IGENZURA RY’UKO ABAKOZI BO MU NZEGO Z’UBUVUZI BASHYIZWE MU MYANYA MU IVUGURURA RYAKOZWE MURI 2017
Nyuma y’uko habayeho ivugurura mu nzego z’ubuvuzi ryakozwe mu 2017 nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N° 001/03 yo kuwa 21/11/2016 agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Bitaro Bikuru, Ibitaro by’Intara, Ibitaro by’Uturere, Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera n’Ibigo Nderabuzima; Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatangiye igikorwa cyo gukora igenzura ry’uburyo abakozi bashyizwe mu myanya mu Bitaro mirongo ine na bibiri (42). Iri genzura ryatangiye kuwa 10 Nzeri 2018 bikaba biteganyijwe ko rizasozwa muri Gashyantare 2019.
Intego rusange yo gukora iri genzura ni ugusuzuma niba abakozi barashyizwe mu myanya hakurikijwe imbonerahamwe nshya z’Ibitaro mu buryo bwubahirije amategeko n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ivugurura ry’Inzego z’imirimo ya Leta; iri genzura kandi rigamije kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo aho hazasuzumwa ko abakozi bari mu myanya bujuje ibisabwa kuko bigira ingaruka ku musaruro batanga ndetse na serivise baha abagana Ibitaro bakoramo.
Muri iryo genzura hazasuzumwa imbonerahamwe nshya y’imyanya y’imirimo, raporo y’ishyirwa mu myanya ry’abakozi nyuma y’ivugurura, raporo y’isuzumabushobozi ryakorewe abakozi mu myaka ibiri ya nyuma mbere y’uko ivugurura riba n’amadosiye y’abakozi bose harebwa niba abakozi bari mu myanya nyuma y’ivugurura bujuje ibisabwa; imibare y’imyanya irimo abakozi n’itarimo abakozi no gusuzuma uko abakozi bashyizwe mu myanya mu ivugurura mu rwego rwo kugenzura niba abakozi barashyizwe mu myanya mu buryo bwubahirije amategeko.
Hashingiwe ku Itegeko No 67/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Iguhugu ishinzwe Abakozi ba Leta; mu ngingo yaryo ya 5 - 3o «kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta». Mu gihe habayeho ivugurura mu nzego za Leta rijyana n’impinduka nyinshi cyane cyane mu micungire y’abakozi bityo rero Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta igomba gukurikirana no kugenzura ko ibijyanye n’iryo vugurura byose byakozwe mu buryo buteganywa n’amategeko.
Umuntu yakwibaza akamaro ko gukora iryo genzura, akamaro k’iri genzura rero ni ukugira inama Ibitaro ku buryo bwo gushaka no gucunga abakozi hagendewe ku byagaragajwe mu igenzura; Gufasha Ibitaro mu iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi, Gufasha Ibitaro kunoza imicungire y’Abakozi
Ese Ubuyobozi bw’Ibitaro bizakorerwa igenzura burasabwa iki? Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irashishikariza Abayobozi b’Ibitaro korohereza abakozi bayo bari gukora iryo genzura kugira ngo rizatange umusaruro ryitezweho.
Etienne MBONIGABA
Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.