Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo Komisiyo yagiranye n’Intara y’Iburasirazuba.

Kuwa 15 Werurwe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Iburasirazuba n’Uturere tuyigize hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex meetings. Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta  kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu nzego bakorera.

Mu ijambo ry’ikaze, Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri, Nyakubahwa SEBAGABO Barnabé yashimiye Abayobozi bitabiriye inama avuga ko igamije gufata ingamba zo guteza imbere imicungire y’abakozi ba Leta no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo, kurebera hamwe uko imyanzuro Komisiyo yahaye inzego yashyizwe mu bikorwa no kurebera hamwe imbogamizi zigihari no gufata ingamba zo kuzikemura.

Atangiza iyi nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. NYIRAHABIMANA Jeanne yashimiye Komisiyo yateguye iyi nama avuga ko ari inama bungukiramo byinshi bibafasha kunoza imicungire y’abakozi no kujya inama ku buryo ibibazo bijya bigaragara byakemuka.

Mu kiganiro cya mbere kigaragaza uburyo imyanzuro yafashwe mu nama y’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa, cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza n’Imibereho myiza, Madamu BYUKUSENGE Madeleine  yagaragaje ko imyanzuro itanu (5) yari yafashwe  yose yashyizwe mu bikorwa.

Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe n’Umukozi wa Komisiyo ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi Bwana HABUBUGINGO Providence cyagarutse ku ngingo z’ingenzi eshanu, ari zo: Igenzura ryakozwe ku micungire y’abarimu mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2020/2021 n’amezi atandatu ya 2021/2022,gushaka no gushyira mu mwanya abakozi ba Leta mu mwaka wa 2020/2021 n’amezi atandatu y’umwaka wa 2021/2022,ibibazo byagaragaye mu micungire y’a bakozi mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2020/2021 n’amezi atandatu ya 2021/2022, igihombo cyatewe n’imanza Uturere twatsinzwe mu mwaka wa 2019/2020,guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwunga mu bakozi ba Leta .

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri  ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yasabye Abayobozi b’Uturere kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe imicungire y’abandi kugira ngo buzuze inshingano zabo,bakemure ibibazo bigaragara kandi  babazwe ibyo bakora.

Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA,  Madamu  NIYONAGIRA Nathalie  yavuze ko ibibazo byari byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’umwaka wa 2020/2021 byakemutse. Yagize ati :‘Abakozi b’abanyamahanga batatu batari barasinye amasezerano y’akazi ubwo Komisiyo yakoraga igenzura, ubu barayasinye. Gushyira mu myanya abarimu batanu badafite dosiye y’akazi na byo byarakosowe  ku buryo dosiye zashatswe  kandi hagafatwa n’ingamba zo gukumira ko byongera kubaho.Abarimu 169 batari mu myanya  bagenda baboneka ubu hasigaye  imyanya 99.’

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana GASANA Richard yagarutse ku kibazo cy’Umukozi wareze Akarere akagatsinda. Avuga ko  uwatsinze Akarere yari umukozi ushinzwe ikoranabuhanga  mu Bitaro bya NGARAMA utarahawe agahimbazamusyi , yavuze ko uwari Umuyobozi w’Ibitaro yafashe icyemezo kitagishijweho inama  bijyana Akarere mu nkiko karatsindwa. Yavuze ko uwo muyobozi ari we uzakurikiranwa akaryozwa icyo gihombo yateje Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab yagaragaje ko Akarere kagize imbogamizi mu gukemura ikibazo cy’uwari umukozi usaba ibirarane, imbogamizi zikaba zishingiye ku kuba Akarere katarashoboye kubona ibimenyetso muri system niba koko uwo mukozi atarahembwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imicungire y’Abakozi ba Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo , Bwana NTAGUNGIRA Aliexis yashimye iyi nama yateguwe na Komisiyo yizeza Akarere ka Rwamagana gukurikiranira hafi ikibazo cy’umukozi ujuririra  ibirarane avuga ko atahawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yasabye Abayobozi bitabiriye inama kujya  basubiza Abakozi n’abandi babandikira ku gihe kuko bikumira imanza, yabasabye kandi guha abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi ibyangombwa bikwiye bibafasha kubika neza dosiye z’abakozi .

Asoza iyi nama, Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri , Nyakubahwa SEBAGABO Barnabé  yashimiye abitabiriye inama ibitekerezo batanze ashishikariza  Abayobozi kujya biyambaza Abanyamategeko n’Abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi mu byemezo byose bijyanye n’imicungire y’abakozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, DR. NYIRAHABIMANA Jeanne  yavuze ko bazashyira imbaraga mu gushaka abakozi binyuze mu mucyo hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko no kunoza imicungire y’abakozi.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication Officer/NPSC