INAMA NYUNGURABABITEKEREZO YAHUJE KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA NA MINISITERI Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO
Ku wa 15 Ukwakira 2025, Ubuyobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo yiga kuri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2024-2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025-2026. Ni inama yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo hagamijwe kurebera hamwe ibyakozwe n’ibyagezweho bijyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta.
Minisitiri Amb.Christine NKULIKIYINKA, yakira Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo n’itsinda bari kumwe yavuze ku mikorere n’imikoranire myiza bagirana na Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ijyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta, avuga ko kugirana inama nyunguranabitekerezo biba ari ingenzi kuko ifasha kumenya uko imicungire y’Abakozi imeze, bigafasha Inzego za Leta kugera ku ntego ibi bigatuma tugira umukozi ukora kinyamwuga kugira ngo tugere kuri gahunda ya NST2.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Madamu Angelina MUGANZA yagaragaje ko uyu ari umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugaragaza ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2024-2025 no kugaragaza ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka utaha wa 2025-2026 bijyanye n’imicungire y’abakozi, anagaruka ku biganiro Komisiyo ikora bigamije kwigisha abanyeshuri basoza kwiga za Kaminuza no guhugura abakozi bashya mu Nzego za Leta hagamijwe kwimakaza umukozi ukora kinyamwuga.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kugeza ibiganiro kuri benshi bishingiye ku micungire y’Abakozi ba Leta, dukora ikiganiro Umukozi wa Leta kinyura kuri Radiyo Rwanda buri wa Kane ku isaha ya 20:15 z’umugoroba. Tunakora kandi ikinyamakuru Umukozi wa Leta kiba gikubiyemo ibikorwa bya Komisiyo.” Ibyo byose mubisanga ku mbuga nkoranyambaga za Komisiyo zirimo: (x, Instagram, Facebook, ndetse na YouTube) byose bigamije kwigisha no kumenyekanisha amategeko agenga umukozi wa Leta ku bijyanye n’imicungire y’abakozi kugira ngo habeho Umukozi ushoboye kandi ukora kinyamwuga.
Mu ijambo ry’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana KABILIGI Clement, yavuze ko usanga umukozi wa Leta yibuka kureba ku itegeko kugira ngo rimurengere igihe yahuye n’ikibazo, ariko ibyo ntibyari bikwiye kuko umukozi aba agomba kuzirikana itegeko, nicyo rivuga ibyo bizatuma habaho kudakora ibinyuranyije n’icyo itegeko rivuga ku mucungire y’abakozi kandi habeho umukozi ukora kinyamwuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo madamu Angelina MUGANZA, mu gusoza yagaragaje ko abakozi ba Leta benshi babona Komisyo nk’urwego rushinzwe kurengera abakozi harebwa uko bashatswe n’uko bacungwa.
Minisitiri Amb. Christine yabwiye Ubuyobozi n’abakozi ba komisiyo ko umukozi wa Leta agomba guhinduka cyane kugira ngo atange umusaruro, dukomeza gukora ubukangurambaga mu kwigisha no guhugura mu rwego rwo kwirinda amakosa akunze kugaragara mu micungire y’abakozi ba Leta.