Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo ku nshuro ya karindwi: Intara y'amajyepfo

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n' Abayobozi n'abakozi mu Turere n'Intara y'amajyepfo, hasuzumwa intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta, gusuzuma imbogamizi kwinenga no gufata ingamba zigamije kurushaho kubahiriza amategeko, amabwiriza n'amahame agenga uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta. Mu gutangiza iyi nama, Visi Perezidante w'Inama y'abakomiseri muri Komisiyo Madame Kayijire Agnès, yasobanuye impamvu y'iyi nama n'agaciro ifite ku Bakozi ba Leta bayitabiriye. Yagize ati "Iyi nama igamije kurebera hamwe isura y'uburyo abakozi bashakwa n'uko bacungwa muri utu turere ikindi ni ukubashishikariza kubahiriza amategeko; kuko nk'uko ihame riri mu Itegeko Nshinga ribivuga, Leta y'u Rwanda yiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko; bityo rero mu gushaka abakozi no kubacunga hagomba kubahirizwa amategeko; ikindi ni uko dushaka ko abantu bongera kwiyibutsa ko abakozi ba Leta bafite uruhare rukomeye mu gufasha Leta kugera ku ntego zayo, bityo tugasaba abayobozi b'uturere n'abashinzwe imicungire y'abakozi mu turere bagomba kugira uruhare rukomeye kugirango abakozi ba Leta bakore kinyamwuga". Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragarije abari bitabiriye iyi nama ibikorwa yakoze mu myaka icumi (10) imaze igiyeho, hanishimirwa impinduka nziza zagezweho mu buryo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta. Ibagaragariza zimwe mu mbogamizi zikigaragara kugera ubu mu bujyanye no gucunga abakozi ba Leta zikikeneye guhangana na zo. Bwana Nkurunziza Fernand Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagize ati "Haracyari inzego zitubahiriza ku gihe imyanzuro ya Komisiyo, inzego zidasubiza ubujurire bw'abakandida muri E-recruitment, bigatuma ubujurire buza muri Komisiyo  ari bwinshi aho usanga dufite ubujurire burenga ibihumbi bibiri (2000) tugomba gusubiza mu cyumweru kandi ntibyoroshye, nyamara basubije ubwo bujurire ku rwego rwa mbere 60% by'ubwo bujurire ntibwagera muri Komisiyo , indi mbogamizi ihari ni ubujurire bw'imishahara bwiyongera kandi bushobora kwirindwa kuko ntabwo twumva ukuntu umukozi ajya mu kiruhuko cy'izabukuru yoherejwe n'umuyobozi we akagenda adahawe ishimwe ibi bikatwereka ko haba harimo imicungire mibi kuko uwo mukozi biba bizwi mbere y'igihe ko azajya mu kiruhuko cy' izabukuru, hari abakozi usanga bafitiwe ama miliyoni y'amadeni n'uturere kubera ko batahawe amafaranga y'ubutumwa bagiyemo, hari abakozi bahagarikwa by'agateganyo akaba umwere yagaruka ntahabwe amafaranga yabikiwe ugasanga bibaye ibirarane kandi amafaranga yari ahari". Byumwihariko kandi Bwana Nkurunziza Fernand yagaragaje amwe mu makosa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yasanze akigaragara mu micungire y'abakozi mu nzego z'ibanze mu ntara y'Amajyepfo. Yagize ati "Haracyari amakosa yo kudatoranywa kw'abakandika kandi bujuje ibisabwa, kudashyira mu mwanya umukandida watsinze, kuvana umukozi ku rutonde rw'abahembwa kandi atarahagarikwa ku kazi, kwimurwa kw'abarimu binyuranyije n'amabwiriza aho usanga umwarimu afite imyaka mirongo itanu n’umunani (58) ukamukura mu Murenge w'aho atuye ukamujyana kure ugasanga ni ukumugora kandi rimwe na rimwe ugasanga birakorwa n'umuyobozi w'Umurenge kandi umwarimu yarashyizwe mu mwanya n'umuyobozi w'Akarere, ikindi kandi muri ibi byo kwimura abarimu twasanze habamo na ruswa; hari kandi imikorere itanoze ituma habaho ibirarane by'amafaranga y'abakozi". Ikibazo cyo kudatanga raporo z'amapiganwa na cyo cyagarutsweho, aho itegeko risaba ko nyuma yo gukoresha ibizamini by'ipiganwa ry'abashaka akazi, mu minsi irindiwi uhereye igihe amanota yasohokeye, hagomba kuba hatanzwe raporo y'uko ayo mapiganwa yagenze kuri Komisiyo, ariko kugera n'ubu uturere tukaba tutajya twubahiriza iyo minsi. Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Huye yagaragaje  aho imbogamizi zo kutubahiriza iyi minsi zishingiye. Yagize ati "Biragoye, duhereye igihe RALGA iduhereye raporo birashoboka, ariko uhereye igihe ipiganwa ryabereye ntabwo bishoboka kuko ipiganwa riba amanota akaza nka nyuma y'amezi abiri cyangwa atatu". Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Madame Angelina Muganza na we yashimangiye ko ntarwitwazo rwo gutinza Raporo rukwiye kubaho, mu gihe ibintu byose byagiye mu ikoranabuhanga. Mu gusoza iyi nama nyunguranabitekerezo ku Ntara y'Amajyepfo, abitabiriye inama biyemeje gushykiriza Komisiyo raporo z’amapiganwa ku gihe, gushyira mu bikorwa imyanzuro yose ya Komisiyo ku gihe; no kwirinda uburangare butuma dosiye z’abakozi zibikwa zituzuye nk’uko biteganywa n’Itegeko. Alice Nambaje.