Skip to main content Skip to page footer

Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo mu Ntara y’Amajyaruguru, umwanya wo gusobanura amategeko.

 Ku i tariki ya 20/03/2017 kugeza ku itariki ya 23/03/2017, Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yatangije Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta "Public Service Week”, kizabera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali no mu Nzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta.

Iyo gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta,  igamije  gusobanura ku buryo bwimbitse  amategeko  ajyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta,  gushishikariza Abakozi ba Leta kuba abanyamwuga bityo bagatanga umusaruro ku Nzego bakoramo no ku Gihugu muri rusange.

Mu ijambo ryo gutangiza icyumweru cyagariwe Abakozi ba Leta mu Karere ka Rulindo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Madame Angelina Muganza,  yasobanuye ko intego nyamukuru ari  ukugira ngo harebwe niba Abakozi ba Leta bumva amategeko abagenga, niba bumva ibyo basabwa kugira ngo barangize inshingano zabo.  "Komisiyo yahuye n' Abakozi ba Leta ku rwego rw' Akarere, izagendera n’urw' umurenge n' urw' akagali;Komisiyo irashaka kumva uko  Abakozi ba Leta bumva inshingano zabo, n’uko bazishyira mu bikorwa. Tuzabashihsikariza kandi  kuba abanyamwuga kugira ngo ntibasabe gusa ibyo amategeko abateganyiriza, ibyo byo biranahari birasobanutse, ariko banumve n' inshingano bafite kandi ko basabwa kuzisohoza kugirango iterambere ry' aho bakorera ryihute".

Yavuze kandi ko kugirango iterambere ry' igihugu ryihute rihera aho abakozi bari, aho ni mu Kagali, mu Murenge no mu Karere.  Mu Ntara y’Amajyaruguru mu cyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta yagendereye Akarere ka Rulindo, umurenge wa Ntarabana n’Akagali ka Gasiza. Igenderera n’Akarere ka Burera, Umurenge wa Kinoni n’Akagari ka Ntaruka.

Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyaruguru  cyashojwe  ku rwego rw' Intara mu nama nyunguranabitekerezo Yahuje Ubuyobozi bwa Komisiyo n’ubw’Intara, Abayobozi b’Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, Abayobozi bashinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, Abajyanama mu by’Amategeko, Ushinzwe Uburezi mu Karere, n’Ushinzwe Ubuzima mu Karere.

Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w' ishami rishinzwe Ubujyanama mu myitwarire no gukemura Amakimbirane, yasobanuye ingingo abakozi ba leta baganirizwagaho muri iki cyumweru. Avuga ko ingingo ya mbere kwari ukureba uko abakozi ba leta bashakwa n' uko bashyirwa mu myanya kugirango "public perception" y' uko akazi gatangwa muri Leta irusheho kugenda iba nziza n' abagashaka ntibagire ubwoba. Izindi ngingo ni ugusinya no gukora isuzuma bushobozi, imyitwarire mbonezamurimo y' Umukozi wa Leta; Bwana Fernand avuga ko iki kintu cyatinzweho cyane, ari  Iteka rishya ryasohotse muri 2015 rivuga uko Umukozi wa Leta agomba kwitwara  harimo imyitwarire myinshi Komisiyo yagiye kubwira abakozi kuva ku Karere kugera ku Kagali uko bakwiye kuyitwaramo n' ingaruka umukozi ahura na zo iyo atabyubahirije. Izindi ngingo zaganiriweho ni ibiruhuko bigenerwa umukozi wa leta, ibihano bihabwa Abakozi ba Leta bakoze amakosa n' uko bitangwa n' uburyo bwo kubijuririra n' impamvu zatuma Umukozi wa Leta ava mu bakozi ba leta.

Bwana Nkurunziza Fernand kandi yasobanuye ibyo Komisiyo yasanze byubahirizwa n' ibyo yasanze bikwiye gukosorwa mu nzego zasuwe. Avuga ko igenzura ryagaragaje ko mu ishakwa ry' abakozi hashingirwa ku mbonerahamwe y' imyanya y' imirimo yemejwe n' inzego zibifitiye ububasha(iki ni ikintu cyo gushimwa, ni intambwe yatewe ku buryo bushimishije), abakozi bashyirwa mu myanya binyuze mu buryo bw' amapiganwa(na byo ni ibyo gushimwa), abakozi barahiga bakanahigura nk' uko amategeko abiteganya, igitabo gikubiyemo uko seirvisi zitangwa n' igihe zitangirwa kiboneka mu turere no mu mirenge; ibi byose avuga ko ari ibyiza byo gushimwa basanze mu nzego basuye.

Na ho ibyagaragaye bikwiye gukosorwa harimo: Imyanya itarimo abakozi (aha abayobozi b' uturere bagaragaza ko biterwa n' ingengo y' imari ariko na byo bigombwa kwigwaho), amadosiye y' abakozi atuzuye, abakozi batarahiye (Komisiyo yashimye ko bikorwa ariko hari hake bidakorwa cyangwa se ntibarahire ku gihe, ibyo ni amakosa kuko itegeko rivuga ko umukozi mbere y' uko atangira akazi agomba kubanza kurahira, uwo munsi agitangira yakagombye kurahira), abakozi basabwe ibisobanuro n' abayobozi b' Imirenge kandi batarabiherewe ububasha bwanditse (mu bijyanye n' itangwa ry' ibihano mu gihe amategeko atarabihindura ukundi ntabwo umuyobozi w' umurenge abyemerewe iyo bishyira ku gihano ariko ibi bitandukanye no gusabwa ibisobanuro mu bijyanye no gukurikirana uko imirimo ikorwa).

Ibi  kandi bijyanye n' aho Komisiyo yabwiwe ko umuyobozi w' ikigo nderabuzima abihawemo amabwiriza n' umunyamabanga Nshingwabikorwa w' akarere ashobora kwirukana umukozi, Bwana Nkurunziza  Fernand avuga ko atari byo ko icyo gihe aba amukoreheje amakosa.

Bwana Nkurunziza  Fernand yanavuze ko hari abakozi badafite Umuyobozi wo kubakorera isuzumabushobozi muri RBM, ibi byagaragaye ku bakozi bari munsi y’Umuyobozi wa Akarere , hari  kandi abakozi batambara amakarita  y' akazi igihe bari mu kazi kandi barayahawe, ibyapa bidahagije biranga aho serivise zitangirwa cyane cyane ku rwego rw' imirenge.

Inama Komisiyo yahaye inzego zasuwe ku bibazo byagaragaye.

 Inama ya mbere ni uko mu rwego rwo gushaka no gucunga neza abakozi ba leta, Komisiyo yasabye abayobozi gufata ibyemezo bikurikije amategeko mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka bitari ngombwa ndetse bikanashora leta mu manza hibandwa cyane cyane ku mategeko, Ikindi ni ukwirinda amakosa akunze kugaragara arimo nk' igihe umukandida watsindiye umwanya w' umurimo aho kuwuhabwa ugashyirwamo undi mukozi wari usanzwe ukora muri urwo rwego ugasanga bikosowe ari uko Komisiyo yabivuze.

Hari kandi abarimu bakuwe ku myanya y' abayobozi b' amashuri kubera batujuje ibisabwa ariko bagirwa abarimu basanzwe ugasanga baracyahembwa nk' abayobozi b' amashuri, icyo gihe umukozi aba ari guhemberwa umwanya utari uwe. Aha Bwana Nkurunziza Fernand yibutsa ko igihe cy' igenzura aba bazagirana ikibazo n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta .

Indi nama ni ukubahiriza imyanzuro ya Komisiyo ku bibazo bitandukanye kuko iyo Komisiyo yatanze umwanzuro ntiwubahirizwe mu minsi 30 nta mpamvu yatanzwe, mu nama yabaye hagati ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, MIFOTRA na Nyakubahwa Minisitiri w' Intebe hatanzwe amabwiriza y' uko Komisiyo iba igomba gutanga raporo kugira ngo uwo muyobozi akurikiranwe n' uhagarariye Guverinoma.

Indi nama ni ukwirinda gushora Leta mu manza, cyane ko iki cyagarutsweho kenshi haba ku ruhande rwa Komisiyo, MIFOTRA ndetse na MINIJUST mu nama ihuzamo abanyamategeko bose b' igihugu ibabwira ko bagomba gutanga inama zubahirije amategeko kugira ngo Leta idashorwa mu manza.

Uko Abayobozi batumiwe mu nama bakiriye ibitekerezo byavuye mu cyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta

Abayobozi b' Inzego z'Imitegekere zegerejwe Abaturage  bagaragaje uko bakiriye ibikorwa by' iki cyumweru cyahariwe abakozi ba Leta, ku buryo bukurikira:

Bwana Munyarukato Jean Baptiste umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere ka Rulindo yavuze ko iki cyumweru kibakanguye y’uko batagomba kugira ikintu na kimwe badaha agaciro mu bijyanye n' imicungire y' abakozi ba leta. "amategeko arahari, tugomba  kuyamenya tukanayashyira mu bikorwa, Komisiyo ibyo byose ibikomeye mwarabiduhaye ariko icyo dusaba ni ugukomeza kutuba hafi hatagira utubazo na tumwe tuvuka mu rwego rwo kubahiriza amategeko y' imicungire y' abakozi ba Leta".

Bwana JABO Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Intara y' Amajyaruguru yavuze ko inyungu bavanyemo ari inyungu y' inama  nyinshi bagiriwe n' izo bigiriye bamaze kubona iyo shusho y' uko inzego zifashe abakozi mu Ntara y' Amajyaruguru.

Mu gusoza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ko imicungire y' abakozi ba Leta nk'uko igenwa n' amategeko igomba kubahirizwa  na buri Muyobozi wese ubifite mu nshingano. "ingamba twafashe ni  ugukomeza tukabisobanura ariko noneho n' abatabyubahirije bakabibazwa".

 

Alice NAMBAJE

PRCO