Skip to main content Skip to page footer

Inama nyunguranabitekerezo ku nshuro ya karindwi: Mu ntara y’Amajyaruguru.

Ku nshuro ya karindwi, Komisiyo yagiranye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka n’ Abayobozi n'abakozi mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru. Muri iyo nama, hasuzumwe intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ba Leta, imbogamizi zihari hafatwa n’ingamba zatuma gushaka no gucunga abakozi ba Leta bikomeza kuba byiza kurushaho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina Muganza, yagaragaje ko mu myaka icumi (10) Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta  imaze ikora inshingano zayo  yazanye impinduka nyinshi mu buryo abakozi ba Leta bashakwa n'uko bacungwa, ariko agaragaza ko hakiri ikibazo cy' uko abakozi ba Leta batarangiza inshingano zabo uko bikwiye. Yagize ati "Abakozi ba Leta bubahiriza amategeko, abakozi ba Leta bayobora abandi nabo bubahiriza amategeko, ariko kubahiriza amategeko gusa ntibihagije ahubwo amategeko akwiriye kubaho kugirango adufashe; kuba nza ku kazi saa moya ngashyira igikumwe muri 'Finger print' nkaza gusohoka saa kumi n'imwe mba nubahirije itegeko ry'akazi ryo kuhagerera ku gihe no gutaha ku gihe, ubwo ya masaha icyenda nayubahirije, ariko wakwibaza ngo ayo masaha icyenda nyakoresheje iki? Aha ni ho ubu dukwiye kureba cyane, uko ya masaha icyenda akoreshwa". Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana  Gatabazi Jean Marie Vianey yashimangiye ko Komisiyo  yagize uruhare rukomeye mu kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi, avuga ko kugirango ubunyamwuga bw'abakozi na bwo butere imbere hakenewe gushakwa uburyo bwo kubaka umukozi wumva ko afite umukoro wo kurangiza inshingano ze, igihe atazirangije akumva ko ari we ugomba kubibazwa aho kumva ko bizabazwa urwego. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse no ku isuzumabushobozi rikorerwa abakozi ko  rikwiriye kujyana koko n'umusaruro batanga. Yagize ati "Ni ukudufasha kubona uburyo ducunga abakozi mu buryo butuma umuntu ku giti cye akwiye kubazwa ibyo akorera abaturage n'igihugu (individual responsibility)". Muri iyi nama nyunguranabitekerezo Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragarije abayitabiriye zimwe mu mbogamizi zikibangamiye imikorere yayo, zirimo abayobozi batubahiriza imyanzuro baba bahawe na Komisiyo ku gihe, kudatanga raporo z'amapiganwa ku gihe, kudasubiza ubujurire bw'abakandida bakoze ibizamini mu minsi itatu yagenwe, n'ibindi. Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta kandi yagaragaje ko mu igenzura yakoreye tumwe mu Turere tw'Intara y'Amajyaruguru yasanze hari amwe mu makosa akomeza kugaragara ajyanye n'imicungire y'abakozi arimo abakozi basanzwe mu kazi batararahiye, abakozi bafite amadosiye atuzuye, gutanga ibihano mu buryo budakurikije amategeko n'ibindi. Abayobozi n'abakozi ba Leta mu Ntara y'Amajyaruguru bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo babonye umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zafasha mu kurushaho kunoza imicungire y'abakozi ba Leta banagaruka ku mbogamizi zishobora gushakirwa umuti. Bwana Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza, yagarutse kibazo cy'ubumenyi bukeneye kongererwa abakozi n'Abayobozi mu Nzego za Leta bagitangira akazi. Yagize ati "nk'Abayobozi n'abandi turi kumwe bashinzwe imicungire y'abakozi twagira icyo duhindura iyo abakozi bageze mu kazi tukabafata nk'umwana uvutse, kubera ko umwana uvutse kuri buri rwego icyo akeneye agenda afashwa, bityo rero n'abakozi bashya bageze mu kazi ari ko twe nk'abayobozi twajya tubafasha; ariko tugasaba n'inzego zibishinzwe kujya zibagenera amahugurwa ahagije ajyanye n'akazi gashya bajemo". Nyuma y'ibitekerezo byatanzwe, byose bigamije kubaka umukozi wa Leta w'umunyamwuga, ucunzwe neza kandi ukorana ubushake adakorera ku jisho; Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta n’abitabiriye inama biyemeje gukomeza kunoza imicungire y’Abakozi ba Leta. Komisiyo izagirana izi nama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka n’Intara zose, n’Umujyi wa Kigali n’Inzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta. Alice Nambaje