Igihano cyo kwirukana Umukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi n’uko cyandikwa
Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta iteganywa n’Itegeko no 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 mu ngingo yayo ya 76 iteganya ko Ibihano byo mu rwego rw’akazi bihabwa abakozi ba Leta biri mu nzego ebyiri (2). Ibihano byo mu rwego rwa mbere byerekeye amakosa yoroheje, naho ibyo mu rwego rwa kabiri byerekeye amakosa aremereye. Ibihano byo mu rwego rwa mbere bigizwe no kugawa no kwihanangirizwa mu gihe ibyo mu rwego rwa kabiri harimo gukerererwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa ku kazi mu gihekitarenze amezi atatu (3) adahembwa no kwirukanwa burundu.
Ingingo ya 77 y’Itegeko rimaze kuvugwa haruguru mu gika cyayo cya kabiri iteganya ko uburyo bwo gukurikirana ikosa ry’umukozi no kumuhana, bikorwa mu nyandiko. Byaba se bihagije kwandikira umukozi wakoze ikosa ryatuma yirukana ko yirukanwe burundu mu bakozi b’urwego cyangwa rwa Leta?
Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya 82 iteganya ko Iteka rya Perezida rigena uburyo bw’imihanire y’abakozi ba Leta. Iryo Teka rya Perezida no 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga Ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi rireba abakozi ba Leta bose uretse abagengwa n’amategeko ateganya ukundi uburyo bw’imihanire nk’uko bikubiye mu ngingo ya 2 y’iryo Teka.
Iri Teka mu ngingo ya 4 igaragaza amahame agenderwaho kandi agomba kubahirizwa mu guhana ikosa mu kazi. Bigaragazwa neza ko gukurikirana no guhana ikosa bikorwa mu nyandiko nkuko byagarutsweho haruguru na Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta.
Mu gusubiza ikibazo cyibajijwe, Iteka ryavuzwe haruguru ritanga igisubizo cy’uburyo ibaruwa ikwiriye kuba ikubiyemo ibintu bibiri by’ingenzi. Ingingo ya 24 y’iryo Teka iteganya ko Igihano cyose gitangwa mu buryo bw’ibaruwa aho umuyobozi ubifitiye ububasha agaragariza umukozi mu buryo burambuye ikosa yakoze n’ingaruka zaryo.
Kutabikora gutyo ngo ibaruwa yirukana umukozi igaragaze ikosa cyangwa amakosa yakoze ndetse ngo hagaragazwe n’ingaruka zaryo cyangwa zayo bishobora kuba intandaro yo kuvuga ko umukozi yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Isesengura ry’imanza inzego za Leta ziregwamo n’abakozi ba Leta mu nkiko zikanatsindwa, ryagaragaje ko hari abakozi batsinda kubera ko mu ibaruwa ibirukana mu kazi itagaragaza amakosa birukaniwe n’ingaruka zayo.
Kuba umukozi yatsinda kubera impamvu imaze kuvugwa ntibisobanura ko amakosa aba atarabaye, ahubwo bisobanura ko mu kumwirukana ingingo ya 24 y’Iteka rya Perezida no 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga Ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi iba itarubahirijwe, bigatuma urwego rwa Leta rwatsinzwe ruhomba umwanya rwatakaje rujya mu manza, amakosa adahanwe kandi yarakozwe, amafaranga rutanga no kugaragaho isura y’uko rudacunga neza abakozi kandi mu byukuri ari uko rutitaye gusa mu kubahiriza iriya ngingo.
Ese birashoboka ko umuyobozi yakubahiriza ingingo zose zigize Iteka rya Perezida no 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga Ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, kuburyo urwego ayoboye rushowe mu manza rwabasha gutsinda umukozi wareze?
Nk’uko byagarutsweho hagururu, isesengura ryakozwe ku manza inzego za Leta ziregwamo n’abakozi ba Leta ryagaragaje ko hari inzego zubahiriza neza iryo Teka kuva mugusaba umukozi ibisobanuro, kumumenyesha ko bidafite ishigiro ku gihe, kugisha inama Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa, kugisha inama Minisitiri (MIFOTRA), gutanga igihano mu gihe kigenwa n’iri Teka nyuma yo kugirwa inama, gushyikiriza umukozi bireba ibaruwa imuha igihano akagaragaza ko yayakiriye no kubika neza ibimenyetso bigize ikosa umukozi yakoze bikamuviramo ibihano n’ibindi. Izo nzego zashowe mu manza ziratsinda ndetse zimwe zihabwa n’inkiko amafaranga ajyanye no gushorwa mu manza ku maherere.
Ibaruwa ikubiyemo igihano cyo kwirukanwa ikwiye kuba yandikirwa umukozi bireba igaragaza neza ikosa yakoze n’ingaruka zaryo nk’uko byavuzwe haruguru. Birakwiye ko hashingirwa no ku ngingo z’amategeko zashingiweho yaba ari iziha Umuyobozi ububasha bwo guhana, ingingo zashingiweho ibihano bitangwa, amahame ashingirwaho mu gutanga ibihano aho biri ngombwa, impamvu zongera cyangwa zigabanya uburemere bw’ikosa n’ibindi byose byafasha kumva neza ikosa ryakozwe n’ingaruka ryateje.
Fernand NKURUNZIZA
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubujyanama mu myitwarire
no gukemura amakimbirane