Skip to main content Skip to page footer

INAMA KU GUTEZA IMBERE IMYITWARIRE MBONEZAMURIMO NO KURWANYA RUSWA.

Ku wa 19 Nzeri 2025, Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, bakoze inama yiga ku micungire y’abakozi ba Leta igamije kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga. Ni inama yabereye mu cyumba cy’inama cya Komisiyo banaganirizwa ku gukumira no kurwanya ruswa bibutswa ingaruka mbi kuyitanga n’uyakira. Ni ikiganiro cyatanzwe n’Umukozi ishinzwe imicungire y’Abakozi ba Leta n’iyubahirizwa ry’amategeko Bwana NSHIMIYIMANA Amiel.

Umukozi ushinzwe igenzura n’imicungire y’abakozi ba Leta Madamu MUREKATETE Bellancile, mu kiganiro yagarutse ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga hagamijwe kugira umukozi ushoboye kandi ushobotse. Yatangiye agira ati: « Nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite Intego yo kuba Igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rwego ruringaniye mu 2035.Muri gahunda ya NST2 iteganya kongerera ubushobozi Inzego za Leta n’izabikorera kugira ngo zihutishe ihangwa ry’imirimo, gutanga service nziza kandi inoze » avuga ko Imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi baba ab’Inzego za Leta n’Abikorera, igira uruhare rukomeye mu gutuma gahunda n’intego z’Igihugu zigerwaho uko bikwiye. Kugira ngo Leta y’u Rwanda igere ku ntego zagarutsweho yiyemeje guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bikorwa bakora hagamijwe: Gushyira umuturage ku isonga, Guteza imbere imitangire ya serivisi nziza mu Nzego z’imirimo ya Leta n’abikorera no kubaka umuco w’imikorere ihuje n’indangagaciro nyarwanda

Yagarutse Mu biranga imikorere ya Kinyamwuga avuga ko harimo:

  • Kwihutisha akazi
  • Kugena no kubahiriza igihe igikorwa kirangirira
  • Kumenya no kumva neza inzitizi zavuka no kuzishakira ibisubizo
  • Kumva uburemere bw’ingaruka zo kudakora inshingano neza cg gukerereza ibigomba gukorwa
  • Guharanira ko ibyo ukora bihora bigera ku musaruro witezwe
  • Gutekereza byagutse
  • Gukorera hamwe n’ubufatanye mu kazi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana NSHIMIYIMANA yasobanuye ruswa icyo aricyo agira ati:« ruswa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta,  iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa  gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe  kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyagwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku w’undi muntu».

Yagaragaje ko Uruhare rw’Ubuyobozi Bukuru bwa buri rwego/ikigo mu gukumira ruswa ari uko Ubuyobozi Bukuru bwa buri Rwego/Ikigo bukwiye kwiyemeza gushyiraho gahunda nziza yo gukumira no kurwanya ruswa. 

Ubuyobozi Bukuru bukwiye kandi kugaragaza ukutihanganira ruswa mu mvugo no mu ngiro, bigashyigikirwa n’imikorere iboneye kandi inyuze mu mucyo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje. 

Uko kwiyemeza ni ingenzi cyane mu kwimakaza umuco uteza imbere indangagaciro zo kwanga umugayo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Uko kwiyemeza k’ubuyobozi bukuru kuzatuma ingamba zinoze zo kurwanya ruswa zishyirwaho kandi zigashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. 

Ibiganiro bitangwa mu nama z'abakozi cyangwa z’abafatanyabikorwa mu bihe ibyo ari byo byose, Ubuyobozi Bukuru bukwiriye kurangwa no kwibutsa indangagaciro z'urwo Rwego/Ikigo ndetse na gahunda yarwo mu gukumira no kurwanya ruswa imbere muri rwo. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA, yashimiye abakozi ku bwitabire bagaragaje anabibutsa ko nk’umukozi wa Leta akwiye kuba intangarugero akaba nkore neza bandebereho twirinda icyari cyo cyose cyatura Umukozi wa Leta agwa mu mutego wa ruswa ibyo bikajyana n’imyitwarire mbonezamurimo iranga Umukozi wa Leta kandi yuzuza inshingano ze nk’uko bikwiye.