Skip to main content Skip to page footer

Ikiganiro Komisiyo yagiranye n’Inteko y’Umuco (RCHA) ku micungire y’abakozi no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.

Ku wa 08 Gashyantare 2023 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ikiganiro n’Inteko y’Umuco (RCHA) mu buryo bw’ikoranabuhanga (Webex meeting) ku kunoza  imicungire y’abakozi, guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, ikaba yaritabiriwe n’Ubuyobozi n’Abagize Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi.

Mu ijambo ry’ikaze, Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. MASOZERA Robert yashimiye Komisiyo yateguye inama, avuga ko ari ingirakamaro mu kunoza imicungire y’abakozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Madamu Angelina MUGANZA yibukije abitabiriye inama Inshingano za Komisiyo nk’uko zigarara mu Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, cyane cyane ku nshingano yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo ikiri nshya ugereranyije n’izindi nshingano Komisiyo isanganywe, avuga ko Inzego za Leta zikwiye kubigiramo uruhare kugira ngo indangagaciro z’imyitwarire mbonezamurimo zimakazwe mu bakozi ba Leta.

Komisiyo yatanze ikiganiro kigaruka ku micungire y’abakozi ba Leta, guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga. Mu kiganiro by’umwihariko hasobanuwe indangagaciro zikwiye kuranga abakozi ba Leta ari zo: ubudashyikirwa n’ubunyamwuga, kubazwa inshingano, ubunyangamugayo no      kwizerwa, kwita ku bagenerwa serivisi no gukorera mu mucyo n’ubufatanye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no kugenzura imicungire y’abakozi, Bwana MBONIGABA Etienne yibukije abagize Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa ko mu nshingano bafite harimo no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo kugira ngo bikumire amakosa abakozi bakora mu rwego rw’akazi. Yibutsa ko hari Iteka rya Perezida No 021 ryo ku wa 24 Gashyantare 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku Bakozi ba Leta bakwiye kujya bifashisha mu gutegura ibiganiro bigamije gukangurira abakozi imyitwarire mbonezamurimo ikwiye kubaranga.

Mu gusoza, Intebe y’Inteko y’Umuco yashimiye Komisiyo ku kiganiro yateguye, avuga ko nk’urwego rw’Inteko y’Umuco bazakomeza guharanira kubahiriza amategeko  n’Indangagaciro z’umuco nyarwanda no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta.