Skip to main content Skip to page footer

INAMA NGARUKAMWAKA IHURIWEHO N'IMITWE YOMBI Y'INTEKO ISHINGA AMATEGE KURI RAPORO Y’IBOKORWA BYA KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA

Ku wa 12 Ukwakira 2025 Perezida w'Umutwe w'Abadepite Madamu Kazarwa Gertrude, yakiriye Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO MUHIRE Barnabé, mu nama ngarukamwaka ihuriweho n'Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko, anagaragaza raporo y'ibikorwa bya Komisiyo by'umwaka wa 2024/2025 na gahunda y'ibikorwa byayo by'umwaka wa 2025/2026, yiga ku micungire y'Abakozi ba Leta harebwa uko bashakwa n'uko bacungwa.

Nk’uko Bwana SEBAGABO, yabigarutseho mu biteganywa n’itegeko rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komosiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Komisiyo ifite intego yo kugenzura uko Inzego za Leta zishyira mu bikorwa pilitike, amahame amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta.  Ubwo yagezaga iyi raporo ku Inteko Ishinga Amategeko, yagarutse ku nshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta zirimo: 

  1. Kugenzura ko inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose;
  2. Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’Inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta;
  3. Kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta;
  4. Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta;
  5. Gukora ubushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta n’Inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama;
  6. Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta yajuririwe.

Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, hagaragaramo ko imyanya yatangajwe ari 1,387, abasabye akazi ni 1,111,040 abari bujuje ibisabwa ni 673,416 bangana na 60.6%, abitabiriye amapiganwa ni 106,360 bangana na 15.8%, abatsinze ni 8,783 bangana na 8.3%, abashyizwe mu myanya ni 3,134 bangana na 35.7% by’abatsinze. 

Mu rwego gukomeza kwigisha no kumenyekanisha amategeko agenga Abakozi ba Leta, Komisiyo yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara, Umujyi wa Kigali n’Inzego zo mu Butegetsi bwite bwa Leta. Abanyeshuri 1,197 basoza Kaminuza basobanuriwe uburyo bwo gushaka akazi mu Nzego za Leta kandi Inzego za Leta 55 zatanzwemo ibiganiro ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, inasuzuma ubujurire 13,226 muri bwo 5,431 bungana na 41.2%, bwari bufite ishingiro naho 7,676 bungana na 58.2 % nta shingiro bwari bufite. 

Nyuma yo kugaragaza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2025/2026, Abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, babajije ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi birasubizwa batanga n’ibyifuzo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta. Mu byifuzo batanze harimo: “ ko ubutaha mu kugaragaza abahawe akazi bakuwe kuri waiting list hajya hakoreshwa Percentage , muri raporo y’ibikorwa y’umwaka utaha hazagaragazwa intambwe yatewe mu buryo abajuriye basubizwa kubyo bajuririye no gushaka uko byakemuka, gusaba Prime Minister ko yashyiraho amabwiriza yibutsa Inzego za Leta kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta, no gushyira mu mihigo kubahiriza imyanzuro ya Komisiyo”. 

Nyakubahwa Perezida w’Agateganyo w’Inam y’Abakomiseri Bwana SEBAGABO muri iyi nama ngarukamwaka ihuriweho n’Imitwe Yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje uko ihame ry’uburinganire mu gushaka no gushyira abakozi mu myanya mu mwaka wa 2024/2025 rihagaze mu kwitabira gushaka akazi mu Nzego za Leta yagize ati:“ Bigaragara ko hari ikinyuranyo kinini hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye no gusaba akazi kuko umubare w’abagabo basaba akazi ari inshuro 1.9 z’uw’abagore, Isesengura rigararaza kandi ko umubare w’abagabo ariwo munini mu kwitabira gukora ibizamini kuko ari inshuro 2 z’uw’abagore bitabira gukora ipiganwa, umubare w’abagabo batsinze amapiganwa nawo ni inshuro 2.4 z’uw’abagore”. 

Abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, bashimye uko raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta iteguwe n’intambwe yatewe mu micungire y’Abakozi ba Leta. Bigaragara ko uyu mwaka hatewe intambwe nziza mu bijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu micungire y’abakozi ikomeje guterimbere, umubare w’imanza Leta itsinda ugereranyije n’izo abakozi batsinda wariyongereye n’imyanzuro ifatirwa mu nama nyunguranabitekerezo ikomeje kugira uruhare mu micungire myiza y’abakozi. N’ubwo hari intambwe yatewe, haracyari ibyo gukosora kuko hakigaragara ubujurire bugera kuri Komisiyo bufite ishingiro; 

Mu mwaka utaha wa 2025-2026, Komisiyo izakomeza gushishikariza abakozi ba Leta kurangwa n’imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, gukangurira abayobozi gukorana no kujya inama n’abafite mu nshingano imicungire y’abakozi n’abanyamategeko b’Inzego kugira ngo hafatwe ibyemezo bishingiye ku mategeko, gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco wo gukurikiza amategeko.