Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye n’Umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa 23 Kamena 2020 , Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize hagamijwe kurebera hamwe uko imicungire y’Abakozi ba Leta ihagaze no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kuyinoza kugira ngo hirindwe igihombo Leta itezwa n’ibyemezo abayobozi bafatira abakozi bidakurikije amategeko.

Atangiza inama , Madamu Jeanne d’Arc KANAKUZE  Komiseri muri Komisiyo yashimye imikoranire myiza hagati y’Inzego z’ibanze  na Komisiyo .

 Yagize ati ‘iyi nama nyungurabitekerezo ngarukamwaka ni ingirakamaro mu miyoborere y’Igihugu cyacu, tuyikora dufite impamvu  eshatu:

          - Ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze , Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta,

         - Kugaragaza isura rusange y’uko abakozi bashakwa , uko bashyirwa   mu myanya nuko bacungwa ,

         - Ishyirwa mu bikorwa ry’ imyanzuro dutanga ku bibazo tuba twabonye  kugira ngo turusheho kunoza imicungire y’abakozi cyane ko abakozi ari wo mutungo w’ingenzi , inzego za Leta zifite.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence RUBINGISA yashimiye Komisiyo  imikoranire myiza izafasha Umujyi wa Kigali n’Uturere kunoza imicungire y’Abakozi ba Leta.

Yagize ati ’ Umujyi wa Kigali ufite intego yo kunoza imicungire y’abakozi bose ariko unazirikana ko ari indorerwamo y’ishusho rusange y’Igihugu. Abakozi bacunzwe neza nibo batuma Inzego tuyobora zibasha kugera ku nshingano zazo, birumvikana ko Umukozi ucunzwe neza, uri mu ngamba neza ari nawe wesa imihigo’.

MUKANTAGARA RESTITUTA,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi mu Mujyi wa Kigali yatanze ikiganiro kivuga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nyunguranabitekerezo ku micungire y’abakozi ba Leta yo ku wa 19/01/2019.

Muri iki kiganiro hagaragajwe ko imyanzuro yafashwe mu nama nyunguranabitekerezo umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 80% , avuga ko intambwe imaze guterwa mu kunoza imicungire y’abakozi ishimishije, kandi itazasubira inyuma.

Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana NKURUNZIZA Fernand, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane muri Komisiyo, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gushaka no gucunga abakozi ba Leta aho Leta ishorwa mu manza igatsindwa.

Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’Umujyi , Julian RUGAZA avuga ko hari igihe batangaza umwanya ukeneye umukozi ariko hakaba amavugurura uwatsinze atarashyirwa mu mwanya, yasabye ko MIFOTRA yashyira imbaraga mu ikoreshwa ry’urutonde rw’abatsinze ibizami kugira ngo abakozi bakenewe bajye babonekera igihe. Ku bijyanye no gutinda kumenyesha abakandida umunsi ikizami kizakorerwaho, yavuze ko hari igihe biterwa na serivisi ya sosiyete y’itumanaho kuko hari igihe ubutumwa butangirwa ku gihe ariko bukagera kuwo bugenewe butinze, asaba ko sisitemu ya e-recruitment yakongerwamo uburyo bwo gutangaza umunsi w’ikizami.

 Mu rwego rwo kwirinda amakosa y’imicungire y’abakozi  ateza Leta igihombo, Komiseri SEBAGABO MUHIRE Barnabé yagiye inama yo kubahirira amategeko aho yavuze ko mu gihe cyo kwirukana umukozi, inzego zigomba gukora ubusesenguzi bukomeye , abashinzwe abakozi bagakorana n’abajyanama mu by’amategeko kugira ngo barebe ko icyemezo kigiye gufatwa gikurikije amategeko byaba ngombwa Komisiyo ikagishwa inama.

Mu gusoza inama,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ubufatanye bafitanye mu bijyanye no gucunga abakozi, ati:’ nibyo koko hari ibigaragara ko Umujyi wa Kigali tugomba gushyiramo imbaraga nko mu kwirinda amakimbirane, gushyiraho uburyo bwo gukorana buri mukozi yibona mu kazi hagamijwe gutanga serivisi nziza’.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and communication Officer/NPSC