Skip to main content Skip to page footer

Imyitwarire ikwiriye kuranga abayobozi mu nzego za Leta.

Abayobozi mu nzego z’imirimo ya Leta basabwa kugira imyitwarire myiza  nk’uko  biteganywa n’amategeko  arimo Itegeko ngenga nimero  11/2013 ryo kuwa 11 Nzeli 2013 rihindura kandi ryuzuza Itegeko ngenga nimero  61/2008 ryo kuwa 11 Nzeri 2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi b’inzego za Leta  aho iri Tegeko riteganya ko Umuyobozi ari umuntu ukorera Leta  mu rwego Nshingamategeko, Nyubahirizategeko cyangwa mu Bucamanza n’izindi nzego zizishamikiyeho ,ushinzwe ku rwego rw’umurimo kuyobora abandi no gufata ibyemezo bigira ingaruka ku rwego rw’Igihugu ,urwa serivisi, urw’ikigo cyangwa ku mirimo ashinzwe.

 

Abayobozi bari mu byiciro aribyo : Abayobozi b’ikirenga barimo Perezida wa Repubulika ,Perezida wa Sena ,uw’Umutwe w’Abadepite ,uw’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe. Hari kandi Abayobozi bakuru aribo  abagize Guverinoma,abagize Inteko ishinga Amategeko,Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’abandi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida n’abashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe kugeza  ku Muyobozi mukuru n’abandi bakozi  ku rwego rumwe n’Umuyobozi mukuru.

 

Madamu NYINAWABANA Triphine,Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe kugenzura uko amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi yubahirizwa  avuga ko Umuyobozi mu nzego za Leta agomba kurangwa n’imyitwarire myiza arangwa n’ikinyabupfura aho ari hose , yubahiriza Itegeko Nshinga ,adahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda,ubusugire n’umutekano by’Igihugu. Agomba guteza imbere no kubaha uburenganzira bwa muntu, gukorera mu mucyo, kwemera kubazwa no kugaragaza ibyo akora. Agomba kurangwa no kujya inama n’abo bakorana ndetse no gushyira mu  rwego ayobora uburo bunoze bw’imikorere n’imikoranire.

Umuyobozi  kandi ngo agomba kwiyemeza buri gihe guteza imbere imitangire ya serivise, akarwanya ingengabitekerezo ya jenoside ,akarangwa n’umuco wo gufatanya n’abandi abo ayobora cyangwa se abamukuriye, akabayobora, akabaha amabwiriza yumvikana atarimo urujijo kandi agakurikirana imirimo yabahaye,akaba intangarugero kubo ayobora.

Indahiro abayobozi bakora hari icyo zivuze ku myitwarire igomba kubaranga nk’uko Madamu Triphine akomeza avuga aho ngo binateganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo ya 63,iya 102 n’iya 118. Izi ngingo ziteganya ko  Abayobozi  mbere yo gutangira imirimo yabo bagomba kubanza kurahira , bemerera abanyarwanda ko biyemeje kuzarangwa n’imico myiza bubahiriza inshingano bahawe mu myanya y’imirimo barimo.

 

Umuyobozi hari ibyo abujijwe birimo gushingira ku isano muzi,ku bwoko, ku muryango , ku karere, ku gitsina, ku idini cyangwa ikindi cyose cyatuma habaho ivangura cyangwa amacakubiri. Abujijwe kwambura umwenda yafashe ,abujijwe gusaba ruswa cyangwa gushyigikira abayitanga,gukoresha igitinyiro cye n’ikimenyane,gutonesha,kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe ,ibikorwa by’iyezandonke n’ibindi byaha bifitanye isano na ruswa.

Ntagomba gushyira inyungu ze bwite imbere,gushyira inyungu z’Igihugu cy’amahanga mbere y’inyunu z’u Rwanda bivuze ko atagomba gushyigikira mu nyandiko ,mu mvugo  cyangwa mu bikorwa ibindi bihugu  cyangwa imiryango y’amahanga mu buryo bubangamira inyungu z’u Rwanda cyangwa se kwirengagiza ku bushake ibyemezo byafashwe na Leta y’u Rwanda .Umuyobozi kandi abujijwe gukora ibikorwa  bigamije gusebya Igihugu na Leta y’u Rwanda . Abujijwe kurebera abakoresha nabi umutungo w’ikigo ayobora cyangwa kuba yawigarurira,ntagomba gukoresha imvugo zisebanya cyangwa zitesha umuntu agaciro  yaba uwo ayobora cyangwa undi.

 

Umuyobozi ntiyemewe kubangikanya umwanya w’Ubuyobozi n’indi mirimo. Madamu Triphine agaruka kuri iyo mirimo: Imwe muri iyo mirimo ni ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa kuba mu myanya y’amasosiyete y’ubucuruzi , ntiyemerewe kugirana amasezerano n’Igihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga ufitanye umubano na Leta y’u Rwanda ushingiye kuri diporomasi. Ntanubwo yemerewe gupiganirwa amasoko ya Leta gusa uwo bashakanye cyangwa undi wo mu muryango we utari mu mwanya w’ubuyobozi arabyemerewe uretse mu kigo uwo Muyobozi ayobora kugira ngo inyungu z’akazi n’inyungu bwite bitabangamirana.

Kimwe n’abandi bakozi ,abayobozi na bo bagira uburyo bahabwa ibihano igihe banyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko. Imyitwarire mibi yagaragaye ku Bayobozi  igaragazwa na raporo Urwego rw’Umuvunyi ,Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta akagaragaza abacunze nabi umutungo wa Leta. Mu bihano bahabwa hakaba harimo no guhagarikwa ku mirimo.

Madamu Triphine ajya inama ku Bayobozi bari mu nzego zitandukanye mu Rwanda abasaba kwirinda imyitwarire yabangamira iterambere n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu. Abasaba kwihatira gufata ibyemezo byubahirije amategeko cyane ajyanye n’imicungirey’abakozi, ubuzima n’ubumwe bw’abanyarwanda no kubungabunga umutungo w’Igihugu.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication Officer/NPSC