira inzego ziyigisha inama mbere yo gufata imyanzuro ku micungire y’abakozi , igatanga n’inama ku Nzego za Leta zitabikora ko mu gihe habayeho imbogamizi mu gufata imyanzuro haba mu gushaka no gushyira abakozi mu myanya cyangwa mu micungire ya buri munsi yabo, zizajya zihutira kuyigana mu rwego rwo kwirinda ingaruka zagaragajwe haruguru.
Léa BAKAZAYIRE
Umukozi ushinzwe kugenzura
imicungire y’Abakozi ba Leta