Skip to main content Skip to page footer

IMIKORERE Y’AKANAMA GASHINZWE GUKURIKIRANA AMAKOSA MU NZEGO ZA LETA

Buri rwego rwa Leta rugira akanama gashinzwe gukurikirana amakosa ashobora gukorwa n’abakozi b’urwo rwego.Ibi biteganywa n’iteka rya Perezida nomero 021 ryo kuwa 24 Gashyantare 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta.

Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kaba kagizwe n’abantu batanu barimo umukozi ushinzwe imucungire y’abakozi mu rwego cyangwa Umuyobozi ufite imicungire y’abakozi mu nshingano, umwe mu bayobozi ushyirwaho n’Umuyobozi mukuru w’Urwego, Umunyamategeko, abandi ni abakozi batorwa na bagenzi babo baba barimo uhagarariye abakozi bo mu cyiciro cy’abaporofesiyoneri  n’undi uhagarariye icyiciro cy’abatekinisiye.

Abagize akanama bafite inshingano zikomeye mu bijyanye n’imihanire y’amakosa akorwa n’abakozi ba Leta izo nshingano harimo gusesengura ikosa umukozi wa Leta acyekwaho, gukusanya ibimenyetso bijyanye n’uburyo ikosa ryakozwemo no kugaragaza ingaruka iryo kosa rishobora kuba ryateye. Mu gusesengura ikosa umukozi akekwaho abagize akanama bashobora guhamagara umukozi bakamubaza ibibazo bigiye bitandukanye byerekeranye n’uburyo ikosa ryakozwe hagamijwe kumenya niba ikosa rimuhama.

Abagize akanama iyo bamaze kumva umukozi bagahuza ibisobanuro yatanze n’ibimenyetso bihari, bafata umwanzuro ugaragaza uko babibona bitewe n’ibisobanuro umukozi yatanze ndetse n’ibimenyetso bihari. Nyuma y’isesengura abagize akanama bakora raporo igaragaza uburyo ikosa ryakozwe, ibyo umukozi yisobanura niba ari ibibazo yabajijwe n’uko yabisubije,igaragaza ingaruka  cyangwa se ishusho iryo kosa ryateje muri rusange ku rwego bakorera cyangwa se ku mukozi,bakanagaragaza ibimenyetso kuri buri kosa umukozi akekwaho.

Abagize akanama baba bafite manda y’imyaka ibiri ishobora kongerwa inshuro imwe uretse Umunyamategeko n’umukozi ushinzwe iby’imicungire y’abakozi   baba bafite manda ihoraho keretse iyo habayeho ikosa ryakozwe n’umwe muri bo. Igihe ikosa ryakozwe n’umwe mu bagize akanama, Umuyobozi w’Urwego ashobora gushyiraho abandi  babasimbura mu gukurikirana iryo kosa.

Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu nzego za Leta gakora mu bwisanzure no mu bwigenge kadahawe amabwiriza n’uwo ari we wese. Aha bishatse kuvuga ko ntawemerewe kuza kukabwira gukurikirana  ikosa ridafitiwe ibimenyetso cyangwa kukabuza kurikurikirana igihe ibimenyetso bihari.

Akanama kadahoraho gashyirwaho na Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze iyo ikosa rikeneye gukurikiranwa ryakozwe n’abayobozi bakuru,kuva ku rwego rw’umurimo rwa 1-4 kuzamura. Aka kanama gashobora gushyirwaho na Minisitiri kandi igihe Umuyobozi w’Ikigo cya Leta akekwaho ikosa ryo mu rwego rw’akazi  afatanyije n’umukozi ayobora.

Akanama kadahoraho gafite inshingano zimwe n’iz’akanama gahoraho kuko ikigamijwe ari ugukurikirana amakosa aba yakozwe.

Nubwo hari byinshi akanama gashinzwe gukurikirana amakosa gafasha mu nzego za Leta haracyagaragara ibibazo bikibangamiye kugera ku musaruro uba witezwe kuri aka kanama. Bimwe muri ibyo bibazo   ni ukutamenya kugena ikosa no kurihuza n’ibimenyetso bihari cyangwa kugaragaza ko hakozwe ikosa ariko nta bimeneytso bidashidikanywaho bihari.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta irashishikariza abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa nk’abagira uruhare mu gukurikirana amakosa aba yabaye,  kutabogama, bagakurikirana ikosa hashingiwe ku bimenyetso, gukora kinyamwuga, bagakora iperereza mu buryo bunoze, guha umukozi umwanya wo kwisobanura , gusoma amategeko    cyane cyane ku banyamategeko bo mu rwego, bagasesengura byimbitse ibimenyetso kugira ngo hatagira uhanwa arengana . Ikindi ni ukubika ibanga ry’akazi kuko umukozi ashobora kuba umwere cyangwa agahamwa n’ikosa.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer /NPSC