Skip to main content Skip to page footer

IGENZURA MU BAKOZI B’AMASHURI Y’UBUREZI BW’IBANZE

Kuva ku wa 18 Kanama kugeza 05 Nzeri 2025 itsinda rya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yakoze igenzura rimaze ibyumweru 3 mu turere ari two: Karongi, Rutsiro na Kamonyi—Iri genzura ryari rigamije gusuzuma niba abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze barashatswe kandi bacungwa mu buryo bwubahirije amategeko. Iri genzura ryasuzumye imicungire y’ abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, harebwa imyaka itatu (3) ariyo: 2022-2023, 2023-2024, 2024-2025.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’inama yahuje abashinzwe uburezi mu Turere, ku ruhande rw’Akarere ka Karongi hari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'abakozi Bwana NKUNDIYE Virgile, mu Karere ka Kamonyi hari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana Dr. NAHAYO Sylvere, naho mu Karere ka Rutsiro hari Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITESI Dative n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze ku rwego rw’Uturere, hanatangwa ikiganiro ku myitwarire mbonezamurimo.   

Madamu NARANGWE Celestine Liliane Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi mu ijambo ry’ikaze yakira Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, yashimiye Komisiyo ku gikorwa imazemo iminsi yakoraga cy’igenzura ku micungire y’Abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, anashimira ubwitabire bagaragaje avuga ko ari umwanya wo kumenya ibibazo Abakozi bahura nabyo no kubishakira igisubizo kirambye mu rwego rwo kugira uburezi bufite ireme. 

Mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Madamu Angelina MUGANZA, yashimiye abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bitabiriye inama, ababwira ko bungukiramo byinshi no kumenya amategeko abagenga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yagarutse kuri gahunda y’Ikiganiro Umukozi wa Leta gitambuka kuri Radiyo Rwanda buri kucyumweru saa kumi n’ebyiri na Mirongo Ine n’Itanu z’Umugoroba (18:45’pm) abamenyesha ko bajya bagikurikirana kuko ari uburyo bwiza bwo kumenya amategeko abagenga no kumenya uko birinda amakosa akorerwa mu kazi.

 Muri utwo Turere abatanze ikiganiro ni abakozi ba komisiyo barimo: Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi, iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza mu micungire y’abakozi ba Leta mu Karere ka Karongi cyatanzwe na Madamu MWEMAYIRE Helene, abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu bakozi ba Leta mu Karere ka Rutsiro cyatanzwe na UMUGWANEZA Claudine n’aho mu Karere ka Kamonyi gitangwa na MUKARUTESI Christine. Bagarutse kuri sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, hagaragazwa uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi, Inzira zo gushaka abakozi, Gushaka umuyobozi w’ishuri cyangwa uw’ishuri wungirije Uburyo bwo kujurira, Gushyira mu myanya abakozi, Koherezwa mu kazi, Gufasha umwarimu uri mu gihe cy’isuzumwa, irangira ry’igihe cy’igeragezwa, Ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe mu ntera z’icyiciro, Gushyira umwarimu mu cyiciro cyihariye, Isuzumamikorere rusange ry’abayobozi, no gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yagize ati:“Igihe umukozi yakoze ikosa agasabwa ibisobanuro ntabitange hakorwa iki ?” yasubijwe muri aya magabo ati: Umukozi iyo akoze ikosa umuyobozi we ntiyahita ahana ahubwo babanza bakanamuhanura bagatanga raporo igaragaza ikosa umukozi yakoze ariko akananyuzwa mu kanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi. Madamu MWEMAYIRE yongeyeho ko iyo umukozi akoze ikosa aba yarahawe igihano yarasabwe n’ibisobanuro agakora insubirakosa, ikosa rishya rikurikiranwa mu buryo bwihariye. 

Muri iyi nama hagarutswe ku byasuzumwe muri rusange mu buryo bukurikira:

  1. Iyubahirizwa ry’inyandiko ishingirwaho hashyirwa mu myanya abarimu (placement) hashingiwe kuri buri icyiciro (amashuri y’incuke, abanza ,ayisumbuye, imyuga n’ubumenyingiro);

    1. Kureba niba abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze bari mu myanya bujuje ibisabwa;

      1. Gusuzuma dosiye z’abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze; 

        1. Imihigo y’igeragezwa mu bakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze. 

        2. Isuzumabushobozi no kuzamurwa mu ntera;

        3. Gusuzuma urutonde rw’ihemba;

        4. Kwimurwa kw’abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze;

        5. Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa n’uburyo gakora inshingano zako;

        6. Gusuzuma uko abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze bava mu kazi (exit management).

Mugusoza Igenzura bamwe mu bayobozi bashinzwe uburezi mu Turere n’abahagarariye ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze,  bashimiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ikiganiro yatanze ko ari uburyo bwiza bwo kongera kwibutsa umukozi uburenganzira bwe n’ibyo asabwa kugira ngo abe ari umukozi wujuje ibisabwa. Basabye kandi  abayobozi b’ibigo kwitwararika mu rwego rwo kugabanya no kwirinda amakosa akorerwa mu kazi. Mu cyifuzo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri, bifuje ko byibura rimwe mu mwaka Komisiyo yajya ijya gutanga ikiganiro ku micungire y’abakozi ikanakurikinana ibyavuyemo kugira ngo bagire umukozi ushoboye kandi ukora kinyamwuga.