Skip to main navigation Skip to main content Skip to page footer

IGENZURA MU MASHURI YO MU BUREZI BW’IBANZE

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, kuva ku itariki 26/10/2026-6/11/2026 yakoze igenzura mu mashuri yo mu burezi bw’Ibanze hagamijwe kumenya uko bashyirwa mu myanya n’uko bacungwa. Iri gnzura ryakorewe mu Turere twa Muhanga, Gisagara na Nyaruguru. Mu nshingano zayo harimo kugenzura ko Inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose no kugenzura uko Inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta. 

Mu nama ibimburira igenzura, Umuyobozi w’Ungirije w’Inama y’Abakomiseri Mme KANAKUZE Jean d’Arck yavuze ko Komisiyo imaze imyaka 6 igenzura ku micungire y’abakozi, kandi ko hari intambwe yatewe mu bijyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta hakurikijwe uko bashakwa n’uko bacungwa. Madamu Jean d’Arck yagaragaje ko igenzura riba rigamije kureba iyubahirizwa ry’amategeko no kureba n’iba ibyemezo bifatirwa abakozi ba Leta biba bishingiye ku mategeko. Muri iki gikorwa hagarajajwe Uturere twakorewe igenzura harimo Akarere ka Muhanga kari gafite dossiers 351, Nyaruguru hasuzumwe dossier 3545 naho Gisagara yarifite dossier 3900.

Mu kiganiro cyatanzwe muri utwo Turere cyagarutse ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, mu ijambo ry’Umuyibozi w’Agateganyo wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO M. Barnabé yagaragaje bimwe mu bibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi birmo n’ihohoterwa rishingiye ku micungire y’Abakozi agaragaza ko imyitwarire mibi igenda igaragara mu barimu bo mu burezi bw’Ibanze harimo ubusinzi, Kudakora inshingano cyangwa kuzikora nabi, Guta akazi, igusiba akazi n’ibindi. 

Bwana Barnabé Yagize ati“Ibituma Umukozi wa Leta akora kinyamwuga n’ugukora ibyo ukora kandi ukabikorera ku gihe, guha agaciro abo mukorana ,kutavanga iby’akazi n’ibyo mu rugo kandi ukamenya kubika ibanga ry’akazi.”

HUNDWITIRO Hermenegilde, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Gisagara mu ijambo rye yashimiye Komosiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku Nshingano ikora zirimo no kugenzura uko Inzego za Leta zubahiriza amahame n’amategeko ajyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta, avuga ko ukurikije imyaka yatambutse hari intamwe yatewe mu gushaka no gushyira abakozi mu myanya. 

Mu kiganiro ku myitwarire mbonezamurimo cyahawe Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri na ba Perezida b'Utunama dushinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw'akazi n’abashinzwe amasomo ku bigo by’amashuri. Umukozi ushinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo, Madamu NYIRAKOMEZA Hanifa, mu kiganiro yatanze yagaragaje zimwe mu nshingano za Komisiyo zirimo: 

Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’Inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’Abakozi ba Leta, gukora ubushakashatsi ku micungire y’Abakozi ba Leta n’Inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama, Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta yajuririwe, guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Bakozi ba Leta ndetse n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire yAbakozi ba Leta. 

Mme Hanifa muri iki kiganiro yagaragaje ibiranga imikorere ya kinyamwuga, ko ari ukwihutisha akazi, kugena no kubahiriza igihe igikorwa kirangirira, kumenya no kumva neza inzitizi zavuka no kuzishakira ibisubizo, kumva uburemere bw’ingaruka zo kudakora inshingano neza cyangwa  gukerereza ibigomba gukorwa, guharanira ko ibyo ukora bihora bigera ku musaruro witezwe, kutekereza byagutse no gukorera hamwe n’ubufatanye mu kazi. 

Yagizee ati: “Imyitwarire mbonezamurimo ni amahame n’indangagaciro bigenga imyitwarire myiza y’Umukozi wa Leta, nk’umuntu ufitiwe icyizere n’abaturage.”

Yagarutse ku ndangagaciro z’umwuga n’imyitwarire mbonezamurimo zirimo kubazwa inshingano (Accountability), ubunyangamugayo no kwizerwa (Integrity, Trustworthiness or impartiality), kwita ku bagenerwa serivisi, gukorera mu mucyo n’ubufatanye.

Ubwo hatangwaga ikiganiro, hagarutswe ku nshingano z’Utunama dushinzwe gukurikirana amakosa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze zirimo: Gukora iperereza ryo mu rwego rw’akazi ku ikosa umukozi, umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije akekwaho hagamijwe gusesengura uburyo ikosa ryakozwemo, ingaruka zaryo ndetse no gukusanya ibimenyetso,Gutanga inama ku gihano cyafatirwa umukozi, umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije no gushyikiriza raporo y’iperereza umuyobozi ufite ububasha bwo guhana.

Asoza yavuze ko Gushaka no gucunga abakozi ari ingenzi kandi ko bikwiye guhabwa umwanya (plan, management, exit), imicungire itameze neza Ubuyobozi bukwiye kubyitaho no kubigiramo uruhare; kandi ko bikwiye kwirinda no gukumira amakimbirane kuko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego, rwiyemeje guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bikorwa byose hagamijwe: gushyira umuturage ku isonga, guteza imbere imitangire ya serivisi nziza mu Nzego z’imirimo ya Leta n’abikorera, Kubaka umuco w’imikorere ihuje n’indangagaciro  nyarwanda.