Ikiganiro Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ABAKOZI BA Leta yagiranye n’abanyeshuri ba IPRC KITABI
Kuwa 26, Gashyantare ,2020 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri biga muri IPRC KITABI. Icyo kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyeshuri uburyo akazi gashakwa mu nzego za Leta.
Muri icyo kiganiro, abanyeshuri basobanuriwe bimwe mu biteganywa n’Iteka rya Perezida No 144/01 ryo kuwa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta.
Mu kiganiro cyatanzwe na Madamu NYIRAKOMEZA Hanifa,yasobanuye amateka y’imitangire y’akazi mu Rwanda. Kuva mu mwaka 1962, akazi katangwaga hashingiwe ku ivangura rishingiye ku bwoko, irondakarere, icyenewabo n’ ibindi bishingiye ku kubogama. Ayo mateka akaba yarakomeje kuranga imiborere y’Igihugu kugeza ubwo Mu masezerano y’Amahoro y’Arusha yo mu mwaka wa 1993, Umuryango FPR Inkotanyi na Leta yari ku Butegetsi icyo gihe, zemeje ko hakwiriye gushyirwaho uburyo buboneye bwo gutanga akazi ku Banyarwanda ku buryo bunyuze mu mucyo kandi bumwe kuri bose, abanyarwanda bagahabwa amahirwe angana.
Iyo ngingo yo guha amahirwe angana abanyarwanda mu gushaka akazi ikaba yarashimangiwe n’ibiganiro byabereye mu Rugwiro (1997-1999);
Muri ayo masezerano no muri ibyo biganiro niho havuye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, iteganywa n’Ingingo ya 139 y’ Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 ryavuguruwe muri 2015.
Muri iki kiganiro kandi abanyeshuri banasobanuriwe zimwe mu nshinga za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta zirimo: Kugenzura ko inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose;
Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta;
Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta yajuririwe.
Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta ryavuzwe haruguru ni ryo riteganya uburyo bw’ikoranabuhangwa ryifashishwa mu gushaka abakozi ba Leta rizwi nka ‘e- recruitment portal ’ . Rukaba ari urubuga Inzego za Leta zifashisha zitangaza imyanya y’akazi ikeneye abakozi naho umukandida ushaka akazi akarwifashisha areba imyanya y’akazi yatangajwe mu nzego za Leta, atanga dosiye ye isaba akazi akaba ari narwo yifashisha iyo ashaka kujuririra icyemezo cyafashwe kuri dosiye ye kitamunyuze.
Uru rubuga rukaba rwarorohereje abashaka akazi kuko rwabakijije gutakaza amafaranga menshi mu matike y’ingendo bakoraga zo kujyana dosiye zisaba akazi.
Mu bibazo n’ibitekerezo byatanzwe n’abanyeshuri, bagaragaje ko batari basobanukiwe inzira zo kujurira igihe batanyuzwe n’icyemezo cyafashwe kuri dosiye yabo isaba akazi.
Bamwe muri bo bavuze ko bigeze kugerageza gushaka akazi bakarengana ariko ntibamenye inzira zemewe zo kujurira , bavuze ko iki kiganiro bagiranye na Komisiyo ari ingirakamaro.
Twahirwa Leonard wiga gucunga ibinyabuzima byo mu gasozi yabajije niba uwasabye akazi atanze inyandiko n’uwakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga hari aho batandukaniye kuko ngo hari aho yigeze gushaka akazi ubwo buryo bwombi bugakoreshwa ariko bamwe ntibamenye iherezo ry’akazi basabye.
Mu kumusubiza,Madamu NYIRAKOMEZA Hanifa yavuze ko mu nshingano za Komisiyo harimo gusaba inzego zakoresheje amapiganwa , gukosora amakosa yakozwe. Asaba ko mu gihe umukandida abonye ibikozwe nabi mu mapiganwa yajya abimenyesha Komisiyo ikabikurikirana uwarenganye akarenganurwa. Yamenyesheje abanyeshuri ko umukandida warenganye ajuririra urwego rwa mbere , ari rwo rwego rwakoresheje amapiganwa , yahabwa igisubizo kitamunyuze cyangwa adasubijwe , nyuma y’iminsi itatu akajuririra Komisiyo igakurikirana ubujurire bwe.
MUKADESI Anatalie , umukkozi wa Komisiyo mu ishami rishinzwe kugenzura imicungire y’abakozi , yabashishikarije kujya bajurira bakurikije ibiteganywa n’amategeko igihe cyose batanyuzwe n’icyemezo cyafatiwe dosiye zabo zisaba akazi .
Abanyeshuri bagaragaje impungenge bafite zo kuba hari amwe mu masomo biga ariko impamyabumenyi zayo zikaba zitagaragara mu bisabwa ku myanya y’imirimo, abakozi ba Komisiyo bavuga ko icyo Komisiyo yakora ari ubuvugizi ku nzengo zibishinzwe kugira ngo ayo masomo nayo yongerwemo.
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communication Officer/NPSC