Ikiruhuko cy' izabukuru ku bakozi ba Leta gitangwa ryari?
Mu buzima bwa buri munsi ikigira itangiriro kigira n' iherezo. Iyo umukozi wa Leta yatangiye akazi, igihe kiragera ako kazi kagahagarara. Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukozi wa Leta ava mu bakozi ba Leta harimo kuba yahagaritse akazi mu gihe kitazwi, kuba yasezeye akazi burundu, igihe yasezerewe n' umukoresha we nta mpaka, kuba yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta, kuba yapfuye, hakaba n’igihe yagiye mu kirihuko cy' izabukuru.
Kuki Umukozi wa Leta ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo y’Ijana na rimwe (101) yateganyije ko Umukozi wa Leta ajya mu kiruhuko cy' izabukuru afite imyaka mirongo itandatu n’itanu (65). Icyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka mirongo itandatu (60) ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Kugirango yemerwe kujya mu kiruhuko cy' izabukuru cy’imburagihe ku myaka mirongo itandatu, hari ibyo asabwa kuba yujuje harimo kuba amaze imyaka cumi n’itanu (15) atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy' ubwiteganyirize.
Iyo umukozi agejeje imyaka mirongo itandatu n’itanu (65) umukoresha afite inshingano yo kumushyira mu kiruhuko cy' izabukuru; yaba yujuje cyangwa ataruzuza ;arengeje imyaka cumi n’itanu (15), atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy' ubwiteganyirize. Icyo gihe ibihabwa Umukozi bigenwa hashingiwe ku Itegeko N05/2015 ryo kuwa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’Ubwiteganyirize bwa pansiyo mu Rwanda.
Umukozi wa Leta wagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, itegeko ryagennye ko ahabwa impamba y' izabukuru; ni amafaranga umukoresha we wanyuma amuha amushimira kuba yarakoreye Leta kugirango amubere impamba y’ubuzima bushya agiye gutangira.
Nk’uko bisobanurwa n' ingingo y' 101 n' iy 102 ya Sitati rusange igenga abakozi ba Leta, impamba y' izabukuru iteganywa n' itegeko kandi itangwa hakurikijwe uburambe umukozi ugiye mu kiruhuko cy' izabukuru amaze akorera Leta.
Umukozi ugiye mu kiruhuko cy' izabukuru ntahabwa impamba gusa ahubwo anahabwa ibaruwa imushyira mu kiruhuko cy' izabukuru, kandi iyo baruwa ni iy' agaciro kuko ni yo wa mukozi yifashisha igihe avuye mu bakozi ba Leta agiye mu Kigo cy’Igihugu cy' ubwiteganyirize.(RSSB) kugira ngo agaragaze ko yashyizwe mu kiruhuko cy' izabukuru kandi atagikora akazi kamuhemba umushahara.
Aha kandi iyo umukozi atahawe nk' amakonji ye, umukoresha aba akwiye kuyamuha mbere y' uko amushyira mu kiruhuko cy' izabukuru kugirango ibyo yemererwa n' amategeko byose abihabwe. Nanone kandi kugeza ku munsi yashyiriwe mu kiruhuko cy' izabukuru, imishahara ye yakabaye yaramaze kuyihabwa, yaba afite ibirarane na byo aba agomba kubihabwa mbere y' uko ajya mu kiruhuko cy' izabukuru kugirango atazakomeza gusiragira mu nzego asaba ibyo atahawe akiri umukozi wa Leta.
Inama Komisiyo igira abakozi ba Leta
Ku bakozi basaba kujya mu kiruhuko cy' izabukuru mbere y' imyaka 65 (retraite anticipé), bakwiye kubivuga hakiri kare mbere y' uko bakijyamo kugira ngo bateganyirizwe ya mpamba mu igenamigambi ry' Urwego,
Ku Bayobozi b' Inzego za Leta, hakwiriye gukorwa igenamigambi neza, kugirango abakozi bagiye kugeza imyaka mirongo itandatu n’itanu (65) bajye bahabwa impamba y' izabukuru ku gihe badasiragiye, bahabwe ibaruwa ibashyira mu kiruhuko cy' izabukuru ndetse bahabwe n' icyangombwa kigaragaza igihe bakoreye urwego.
Alice Nambaje