Igenzura n’isesengura ry’igihombo Leta yatejwe n’ibyemezo bifatirwa abakozi mu buryo budakurikije amategeko.
Imicungire y’abakozi ba Leta ishingiye ku Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta ndetse n’amateka n’amabwiriza arishingiyeho. Hari n’abakozi ba Leta ariko bagengwa na Sitati zihariye ndetse n’abagengwa n’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda.
Ingingo ya 5 y’Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta iteganya ko Komisiyo ifite intego yo kugenzura uko inzego za Leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga abakozi ba Leta;
Muri uko kugenzura, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta igenda inasobanurira inzego amategeko aho bibaye ngombwa, igashaka n’uburyo bwo kuzigaragariza ingaruka zo kutayubahiriza. Ni muri urwo rwego itegura igikorwa cyo kureba ingaruka Leta yatejwe n’ibyemezo byafatiwe abakozi bitubahirije amategeko, bigatuma biyambaza inkiko barega Leta.
Muri uyu mwaka wa 2019-2020 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ikaba irimo gukora ku ncuro ya gatanu (5) igikorwa cyo kugenzura no gusesengura igihombo Leta yatejwe n’ibyemezo bifatirwa abakozi bitubahirije amategeko.
Isesengura rya kane, ryakozwe mu mwaka wa 2018-2019, ryagaragaje ko muri rusange kuva 2017-2018, Inzego za Leta cumi n‘ebyiri (12) zaburanye n’abakozi mirongo itandatu n’icyenda (69) mu manza mirongo itandatu n’eshanu (65) Leta yishyura amafaranga miriyoni magana atanu na makumyabiri n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo icyenda n’amafaranga magana abiri na mirongo irindrwi n’icyenda (520.690.279 Frw). Ayo mafaranga amaze kuvugwa agizwe n’indishyi zingana n’amafaranga miriyoni mirongo itanu n’enye n’ibihumbi magana abiri mirongo na makumyabiri na bitandatu n’amafaranga magana abiri na makumyabiri n’atandatu (54.225.226 Frw) n’amafaranga abakozi bari bafitiye uburenganzira kabone niyo batari kujya mu nkiko angana na miriyoni magana ane na mirongo itandatu n’esheshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu na bitanu n’amafaranga mirongo itanu n’atatu (466,465,053 Frw). Inzego za Leta zaburanye zatsindiye miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (2.800.000 Frw).
Igikorwa cyo kugenzura no gusesengura igihombo Leta yatejwe n’ibyemezo bifatirwa abakozi bidakurikije amategeko cy’uyu mwaka 2019-2020 kikaba kigeze ku gukusanya imanza Leta yarezwemo n’abakozi zaciwe n’inkiko. Iri sesengura rikaba rizibanda ku manza zaciwe kuva ku wa 01 Nyakanga 2018 kugeza ku wa 30 Kamena 2019. Intego y’iri sesengura ikaba ari ukugaragaza igihombo Leta iterwa na bamwe mu bayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.
Ibizava muri iri sesengura bizafasha Komisiyo kugaragaza neza ingaruka Leta iterwa no gufata ibyemezo kwa bamwe mu bayobozi mu buryo butubahirije amategeko, bityo byifashishwe mu imenyekanisha ry’amategeko Komisiyo igenera inzego zitandukanye za Leta aho ikangurira abayobozi kubahiriza amategeko mu micungire y’abakozi, ikanakangurira abakozi gutanga umusaruro ukwiye bita ku myitwarire mbonezamurimo. Ibyavuye muri iri sesengura bizanafasha inzego bireba n’abayobozi bazo kurushaho kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta, ndetse bishobora kwifashishwa na Minisiteri y’Ubutabera mu gukurikirana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo.
Antoine SHYAKA,
Public Relations& Communication Officer /NPSC